KIRYA ABANDI BAJYA KU KIRYA KIKISHARIRIZA

Iyi mvugo ngo “kirya abandi bajya ku kirya kikishaririza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu unenga abandi we batangira kuvuga ibye akirakaza akihindura ibamba.

Mu by’ukuri perezida Kagame, inshuro nyishi ntiyawemye kuvuga ko ikibazo cya kongo kigomba gukemuka binyuze munzira y’imishyikirano ( inzira ya politiki),  ko intambara idashobora kukirangiza bityo leta ya Kabira ikaba igomba kuganira na M23.
Nyamara ejobundi aha  ubwo perezida wa Tanzaniya yasabaga ko leta ya Paul Kagame igomba kugirana ibiganiro  na FDRL, perezida Kagame yariye karungu muri cya kinyabupfura cye gicye yagize umwuga, ntiyajuyaje  kwita perezida mugenzi we “umuginga” (injiji). Nuko ubwo aba yihesheje agaciro anagahesha abanyarwanda yitwako ahagarariye. Ibi icyo bivuze n’uko kuri Kagame, intambara nimbi iyo ikozwe n’abandi ( kabila), iyo ariwe uyikoze ntakibazo rwose. Mbega Kagame niwe wenyine  ku isi ufite uburenganzira bwo gukemuza ibibazo imbunda.
Nyamara Kagame  niba ashaka kuba umwarimu mwiza, mbere yo kureba igitotsi kiri mu jisho rya mugenzi we (Kabila) yagakwiye kubanza kuvana umugogo uri mujisho rye. Ikindi n’uko  utirahuriye ntarahurira abandi.  Umuhanga witwa  Albert Einstein yavuze amagambo y’ubwenge agira ati ”  Peace cannot be kept by force; it can only be achieved by understanding”.
Nta narimwe imbaraga zigeze zitanga amahoro arambye.
Amateka yahafi atwereka uburyo abashatse gukemuza ibibazo imbunda bafite n’ubushobozi buhagije, byagiye bibananira. Amerika n’ubwongereza byagabye igitero muri Irak ya Saddam Hussein bivuga ko bigiye gutangayo amahoro, Sadam yarishwe ariko Irak nanubu akaduruvayo kariyo inzirakarengane zihagwa buri munsi, byose n’ingaruka z’intambara. Nta nikizere ko kazashira vuba. Abagateje babonye bibakomeranye bikuriramo akabo karenge. N’Afganistan ntakinyuranyo nibyo tuvuze ruguru.
ESE N’IGITANGAZA KIKWETE NA TANZANIYA BABAYE ABARIMU B’ AMAHORO KU RWANDA NA KAGAME?
Mu gihe perezida  Paul Kagame yahisemo kubakira leta ye n’agatsiko ke ku kinyoma ashingiye ku mahame yawa munazi Adolf Hitler, uyu akaba yaravugaga ko ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi abantu bageraho bakagifata nk’ukuri. Nyamara iyi mitekereze y’ubuswa iranga abanyagitugu bose ntitinda kubahemuza. Mbega n’ikibazo k’igihe gusa ngo rubanda yose ibatahure.
Mu gihe Kagame akomeje kwishongora ngo u Rwanda amahoro ni munange, nta nicyayahungabanya, ikigo gishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa ku isi, giherutse gusohora raporo igaragaza ireme ry’amahoro muri uyu mwaka wa 2013. Nkuko bigaragara mu bihugu 162 byasuzumwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 135 mu gihe Tanzaniya iri kumwanya wa 55. Bikaba rero nta gitangaje abayobozi ba Tanzaniya  bahaye Kagame na leta ye isomo ry’amahoro. Ntiyaba ari we wa mbere babikoreye, yewe nta n’ubwo byaba ari ubwambere Tanzaniya ifashije abanyarwanda gushaka amahoro. Nta wa kwibagirwa uruhare rwayo ubwo yatangaga ubutaka bwayo ngo habere imishyikirano hagati ya  FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana.  Ndetse Kagame yagakwiye kuzirikana ko yicaye mu Rugwiro kuKo yivuganye Habyarimana avuye mu mishyikirano muri Tanzaniya.
Uretse u Rwanda mu bihe byashize Tanzaniya ikaba yarafashije abarundi ndetse na kongo mu gukemura ibibazo mu mahoro. Perezida Jakaya Kikwete ubwe, akaba yarabigizemo uruhare rukomeye kuko yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva 1995 kugera 2005.
Tugarutse kuri iyo raporo ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda , biri ku myanya ikurikira: Uganda 106,   Kenya 136 naho u Burundi 144.
Birumvikana ko Kagame iriya raporo kuko itamushimagiza cyangwa abatekenisiye be bibagiwe kuyitekenika, azavuga ko ntacyo ivuze, ndetse ntibyanatungurana aramutse avuze ko abayikoze bafite “ ingengabitekerezo” nkuko asanzwe abigenza ku muntu wese ugerageje ku munenga. Ku ikubitiro, ikaba yamaze guterwa utwatsi na wa mu minisitiri we ( Musa Fazil) uzwiho kuba ariwe muyobozi usuburimo  kenshi rya sengesho “ nkuko perezida wa repubulika adahwema kubitubwira.”
UKO  TUBIBONA
Duhereye  mu muco nyarwanda, baragira bati” ikinyoma kikugaburira rimwe ntikikugaburira kabiri;”  naho umugabo w’intwari  Abraham Lincoln wabaye perezide wa 16 w’amerika aragira ati” ushobora kubeshya abaturage bose mugihe gito, ushobora kubeshya abaturage bacyeya mu bihe byose, ariko ntushobora kubeshya abaturage bose mubihe byose” ( you can fool all the people some of the time, and some of the people all the time, but you cannot fool all the people all the time).
Kagame yakomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda rutekanye, nyamara abenshi ntibahwemye kugaragaza ko amahoro kagame arata, yubakiye ku musenyi kuko yubakiye ku iterabwoba no kuryanisha amoko y’abanyarwanda kugirango akomeze abafate bugwate.
Kubigaragara isi yose, abanyarwanda by’umwihariko, bamaze gutahura Kagame na leta ye, ko imvugo yabo atariyo ngiro. Kagame kugirango akomeze arambe ku ngoma, yemera byinshi agakora bicye. Yimakaje ihame rya Napoleon Bonaparte” if you wish to be a success in the world, promise everything, delivers nothing
Ariko ibi bigira aho bigarukira. Mbaye umujyanama wa Kagame, nubwo ntawuhana uwahanutse, namubwira nti” reka izima ryawe”, uce bugufi, ukubite ibipfukamiro hasi; usabimbabazi abanyarwanda; ubundi wegure, nicyo cyonyine cyatuma bakubabarira. Atari ibyo, iminsi izaguteka mu rwabya; wambarire inconcera  aho wambariye inkanda. Ikibazo gikomeye, wa mugani wa ba bandi n’uko “kugira inama Kagame ari nko gukurura injangwe ku musambi”.
NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka, Pretoria, Afrika y’epfo

1 COMMENT

  1. Ariko uzafate iki kiganiro cy’Urubyiruko rwo mu Urugerero rwa Nyamirambo cyo ku wa 29 Kamena 2013 ukigeze ku basomyi bawe!!! Umunyamakuru yagitekinitse ariko byamunaniye da!!!

Comments are closed.