Kigali:Imyigaragambyo y’abamotari yagize akamaro gahoro

uyu mumotari uri imbere afashe mubazi mu ntoki avuga ko yabateje igihombo gikomeye

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda (Abamotari) binubira ko banyunyuzwa imitsi mu buryo butandukanye, Leta ya Kigali yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse by’agateganyo ikoreshwa rya mubazi, inagabanya amande yacibwaga abatayikoresha.

Abahagarariye inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’abatwara abagenzi kuri Moto zaraye zikoze inama y’ikubagahu nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abamotari tariki 13 Mutarama 2022.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukuralinda, yabwiye itangazamakuru ko iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye kandi iri mu nyungu z’abamotari.

Yavuze ati “Mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) n’abahagarariye abatwara abagenzi kuri moto hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) hemejwe ko kugenzura mubazi biraba bisubitswe kugira habanze hakorwe igenzura ku kibazo cy’abamotari bakora nk’inyeshyamba (abakora badafite ibyangombwa) ibyo  nibirangira gukoresha mubazi bizakomeza, ariko nanone amande yacibwaga abatazikoresha azaba 10,000 Frw avuye kuri 25,000FRW.”

Alain Mukuralinda yakomeje avuga ko abamotari buririye ku kibazo cya mubazi bagakora imyigaragambyo, hari n’ibindi bibazo by’ingutu bari bafite birimo imicungire itanoze y’amakoperative yabo.

Ati “Hari ikibazo cy’Ubwishingizi (Assurance) buhenze (bungana n’ibihumbi 40 buri mumotari atanga ku mwaka), ihazabu ihanitse(25,000frw) bacibwa mu gihe batakoresheje mubazi, ndetse n’umusoro uhanitse bavuga ko batanga ku mashini ya mubazi.”

Yakomeje avuga ko mu nama yahuje inzego zavuzwe hejuru hagaragajwe ko abarenga ibihumbi birindwi mu bihumbi 26 bakorera mu Mujyi wa Kigali batagira ibyangombwa bibaranga.

Avuga ko ibyo byangombwa batagira ari uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ubwishingizi ndetse n’uruhushya rwo gutwara abantu kuri moto(autorisation) iki kibazo ngo kigiye guhagurukirwa n’inzego bireba ku bufatanye na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

“N’ubundi ikibazo nticyakemutse”

Nyuma yo gutangaza ibyavuye muri iyi nama bamwe mu bamotari bavuze ko n’ubundi icyatumye bigaragambya cyitacyemutse.

Hari uwavuze ati “Imyigaragambyo twakoze yagize akamaro gahoro kuko urabona ko hari imiyaga bashyizemo (badohoye) gahoro, ariko n’ubundi ikibazo sinavuga ko cyakemutse kuko iyo mubazi izagaruka ntituzi niba izagaruka badukata amafaranga badukataga guhera tariki 7 Mutarama cyangwa se niba bazayagabanye. Ikibazo cy’ubwishingizi ntituramenya umwanzuro bagifatiye, amande ya polisi, imisanzu y’urudaca n’ibindi nabyo ntituramenya umurongo babihaye.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ikoreshwa rya mubazi ryabaye rihagaritswe, abayobozi b’amakoperative y’abamotari bazakomeza gusobanurira abamotari inyungu ziri mu gukoresha iri koranabuhanga kandi ngo umumotari uzajya abishaka azajya ayikoresha muri iki gihe ibyayo bikigenzurwa.