Kizito Mihigo azashyingurwa ku wa gatandatu tariki ya 22.02.2020.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke gikorera mu Rwanda aravuga ko kuri uyu wa kabiri umuryango wa KIZITO Mihigo wavuze gahunda yo kumushyingura, Umunyamakuru w’Umuseke yageze ahabera ikiririyo mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu Karere ka Kicukiro.

Kizito Mihigo yari umwe mu bahanzi bafite abakurikirana benshi mu Rwanda

Atuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza,  aho bakunda kwita Mu Kamenge.

Umuryango w’uyu muhanzi kuri uyu mugoroba uwavuze mu izina ry’umubyeyi wa Kizito Mihigo, yavuze azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Uyu mugabo yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo,  saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera.

Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa  mu irimbi rya Rusororo.

Abantu benshi bari bagiye kwihanganisha umuryango wa Kizito Mihigo, hari murumuna we, mushiki we n’abandi bo mumuryango we wa hafi.