Congo: Hafashwe ikamyo bikekwa ko ivuye mu Rwanda itwaye imyenda yenda gusa n’iy’ingabo za Uganda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo “Chimpreports”, “Trumpet News” ndetse na “RFI” aremeza ko ingabo zishyize hamwe za Uganda (UPDF) n’’iza DR Congo (FARDC) zavumbuye ko hari umugambi wo kurwanya igikorwa zihuriyeho cyo kurwanya umutwe wa ADF, nyuma y’uko ingabo za DR Congo zifashe ikamyo irimo imyenda yenda gusa n’’iya UPDF. 

Amakuru aturuka ku mpande zombi aremeza ko iyo kamyo yari itwaye iyo myenda yafatiwe  i Butembo ku itariki ya 6 Mutarama 2022, mu birometero 88 uvuye Kasese. Iyo myenda ngo ikaba yari yavanzwe mu mabaro y’indi myenda isanzwe. Kugeza ubu, iyo kamyo ikaba ifungiwe ku biro bya gasutamo bya Butembo.

Brig. Fravia Byekwaso, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) na mugenzi we wa DR Congo, Maj. Gen. Leon-Richard Kasonga Cibangu batangaje ko ikigamijwe ari ukwangiza isura y’’ingabo za Uganda na DR Congo zakiriwe neza n’’abaturage ubwo zatangiraga igikorwa cyo kurwanya umutwe wa ADF.  Bongeyeho ko, uyu mutwe ushaka gukoresha imyenda yenda gusa n’’iya UPDF mu rwego rwo gutera ubwo abaturage babereka ko ingabo zivuga ko zaje kugarura amahoro n’umutekano zirimo kubica. 

Twibutse ko nyuma y’’uko umutwe wa ADF ugambwaho ibitero bikomeye n’’ingabo zishyize hamwe (UPDF) na (FARDC), abarwanyi bawo bakwiye imishwaro ubu bakaba barimo kwihimura ku basivili babica, babashimuta ndetse babambura n’’utwabo.

Ibiro by’’itangazamakuru ry’’Ubufaransa (RFI) byo biratangaza, kuri uyu wa 11 Mutarama 2022, ko iryo fatwa ry’imyenda yenda gusa n’iya UPDF ryateye impagarara muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, kurwanya ADF byarakomeje kuko humvikanye irindi raswa ry’’ibisasu biremereye. Nyamara ariko muri ako karere, hagaragaye abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda yenda gusa n’’ingabo za Uganda (UPDF) bagamije gutesha agaciro igikorwa gihuriweho n’’ingabo za Uganda na DR Congo binyujijwe mu kwangiza isura y’’izo ngabo.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba anenga ikigo gishinzwe imisoro n’’amahoro “Uganda Revenue Athority” avuga ko yabasabye ko bashyiraho “Kamera” zihagije zo kugenzura ayo makamyo atwara imizigo. 

N’’ubwo ari ubuyobozi bwa Uganda ndetse n’’ubwa DR Congo, nta n’umwe watangaje nimero y’’iyo kamyo, impande zombi zivuga ko u Rwanda rutigeze rwishimira ko abasirikare ba Uganda bajya mu burasirazuba bwa DR Congo kurwanya umutwe wa ADF. 

Trumpet News” yo iratangaza ko hari ibisobanuro bishya byagaragaye nyuma y’ikamyo yafatiwemo imyenda y’impimbano y’’umutwe udasanzwe wa UPDF (SFC) yafatiwe muri DR Congo. Bivugwa ko iyo kamyo yambutse umupaka wa DR Congo ivuye mu Rwanda.