Kitabi: igitero cyatwitse imodoka 3 ku muhanda Nyamagabe-Rusizi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, aravuga ko imodoka 3 zatwikiwe mu ishyamba rya Nyungwe ku Kitabi.

Nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda ribivuga, ngo uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 (18:15) ku isaha y’i Kigali, mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo abantu bataramenyekana batwitse imodoka 3 zitwara abagenzi hapfamo abasivili 2 hakomereka abagera ku 8, abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.

Nk’uko Lt Col Innocent Munyengango yabitangaje ngo ingabo za RDF zakurikiranye abagabye igitero mu ishyamba rya Nyungwe. Ngo bamaze gusuzuma ukuntu bintu bimeze barakeka ababa bagize uruhare muri icyo gitero cy’uyu munsi, ngo bakurikiranye abagabye icyo gitero ngo babahashye.

Iryo tangazo rirangiza rivuga ko ingabo za RDF zihumuriza abaturage ko umuhanda Nyamagabe-Rusizi ubu ari nyabagendwa.

1 COMMENT

  1. koko!!! inyenzi zigiye kongera gutwika imodoka koko!! back to 1996-1999!! uyu mugabo ndabaabwiza ukuri azatumara, dukomeze tumworore atwimarire!

Comments are closed.