Kigali:Zaina Namiro na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 25!

Zaina Namiro na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 25! N’indishyi y’akababaro angana na Miliyoni 100 z’amafaranga

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira abagore barindwi n’umugabo umwe gufungwa imyaka 25.

Burabarega icyaha cy’ubugome cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi gikomoka ku gukubita no gukomeretsa umukobwa w’inshuti mugenzi wabo. Abasesengurira ibintu hafi bakavuga ko intandaro nyamukuru bapfa abagabo.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa.