Kigali: Ishusho y’Umunsi wa mbere w’Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko byari byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania ku wa 1 Kanama 2021,  ko umukuru w’icyo gihugu azagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, inkuru yabaye impamo. Uyu munsi tariki ya 2 Kanama 2021, mu gitondo kare kare,  ahagana  mu ma saa tatu (9:00), Perezida Samia Suluhu Hassan yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’i Kanombe aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta. Nyuma y’ikiganiro mu muhezo no gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi (Rwanda-Tanzaniya), Samia Suluhu na Paul Kagame bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Iyi nkuru itabasesengurira uko umunsi wa mbere w’uruzinduko wagenze.

Uyu munsi wa mbere w’Uruzinduko rwa Samia Suluhu mu Rwanda waranzwe no gushyira amasezerano y’inyabune:

1. Amasezerano  mu bufatanye mu ikoranahuhanga.  

2. Amasezerano  y’ubufatanye mu by’abinjira n’abasohoka.

3. Amasezerano y’ubufatanye mu burezi.

4. Amasezerano y’ubufatanye mu kugenzura imiti y’ubuvuzi.

Nyuma y’umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abakuru b’ibihugu byombi bafashe ijambo ngo bagire icyo bageza ku banyamakuru.

Ku ikubitiro, perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahaye ikaze mugenzi we wa Tanzaniya Madamu Samia Suluhu Hassan, agira ati “Ikaze mushiki wanjye”. Yakomeje avuga ko Tanzaniya n’u Rwanda bisangiye byinshi birenze umupaka harimo no kugeza iterambere ku baturage bashinzwe.  Yongeyeho ko gushyira imikono kuri ayo masezerano ari intambwe ikomeye yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi kandi ko bizafasha mu mishinga afitiye buri wese  akamaro cyane cyane umushinga wa gari ya moshi, gutunganya amata no kunoza imikorere y’ibiro by’abinjira n’abasohoka. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abavandimwe ba Tanzaniya haha mu biteganywa n’Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ndetse no hirya yabyo. Ibyo ngo bikaba bizafasha ibihugu byombi kwivana mu ngaruka z’icyorezo cya Koronavirusi.  Yongeyeho ko ibibazo akarere gafite bishobora gusa kubonerwa umuti ari uko ibihugu bikagize bishyize hamwe. Yaboneyeho akanya ko gusaba perezida wa Tanzaniya gukomeza gukorana umurava mu kugeza Afrika y’Iburasirazuba ku iterambere. 

Ahawe umwanya, Perezida Samia Suluhu Hassan, yashimiye Paul Kagame kuba  yaramutumiye ngo asure u Rwanda. Ati ibyo bitwereka ko U Rwanda ruba hafi ya Tanzaniya ndetse na Tanzaniya ikaba hafi y’u Rwanda. Yaboneyeho umwanya wo gushimira u Rwanda uko twifatanije na Tanzaniya mu magorwa yahuye nayo yo kubura uwari umukuru w’icyo gihugu Bwana Pombe Magufuli.  Yavuze ko we na mu kiganiro bagiranye mu muhezo baganiriye kuri byinshi akamubwira uko ibintu byifashe mu Rwanda maze nawe akamubwira uko byifashe muri Tanzaniya. Yabwiye abari aho ko Tanzaniya ifite umutuzo uhagije.  Yavuze ko ibiganiro byabo byibanze cyane k’ukuntu bafatanya mu iterambere ry’ibihugu byombi, ko ariko batinze cyane mu kunoza imibanire y’ibyo bihugu binyuze mu guteza imbere ubucuruzi, ikoranahuhanga, iby’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubuvuzi (imiti) . Inkindi baganiyeho ni uko bafatanya mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.  Yashoje avuga ko biyemeje gukomeza umubano wa kivandimwe waranze ibihugu byombi.  

Kuri gahunda y’uyu munsi kandi Perezida wa Tanzaniya yasuye urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi ruherereye mu Karere ka Gasabo. 

Ni iki twakwibaza ku ruzinduko rwa Sumia mu Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono ndetse n’amagambo abakuru b’ibihugu byombi bagejeje ku itangazakuru? 

Uruzinduko rw’iminsi ibiri perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan agirira mu Rwanda rwifujwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Nk’uko tumaze iminsi tubibatangariza, hashize igihe kitari gito Paul Kagame asa n’aho yiyomoye ku bihugu by’ibituranyi kuko umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’ibituranyi wagiye uzamo agatotsi. Nyuma y’uko agirana amakimbirane no kutumvikana na Uganda aho yagiye ashaka kuvogera ubusugire bwa Uganda, umubano w’ibyo bihugu byombi wagiye urushaho kuba nabi. Nyuma hakurikiyeho uw’u Burundi nawo wabaye mubi muri 2015 aho Kagame yashyigikiye abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ndetse n’uwa Tanzaniya nawo urebeye inyuma wavuga ko ari mwiza ariko hagiye habaho kutumvikana kuri byinshi cyane cyane igihe uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kwikwete yasabaga Perezida Kagame kuganira n’abamurwanya.

Nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba basa nk’abatangiye guha akato Paul Kagame, batangira kwinjira muri gahunda y’iterambere ry’akarere basa n’aho bamuteye umugongo. Mu bihe biherutse, igihe Paul Kagame yasaga n’aho ari wenyine abandi bakuru b’ibihugu bikikije u Rwanda birimo Uganda, Tanzaniya, Burundi ukongeraho na DRC ndetse na Kenya bakomeje kunoza imibano y’ibihugu byabo n’ibihugu by’ibituranyi ndetse banakataje mu iterambere. Aho Paul Kagame asa n’aho akangukiye, nako yicuriye, ashobora kuba yaratekereje ko ake kashobotse maze yubura kwiyegereza bamwe mu bakuru b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda aho yatangiriye muri RDC, ubu akaba yatumiye uwa Tanzaniya, bikaba bihwihwiswa ko yaba yitegura gutumira n’uw’u Burundi dore ko hari ibimenyetso bibigaragaza.

Nyuma y’uko Paul Kagame abona ko DRC igeze kure mu mubano wayo na Uganda, Burundi ndetse n’ibindi bihugu byo mu biyaga bigari, Paul Kagame yatumiye Perezida wa Tanzaniya ngo umwereke ko atamufata nk’umwanzi. Mu masezerano yashyizweho umukono, byagaragaye ko ibibazo cy’ingutu cy’umutekano muke wo mu biyaga bigari ndetse n’Afrika y’Amajyepfo, cyane cyane giterwa na Paul Kagame cyangwa yivangamo, kitigeze kigarukwaho cyangwa kikaba cyavugiwe mu muhezo bikagirwa ibanga. Bivugiye gusa iby’ubucuruzi – kuko u Rwanda rubifitemo inyungu kurusha Tanzaniya-, iby’ikoranabuhanga – babeshya ko ryateye imbere mu Rwanda, byahe birakajya-, iby’ibiro by’abinjira n’abasohoka – kuko Tanzaniya isanzwe ikaze mu rwego rw’iperereza mu karere-

Mu magambo yavuzwe n’abakuru b’u Rwanda na Tanzaniya, igihe batangarizaga abayamakuru ibyo baganiriyeho mu muhezo, yaranzwe no kuvugira mu marenga, nta cyo batangaje kigaragara bavuganye. 

Mbere y’uko dusoza iyi nkuru, twibutse ko uruzinduko Samia Suluhu yagiriye mu Rwanda rwakurikiye urwo yagiriye muri Uganda, Kenya n’u Burundi. Abakurikiranira hafi ibya diplolasi y’u Rwanda mu bihugu by’ibiyaga bigari basanga Paul Kagame ashaka kongera kureba ko yagarurirwa icyizere n’ibihugu by’abaturanyi.

Muri ibi biganirwaho muri uru ruzinduko n’ubwo bitavuzwe ku mugaragaro ntawabura gukeka ko haganiriwe n’ikibazo cy’intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique ku mupaka na Tanzania aho ingabo z’u Rwanda zihanganye n’inyeshyamba zishingikirije idini ya kiyislamu.