RPF-Inkotanyi yatangiye kwitegura amatora ishobora kujyamo yonyine!

Ku rukuta rwa X (yahoze yitwa Twitter) rw’Ishyaka RPF-Inkotanyi, kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, byatangajwe ko abakada b’Ishyaka RPF-Inkotanyi bo mu nzego zitandukanye z’ishyaka hirya no hino mu gihugu bagize amahugurwa. Aya mahugurwa yari agamije kubategura ku migendekere myiza y’amatora y’ibanze y’ishyaka. Iyi gahunda yabereye mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya mahugurwa, abanyamuryango b’Ishyaka bashimiwe uruhare rwabo mu gutanga ibitekerezo ku migambi y’ishyaka izashyirwa imbere mu matora yegereje, banashishikarizwa gukangurira abakada bagenzi babo kuzitabira amatora ku bwinshi.

Ishyaka RPF-Inkotanyi ryifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2024. Ryagize riti: “Twifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2024 w’ibyishimo n’uburumbuke. Uyu mwaka mushya uzabe uw’ubwitange bushya mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Ibi bikorwa by’amahugurwa bije mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe kuba mu mpeshyi itaha. Ishyaka RPF-Inkotanyi rimaze imyaka 30 ku butegetsi, ryaranzwe no kuyobora igihugu nta yindi mitwe ya politiki ryemerera ko bahangana. Uburyo bwo kuburizamo ibikorwa by’imitwe ya politiki n’abashaka gushyiraho amashyaka ashobora guhangana na RPF byagiye bikorwa binyuze mu buryo butandukanye burimo gufungwa, gucecekesha no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda, barimo abasesenguzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga, bemeza ko amatora ateganyijwe muri uyu mwaka ashobora kuba umuhango gusa. Bemeza ko nta mukandida cyangwa ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rizaba rifite uburenganzira bwo kwiyamamaza muri aya matora.