Icyemezo cyafashwe n’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari urukozasoni

Cardinal Antoni Kambanda

Michel Niyibizi                                                                                                                                   Leuze, le 21/01/2024

[email protected]

Nabo ni Abana b’Imana nka mwe kandi ubutinganyi si amahitamo!                                                                                                                                                 

Bavandimwe dusangiye ukwemera, Bakristu,

Kuri 21/12/2023, Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda bakuriwe na Antoine Karidinali Kambanda basohoye itangazo“rigamije kubiba amacakubiri no gushyira urujijo ku mugisha Papa aheruka kwemerera ababana bahuje ibitsina.”

Iri tangazo rihabanye n’ibyo Bikiramariya w’i Kibeho wadusabye gusabira Kiliziya nta buryarya kuko ricamo ibice Abakirisitu, abana b’Imana, rikaba ryuzuyemo uburyarya.

Iri tangazo ry’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda ryateye utwatsi icyemezo cy’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko uherutse kwemerera abapadiri guha umugisha ababana bahuje ibitsina; bikaba bigaragaza ukwigomeka n’agasuzuguro k’aba Bepiskopi!

Icyemezo cyo guha umugisha abatinganyi cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko “Imana iha ikaze bose” kandi ko kijyana n’”icyerekezo cy’ubushumba” cya Papa cyo “kwagura” Kiliziya kugira ngo igere ku bantu benshi.

Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Ubutinganyi si amahitamo, niko umuntu ateye:
umutinganyi yumva muri we, muri kamere ye, yifuza kuryamana, gukundana, cyangwa kubana n’uwo bahuje igitsina! Bivuga ko umutinganyi adakora ubutinganyi kuko aribyo ahisemo, ahubwo niko aba ateye.
 
Abasenyeri bacu ngo ntibashaka kubahiriza amabwiriza umushumba wa Kiliziya Gatorika yatanze yo guha umugisha abantu babana nk’umugabo n’umugore kandi bahuje ibitsina. Abo twita mu kinyarwanda ABATINGANYI. Ngo ibyo by’ubutinganyi biciye ukubiri n’umuco wacu ndetse ngo binyuranye n’ibyanditswe muri Bibiliya aho bavuga ko Imana yaremye umugabo n’umugore igira ngo babyare.
Iki kibazo ndumva kibabaje. Nonese abo batinganyi bo ntabwo ari abana b’Imana? Ni abantu nk’abandi; ntaho bihuriye n’umuco! Baba se abatinganyi ku bushake bwabo ku buryo uwabibabuza babireka? Igisubizo ni oya. Ubutinganyi buravukanwa. Niko abahanga babisobanura. Ikindi rero, ubwo butinganyi babukora hagati yabo. Ntawe bahatira kuryamana nabo atabigenderamo.
Mu kinyarwanda cyangwa mu muco nyarwanda, umukobwa wakundaga abandi bakobwa , utarashakaga, bamwitaga ikigoryi cyagumiwe; naho umuhungu bakamwita ikiremba.
Bombi bavugaga ko barwaye intinyi. Niko bari bateye; ntabwo bari barwaye, ahubwo birashoboka ko bari abo twita Abatinganyi!
Mu bapadiri bayobora, abafurere, ababikira, naho harimo abatinganyi. Ubutinganyi ntabwo ari indwara cg ubumuga. 
Ntabwo abatinganyi baremwe kuburyo butandukanye n’ubw’abandi bantu bose baremwe n’Imana!
Papa Fransisko we yateye indi ntambwe yo kwakira abatinganyi muri Kiriziya gatorika umubano wabo ugahabwa umugisha bityo bakabaho ubuzima bwa gikristu bizera ko igihe nikigera bazajya mu ijuru nk’abandi bakristu bitwaye neza. Kiliziya Gatorika ni imwe. Ibyo iteganya ku banyaburayi nibyo iteganya no ku bandi bose. Iriya ni intambwe ikomeye Papa Fransisko arimo guteza Kiliziya Gatorika.
Guha umugisha cyangwa gusezeranya abatinganyi, hari andi madini asanzwe abyemera. Kiliziya Gatorika niyo yatinze kubyemera.
Ikibabaje kurushaho ni uko abo basenyeri bacu birirwa barebera akarengane gakorerwa Abanyarwanda, abenshi muri bo ari abakirisitu, bagaceceka, bakaruca bakarumira, none bahimbiye ku batiganyi.
Nta tegeko ry’Imana rirobanura abana b’Imana, kandi umuco nyarwanda ubuza kandi wamagana cyana na mwana, bose ni abana!
Ntabwo ari igitsina kiranga umwana w’Imana!  Mbere na mbere umuntu uwariwe wese , Imana yamuremye mu ishusho ryayo, imuha impano yamugeneye ubwe nk’ikiremwamuntu.
Abahuje ibitsina nabo bagira urukundo kandi abadahuje ibitsina ntabwo ariko bose babyara cyangwa ngo babane akaramata.
Kiliziya Gatolika ivuga ko Uburenganzira Papa Francis yahaye abashumba ba Kiliziya Gatorika mu kwezi gushize bwo guha umugisha ababana bahuje ibitsina n’ababana mu buryo butemewe ,bikaza kwamaganwa, bitanyuranyije n’ukwemera, atari ‘sakirirego’ ku Mana!
Ababana bahuje ibitsina nabo bacyeneye umugisha kuko umugisha ari ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo, dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu, uwariwe wese, guhinduka.
Kubana kw’abantu bahuje igitsina ntaho bihabanye n’amategeko y’Imana igihe bahujwe n’urukundo.
Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Abasaseridoti, Abiyeguriyimana, abakirisito bose n’abantu bafite umutima wubaha Imana, bagomba kwirinda gucamo ibice no kurobanura abana b’Imana, Ibiremwa by’Imana, bakimakaza urukundo kuri bagenzi babo kandi bagakunda Imana kurusha byose nkuko  Kiliziya ibyigisha.
Kubera iyo mpamvu, Kiliziya igomba guha umugisha umubano w’ababana bahuje ibitsina kuko ari abana b’imana kandi bikaba bitavuguruza itegeko ry’Imana risumba kure umuco wa buri gihugu.
“Nkigera aho ntuye mu Bubiligi nabanje gukubitwa n’inkuba numvise umunyapolitiki ukomeye atangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Ndetse natangazwaga n’ukuntu atorwa cyane ku buryo yabaye na ministiri w’intebe. Izina rye yitwa Elio Di Rupo. Ubu niwe uyobora intara ya WallonieNaje kugenda menya abandi bantu benshi bubashywe haba hano mu Bubiligi, haba n’ahandi kandi nabo b’abatinganyi.

Abo basenyeri bacu bakwiye kumenya ko nibarwara bakaza iburayi kwivuza, bamwe mu ba Derevu bazabatwara mu ndege bashobora kuzaba ari abatinganyi. Abaganga bazabavura bashobora kuba bazaba barimo abatinganyi. Imiti bazahabwa ikabakiza, ishobora kuzaba yarakozwe n’abatinganyi. Ibiganiro bazaba bareba kuri za televisions mu macumbi bazabamo bivuza, bimwe bizaba byateguwe n’abatinganyi.

Ubu twebwe dusigaye dutaha ubukwe bw’abatinganyi. Biba ari ibirori by’abantu bishimiye nk’uko tubibona mu yandi makwe. Ibyo bakora abashyitsi batashye ibyo birabareba. Icy’ingenzi nuko bibafasha gukomeza kubaho ubuzima bwabo. Bakabasha kwibeshaho ubwabo no kugirira akamaro sosiyete yabo.

Nyirubutungane Papa Fransisko niyubahwe. (Nkuliyingoma Jean Baptiste)

Reka nkomeze nerekana ko icyemezo cyafashwe n’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari urukozasoni kuko gihabanye cyane n’imyitwarire y’abo hamwe n’abandi benshi bihaye Imana, bakaba barayobeje Abakirisitu, dore ko abenshi cyane muri bo badasobanukiwe cyane n’ibijyanye n’Abatinganyi kuko bazi ko ari ibyo bigira kandi ari kamere yabo, ari uko Imana yabaremye.

Abapiskopi n’abandi benshi bihaye Imana birengagije akarengane k’ibihekane kabangamiye Abanyarwanda, cyane kuva aho FPR Inkotanyi itereye u Rwanda m’Ukwakira1990.

Byagaragaye ko harimo Abihayimana bagambaniye igihugu, bagafatanya n’umwanzi w’icyo gihe, ariwo FPR Inkotanyi; ntabwo ngiye gutanga amazina kuko benshi barazwi.

FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi, Abepiskopi n’Abihayimana barishwe i Gakurazo, hirya no hino mu Rwanda, no muri Kongo mu nkambi no mu mashyamba, ariko Abepiskopi n’abandi bihayimana bararuciye bararumira kugeza naho bamwe mu Basenyeri bangiwe gushyingurwa mu cyubahiro muri Katederali zabo!

Benshi mu Bihayimana bigize abahezanguni bitwaza ko barokotse, bagambanira abandi, barabafungisha, ndetse bamwe barabicisha mu gihe batashoboye guhunga.

Benshi muri bo babagize ibipinga n’Interahamwe, babaha akato!

Bamwe mu ba Bepiskopi babaye abakada, bashishikariza Abihayimana kuyoboka FPR Inkotanyi kugeza naho bitabira bakanacengeza amatwara yayo!

Benshi bibuka Abihayimana bakomye amashyi igihe Kagame yavugaga ko Karegeya yagombaga kwicwa!

Abaturage biricwa, barafungirwa ubusa, barasenyerwa nta ngurane, baramburwa ibyabo, baricishwa inzara, umucyeno n’indwara, barakubitwa, ariko Abepiskopi n’abandi Bihayimana bakaruca bakarumira, bakigira ba Ntibindeba!

Bishoboka bite ko Abihayimana bo mu Rwanda batamaganye ubwicanyi bwakorewe mu nkambi y’i Kibeho no mu Ruhengeri na Gisenyi mu gihe cyiswe icy’abacengezi!? 

Mu Bihayimana bo muri Kiliziya yo mu Rwanda, harangwa irondakoko rikabije kuburyo Abatutsi aribo bihariye imyanya yose ikomeye muri Kiliziya!

Bishoboka bite ko Antoine Kambanda, waje mu iseminari mu Rwanda ari intasi ya FPR nkuko bivugwa, nyuma y’imyaka micye cyane akagirwa Arkepiskopi, mu kanya gato akaba agizwe Kardinali?

Ariko icyateye agahinda n’akumiro, uretse ko bitatunguye abari basanzwe bamuzi, ni amagambo yavuze, yemeza ko nta bwicanyi FPR yakoreye muri Congo nkuko bikubiye muri Mapping Report, aho byemezwa ko ubwo bwicanyi FPR yakoreye impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo bushobora kwitwa Jenoside. 

Umuntu w’Imana ntabwo yavuga ibintu nkibi, nubwo twese turi abanyabyaha, ariko ibibi birarutanwa.

Reka ndangize nibutsa itegeko ry’Imana risumba yose: gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda no gukunda Imana kuruta byose!

Ntiwakunda Imana utabona, udakunda mugenzi wawe ubona.

Imana ihabwe ikuzo kandi ishimirwe kubyiza byose yadukoreye kandi ikomeje kudukorera kuzageza igihe izaduhamagara mu bwami bwayo, aho tuzabana iteka!

Michel Niyibizi.