Kigali: mu gace ka Kimironko inzu yafashwe n’umuriro irakongoka

Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi z’umugoroba mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko muri Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko nta muntu wayihiriyemo kandi ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo nkongi.

Yagize ati “Ntabwo turabasha kumenya icyateye iyo nkongi ariko twatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye, gusa nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ayihiremo kuko iyo mpanuka yabaye ba nyirayo badahari n’umukozi ntiyari ahari, nta muntu yahitanye.”

Amakuru aravuga ko nta kintu cyabashije gukurwamo kuko yari ifunze kandi yari ikomeye ku buryo abatutanyi batashoboye kuyikingura ngo babikuremo.

Sp Hitayezu yaboneyeho gusaba abantu bose kujya bifashisha insinga zujuje ubuziranenge mu gihe baba bagiye gushyira umuriro mu nzu zabo, kuko ngo akenshi usanga ari zo nyirabayazana yo gushya kw’inzu nyinshi nubwo hataramenyekana icyateye gushya iy’uwo muturage.

Yanasabye kandi ko abantu batunga kizimyamwoto mu nzu zabo, asaba kandi kujya birinda gucomeka ibikoresho birengeje ubushobozi insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe mu gushyira umuriro mu nzu.