Kigali-Kampala: Ni iki cyavuye mu mubonano wa Kagame na Muhoozi?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuyobozi w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wihariye wa perezida Museveni wa Uganda ndetse n’umuhungu we w’imfura yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama 2022. Uru ruzinduko benshi bari barwitezeho byinshi, baba abagande ndetse n’abanyarwanda kubera ikibazo cy’umupaka uhuza ibihugu byombi umaze iminsi ufunze, bikaba byaragize ingaruka kuri benshi cyane cyane abaturiye imipaka. Ese haba hari igitanga icyizere cyavuye muri urwo ruzinduko?

Mu by’ingenzi byari byajyanye Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali, harimo no kuganira na Perezida Paul Kagame ku kibazo cy’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda, mu nzira yo gushaka kuzahura umubano w’ibyo bihugu. 

Amakuru aturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda na Uganda bimazemo igihe kugera n’aho imipaka y’ibyo bihugu yafunzwe. Umubonano w’aho banyacyubahiro ngo waba ari imbarutso yo kuzahura umubano w’ibuhugu byombi nyuma y’aho perezida Paul Kagame yari amaze igihe amatwi yarayavuniyemo ibiti adashaka kuganira n’abayobozi ba Uganda. 

Kuva mu mwaka wa 2017, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi. Kuva ubwo Gen. Muhoozi yageraga i Kigali, abanyarwanda ndetse n’abanyayuganda benshi banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bafite inyota y’uko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda cyakemuka maze imipaka igafungurwa, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukongera gukorwa cyane cyane abaturiye imipaka. 

Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ibyo atangaza nyuma y’uruzunduko yagiriye mu Rwanda  ndetse n’ibiganiro yagiranye na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda. Yavuze ko u Rwanda na Uganda bifite byinshi bisangiye ku buryo benshi babibona nk’igihugu kimwe, agaragaza ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, ibyo bihugu byombi byiyemeje gukemura ibibazo bifitanye kugira ngo umubano mwiza byahoranye wongere usagambe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Nabayeho igihe kinini gihagije kinyemerera kumenya ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe! Mu buhunzi muri za 1980 njye n’umuryango wanjye natwe batwitaga ‘Abanyarwanda’. Abanzi nibo bonyine bashobora kurwanya ubumwe bwacu. Mureke dukemure utu tubazo duto vuba ubundi dukomereze urugendo hamwe nk’uko byahoze.”

Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ashingiye ku biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, umubano w’ibihugu byombi ugiye gusubizwa ku murongo mu gihe cya vuba. Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame, kubera uburyo uyu munsi njye n’itsinda ryanjye twakiriwe neza i Kigali . Twagiranye ibiganiro byimbitse byo kurebera hamwe uburyo bwo kunoza umubano. Ndahamya ko hashingiwe ku miyoborere y’abakuru b’ibihugu byacu tuzabasha kugarura umubano mwiza uri mu mateka yacu vuba bishoboka.”

Kimwe mu bimenyetso byerekanye ko umubano w’u Rwanda na Uganda waba ugiye gusubirana ni uko Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabye perezida Paul Kagame ko amuha umusirikare wa Uganda Ronald Arinda wari wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda akaba yari amaze igihe afungiye muri icyo gihugu, maze Paul Kagame agahita amurekura. Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Ndashimira cyane perezida Paul Kagame wakiriye neza ubusabe bwanjye bwo kurekura Ronald Arinda wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda adafite uburenganzira“. Yongeyeho ati: “Natahanye nawe. Harakabaho ubushuti hagati y’ibihugu byombi“. 

Asoza uruzinduko rwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba yaherekejwe ku kibuga cy’indege na Brig. Willy Rwagasana uyobora umutwe urinda perezida wa Repubulika, Col. Ronald Rwivanga umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda na Madamu Anne Katusiime ushinzwe ibikorwa mu Biro Bikuru bya Uganda i Kigali.

Dushingiye ku magambo yatangajwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba, ubwo yakubukaga mu ruzinduko i Kigali, ntawatinya kuvuga ko wenda umubano w’u Rwanda umaze igihe urimo agatotsi waba ugiye kuzahurwa. Nyamara ariko ku rugande rw’u Rwanda nta cyatangajwe gifatika, uretse umuvugizi wa Leta wungirije Alain Mukurarinda watangaje ko hari icyizere cy’uko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kigiye kubonerwa umuti. Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ntacyo bitangaza kubyo Paul Kagame yaba yemereye Gen. Muhoozi. Igitangaje ni uko n’ibinyamakuru bya Kigali byiyandikiye cyane ku magambo ya Gen. Muhoozi nk’aho ariwe wenyine watanze ibitekerezo mu kiganiro yagiranye na Paul Kagame.