Kinshasa: Perezida Ndayishiye w’u Burundi yashimangiye ko ikibazo cy’akarere ari abayobozi b’u Rwanda.

Mu ruzinduko arimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye – wanatorewe kuba Umujyanama w’Ihuriro ry’Ubumwe bwa Afurika ku bijyanye n’urubyiruko, amahoro n’umutekano – yavuze ijambo rikomeye kuri iki cyumweru, tariki 21 Mutarama 2024. Yarivugiye mu nama yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 500 rwaturutse muri Congo n’u Burundi, yabereye muri hoteli du Fleuve i Kinshasa.

Perezida Ndayishimiye yagarutse cyane ku kibazo cy’ibikorwa by’ubushotoranyi by’u Rwanda mu karere, aho yavuze ko yamaze imyaka ibiri agerageza kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ariko bikaba byaragaragaye ko ari uburyarya. Yatangaje ko Abanyarwanda bishimiye cyane gufungurwa kw’imipaka, ariko Leta ya Rwanda igakomeza gufasha inyeshyamba z’Abanyarundi zifite ubuyobozi bwazo i Kigali, ibintu byemewe n’abayobozi b’u Rwanda badahakana. Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibi byamubereye isomo ubwo inyeshyamba za RED-TABARA zagabye ibitero hafi ya Bujumbura. Yagize ati: “Iyo ubeshywe rimwe, kabiri, ni ikosa ry’ubeshya. Ariko kwemera kubeshywa ubugira gatatu, ni ikosa ryawe! Abaturage b’akarere bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano.”

Imbere y’urubyiruko rw’abanyekongo rwagaragaje impungenge ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko: “Urubyiruko rugomba kumenya ko ubumwe ari ingenzi. Abavandimwe bacu bo muri Rwanda nta kibazo bafitanye n’abaturage b’ibihugu by’abaturanyi. Ikibazo nyamukuru kiri mu bayobozi. Nta ngabo mbi zibaho, habaho abayobozi babi,” nk’uko Perezida w’u Burundi yabitangaje. Yavuze ko urugamba rugomba gukomeza kugeza igihe abaturage b’u Rwanda nabo batangiye gushyira igitutu kuri leta yabo kuko urubyiruko rw’u Rwanda rutagomba gukomeza kuba imbohe mu karere kubera ubuyobozi bubi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyavuzwe na Perezida Ndayishimiye ntibyatinze kuvugwaho. Benshi mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali, bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye bamwibasira, bamwe bakanamutuka. Umuyobozi wa mbere w’u Rwanda watangaje igitekerezo cye ni Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (iyahoze ari Twitter), yagize ati: “Ntibyemewe ko Umukuru w’Igihugu cya Afurika, afite inshingano nk’Umujyanama w’Ihuriro ry’Ubumwe bwa Afurika ku bijyanye n’urubyiruko, amahoro n’umutekano, avuga ko azafasha abaturage b’igihugu cya Afurika kuvanaho ubutegetsi bwabo bwemewe. Ibi si ukurenga ku nshingano ze gusa, ahubwo ni no kurenga ku mategeko n’amahame by’Ihuriro ry’Ubumwe bwa Afurika.”

Hari ibirego byinshi byagiye bitangazwa bishinja leta y’u Rwanda guhungabanya umutekano w’u Burundi, birimo gufasha mu gutegura kudeta yo mu 2015 yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Iyo kudeta ikaba yaraburiyemo, maze abenshi mu bayiteguye bahungira muri Rwanda, aho bakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi bafashijwe na leta ya Paul Kagame.