Kigali: Umunyamategeko Vincent Lurquin wunganira Paul Rusesabagina yahuye n’uruva gusenya!

Me Vincent LURQUIN

Yanditswe na Arnold Gakuba

Umunyamategeko Vincent Lurquin, inararibonye mu mwuga wo kunganira mu mategeko ubimazemo imyaka isaga mirongo ine (40), wunganira Paul Rusesabagina akubutse mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda kuva ku wa mbere ku ya 23 Kanama 2021 kugera ku wa gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 ubwo yirukanwaga amaguru adakora hasi ku butaka bw’u Rwanda. Ngo “ribara uwariraye” kandi “agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo.” Ibyo uwo munyamategeko yaboneye i Kigali mu Rwanda ni agahomamunwa. Bamwe baremeza ko u Rwanda rwarenze umurongo utukura.  Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe by’ingenzi, bibabaje, byaranze uruzinduko rwe nk’uko tubikesha Pax TV. 

Uruzinduko rw’umunyamategeko Vincent Lurquin rwaranzwe n’ibintu bine (4) by’ingenzi: kwimwa kubonana n’umukiriya we Paul Risasabagina, kwangirwa kuvugana n’abanyamakuru (akaza kubikora mu buryo buteye isoni n’agahinda), gufatwa agashyirwa mu ibazwa ry’igihe kirekire ndetse no kwirukanwa igitaraganya ku butaka bw’u Rwanda. Videwo yahise kuri Pax TV yashoboye gukorwa bigoranye cyane ariko ihishe byinshi mu byaranze uruzinduko rw’umunyamategeko Vincent Lurquin.

Ni icyi cyagenzaga umunyamategeko Vincent Lurquin?

Ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Vincent Lurquin yerekeje mu Rwanda avuye mu gihugu cye cy’Ububiligi yizeye ko azahura n’umukiriya we ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi Paul Rusesabagina, mu rwego rw’iperereza ryatangiriye mu Bubiligi. Bimwe mu byamugenzaga by’ingenzi harimo guhura n’umukiriya we bakaganira, akamenya ubuzima abayemo ndetse agashobora no kumenya aho urubanza rwe rugeze ku ruhande rw’u Rwanda. 

Nyamara ariko intego ya Vincent Lurquin ntiyashoboye kugerwaho kuko yaje gutambamirwa no gukomwa mu nkokora na Leta ya Kigali ibifashijwemo n’inzego z’ubuyobozi, n’iz’umutekano ndetse n’iz’ubutabera. Igihe yitabiraga urubanza rwa Paul Rusesabagina yambaye impuzankano y’umwuga, Vincent Lurquin yamenyeshejwe ko urugaga rw’abunganira mu mategeko rw’u Rwanda rutamuzi ko kandi rutemera ko agira aruhare mu rubanza. Ibyo byabanjirijwe kandi bikurikirwa no kumwangira kubonana n’umukiriya we kugeza yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021.

Nk’uko kandi yabitangarije abanyamakuru, Vincent Lurquin yavuze ko umurimo we mu Rwanda wari uwo kubonana n’umukiriya we ariko kandi akanarangiza inshingano ze ahabwa n’umucamanza w’Ububirigi watanze uburenganzira bwo gukora iperereza ku kibazo cya Paul Rusesabagina. N’ubwo afungiye mu Rwanda, uyu mugabo afite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba ariyo mpamvu ikibazo cye kigomba kwitabwaho n’Ububiligi ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri rusange. Mu byo Vincent Lurquin yijeje abanyamakuru ni uko Ububiligi buzakomeza gukurikirana ikibazo cy’umuturage wabwo.

Vincent Lurquin yavuganye n’abanyamakuru bigoranye

Ku wa gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nyuma y’uko umunyamategeko Vincent Lurquin yangirwa kubonana n’umukiriya we Paul Rusesabagina, bamwe mu banyamakuru bigenga bo mu Rwanda bifuje kugirana nawe ikiganiro ngo ababwire icyo atekereza kubyo yarimo guhura nabyo i Kigali. Ikiganiro cyagombaga kubera muri “Hotel des Mille Collines”. Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa “Pax TV”, ngo Vincent Lurquin akimara kuhagera, batunguwe n’uko, mu izina ry’ubuyobozi bwa hoteli, madamu Jolie Goma yabamenyesheje ko nta kiganiro Vincent Lurquin yemerewe kugirira mu mbibu z”iyo hoteli.

Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu y’ibyo, bashubijwe ko ari itegeko rivuye ibukuru (hatazwi neza n’ubwo baketse ko ari ibukuru bwa Hoteli nyamara wenda hari ahandi) bamwe mu banyamakuru bahise babwira bagenzi babo ko bahita bagenda ngo badatabarizwa ku nzego zishinzwe umutekano ko bateye Hoteli. Ako kanya bahita basohoka. Nyamara igihe basohokaga, umugabo wambaye neza, ufite imbunda yo mu bwoko bwa “pistolet” yaje abegera abatera ubwoba. N’ubwo abanyamakuru bikangaga ko uwo mugabo agiye guhamagara inzego zishinzwe umutekano, ikiganiro na Vincent Lurquin bagikoreye hafi y’umuhanda bizeye ko icyaba cyose cyasanga barangizanije.

Ikiganiro cyabereye mu rusaku rwinshi rw’amamodoka yahitaga, ariko ntibyabujije ko Vincent Lurquin aganira n’abanyamakuru aho yababwiye ko yari yifuje ko baganirira muri “Hotel des Mille Collines” kuko ariho Paul Rusesabagina yakirije abantu muri 1994. 

Mu kiganiro cyamaze iminota igera kuri mirongo itatu (30), Vincent Lurquin yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru aho yavuze ko bwari uburenganzira bwe bwo kubona umuturage w’umubiligi n’umukiriya we, nyamara akaba atabishobojwe. Uyu munyamategeko wakurikiraniye hafi ibya jenoside kuva 1994, yatangaje ko yatunguwe cyane n’uko inzego zose yagombaga kuvugana nazo zirimo urwego rw’umushinjacyaha Mukuru ndetse na Minisiteri ‘ububanyi n’Amahanga zose zanze kumwakira. Ariko we avuga ko Ububiligi buzakomeza akazi kabwo ko kurengera umuturage wabwo. Vincent Lurquin yatangarije abanyamakuru ko yababajwe n’uko atemerewe kubonana n’umubiligi yunganira mu mategeko kandi na Leta y’Ububiligi nayo iri mu kibazo cye.

Ifungwa n’ibazwa bya Vincent Lurquin

Nyuma y’uko agirana ikiganiro n’abanyamakuru, umunyamategeko Vincent Lurquin yinjiye mu bihe bikomeye atazibagirwa mu buzima bwe aho yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano maze agahatwa ibibazo n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda. Bivugwa ko yaba yarabajijwe igihe kirenga amasaha atandatu. Hemezwa kandi ko mu gihe yabazwaga, yambuwe telefone ye igendanwa.

Vincent Lurquin yirukanywe nabi ku butaka bw’u Rwanda

Nyuma y’uko ahatwa ibibazo,  ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Vincent Lurquin, umunyamategeko w’Umubiligi wunganira Paul Rusesabagina, yirukanywe mu Rwanda azira “kuba yarenze ku itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka“. Ku kibuga cy’indege cya Kigali, Vincent Lurquin yaherekejwe n’abapolisi bamukikije nk’umugizi wa nabi kabuhariwe.

Bitangazwa ko kwirukanwa kwa Vincent Lurquin byemejwe na serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Regis Gatarayiha avuga ko abategetsi b’u Rwanda bafite ishingiro zo kwirukana Umubiligi kubera ko visa ye yamwemereraga gusura u Rwanda gusa ariko ntagire icyo akora. Nyamara umunyamategeko Vincent Lurquin we avuga ko ibyo ari ikibazo cya politiki gusa. 

Umusozo

Dusoze twibutsa ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwagombaga gusomwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kanama 2021 rwimuriwe ku ya 20 Nzeri 2021. Hagati aho abamwunganira mu rwego rw’amategeko ndetse n’abo mu muryango we bakomeje guhangayikishwa n’ubuzima abayemo. Umunyamategeko w’umubiligi Vincent Lurquin yari yagize ubutwari bwo kuza kureba uko umukiriya we amerewe yibwira ko ahari u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko none ukuri yakwiboneye. Ibyo yaboneye i Kigali byabara uwariyaye. Nyamara ariko n’ubwo yabujijwe kubonana na Paul Rusesabagina, akaba yarakoreye ikiganiro n’abanyamakuru mu muhanda kandi arinzwe, agafungwa ndetse agaherekezwa nabi ku kibuga cy’indege, Vincent Lurquin afite byinshi yamenye kandi yize ku Rwanda mu minsi mike yarumazemo. Burya ngo “utagiye ibwami abenshywa byinshi” kandi ngo “nyir’amaso abwirwa bike ibindi akitebera“. Uruzinduko rwa Vincent Lurquin mu Rwanda ntirwabaye imfabusa. Hari icyizere ko ibyo yabonye bizagira icyo byongera mu idosiye ya Paul Rusesabagina