Kiliziya Gatorika y’u Rwanda iravuga ko itigeze yifatanya n’abandi banyamadini kwandikira ONU

    Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru La croix, aravuga ko Kiliziya Gatorika y’u Rwanda ihakana ko yaba yarashyize umukono ku ibaruwa yandikiwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-moon, muri iyo baruwa bamwe mu bahagarariye amadini yo mu Rwanda bayishyizeho umukono bakaba baramaganye za raporo z’umuryango w’abibumbye zishyira mu majwi Leta y’u Rwanda, nka UN Mapping Report on the DRC (2010) na UN Group of Experts report 2012.

    Padiri Hakizimana, umunyamabanga mukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda yandikiye ikinyamakuru La Croix avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ko Kiliziya y’u Rwanda nta ruhare yagize muri iriya baruwa yandikiwe umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.

    Nk’uko Padiri Hakizimana abisobanura ngo bamwe mu bakuru b’amadini n’amatorero bateguye bonyine iriya baruwa badafatanije na Kiliziya Gatorika, nyuma bahaye iriya baruwa inama y’abepisikopi mu Rwanda ngo iyishyigikire iyishyiraho umukono ariko Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika ntabwo bayishyigikiye kandi nta n’umukono bayishyizeho kubera ko ngo basanze imvugo irimo ari iya politiki bikaba bitandukanye n’amahame ya Kiliziya Gatorika y’u Rwanda. Ngo rero abasenyeri ba Kiliziya Gatorika y’u Rwanda nta butumwa bigeze boherereza umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.

    Abashyize umukono kuri iyo baruwa ni bamwe mu bahagarariye amatorero y’abaporoso n’umuryango w’abayisiramu mu Rwanda (AMUR) ari bo: Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye itorero ry’Abangilikani mu Rwanda; Musenyeri Alex Birindabagabo; Sheikh Nsengiyumva Djumatatu; Musenyeri Enock Dusingizimana na Reverand Theophile Kamanzi.

    Abo banyamadini mu ibaruwa yabo bavuga ko raporo zakozwe, (UN Mapping Report on the DRC (2010) na UN Group of Experts report 2012, zitera urujijo kandi zififitse ngo bikazana imbogamizi ku kugera ku mahoro arambye mu karere. Ikindi kandi ngo bikabangamira n’iterambere ry’u Rwanda, kuko hari ibihugu byashingiye kuri raporo y’impuguke za Loni zishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bigahagarika inkunga byarugeneraga.

    Avugana n’ikinyamakuru IGIHE.com kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje washyize umukono kuri iyo ibaruwa yandikiwe Loni, mu izina ry’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yagaragaje ko ahanini yagize igitekerezo cyo kwandikira Loni kuva muri Nzeri 2012, bitewe no kubona raporo za Loni zivuga ku kibazo cya Congo ziba zituzuye. Ngo barasaba Loni kujya yubahiriza uburyo bwa gihanga bwo gukora raporo cyangwa ubushakashatsi.

    Ubwanditsi

     

    Comments are closed.