Kizito Mihigo azize guharanira ubwiyunge nyabwo mu gihe ubutegetsi bwa FPR buburwanya

Kizito Mihigo

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Kizito Mihigo, umuhanzi w’icyamamare waranzwe n’inganzo yo guhimbaza Imana no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la Citoyenneté Démocratique, aribyo ISCID asbl mu mvugo ihinnye) kirashaka kugeza ku banyarwanda bose no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:

  1. ISCID asbl ibanje kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Kizito Mihigo kimwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakundaga ubuhanzi bwe ndetse n’inyigisho ze z’ubumwe n’ubwiyunge.
  2. ISCID asbl yatewe urujijo n’itangazo rya polisi y’u Rwanda rivuga ko Kizito Mihigo yiyahuye mu ijoro ry’uwa 16 rishyira uwa 17 Gashyantare 2020 muri kasho ya Remera aho yaramaze iminsi 3 afungiye azira ko ngo yafatiwe hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka guhunga. Biratangaje kumva ko umuntu nka Kizito Mihigo warokotse jenoside yakorewe abatutsi, akaba azwiho kuba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gufasha abandi bacikacumu kwihangana no mu guhangana n’ingaruka z’iyo jenoside, akaba ndetse atari ubwa mbere afungwa kuko yamaze imyaka 4 mu buroko (hagati ya 2014 na 2018), biratangaje kumva ko yiyahuye ku mpamvu z’uko arimo gushinjwa icyaha kidafite ireme, icyaha cyo gushaka guhunga. Biratangaje kuko ntabwo ari Kizito Mihigo wari uyobewe ko guhunga ubwabyo atari icyaha cyacisha umuntu umutwe, dore ko n’abayobora u Rwanda muri iki gihe hafi ya bose babaye impunzi. Bishoboka bite ko Kizito Mihigo wigeze gushinjwa kandi akaburana ibyaha biremeye birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu no gushaka guhirikaubutegetsi yahahamurwa n’ikirego gishya cyo gushaka guhunga? Uwariwe wese ushyira mu gaciro ashobora kumva ko, kimwe n’abandi banyarwanda benshi bagiye bahotorwa n’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano, bamwe bikitwa ko biyahuye, abandi bikitwa ko batorotse gereza, naho abandi bikitwa ko barashwe barimo kurwana n’abagize izo nzego z’umutekano, Nyakwigendera Kizito Mihigo agomba kuba nawe yarahotowe na polisi y’u Rwanda.
  3. ISCID asbl irasaba abatera inkunga leta y’u Rwanda kudakomeza kurebera amarorerwa ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame bukomeje gukorera abaturage babwo. Birababaje kubona ubwo butegetsi budahwema kumena amaraso y’abaturage babwo bukomeza guhabwa inkunga ituma burushaho kugira ingufu zo kumena andi maraso menshi. Bishoboka bite ko hari abanyarwanda benshi badafite uburenganzira bwo gusohoka muri kiriya gihugu amahanga akaba abirebera akicecekera ?
  4. ISCID asbl yakurikiranye ku buryo burambuye ibikorwa bya Fondation Kizito Mihigo ndetse n’ibihangano bya Nyakwigendera, ikaba isanga bisigiye abanyarwanda umurage ukomeye wo guharanira ubumwe n’ubwiyunge nta kurobanura ubwoko, uturere, amadini cyangwa ibindibibatandukanya. Mu gihe leta ya Kagame yashyizeho icyunamo buri mwaka cyo kwibuka ubwoko bumwe gusa, mu gihe kandi iyo leta yashyizeho ikigega cyo kwita ku mfubyi z’ubwoko bumwe, hagamijwe kuryanisha abanyarwanda ubuziraherezo, Kizito Mihigo yakoze mu nganzo aririmba indirimbo yise IGISOBANURO CY’URUPFU. Iyo ndirimbo ishishikariza abantu kumva ko abaguye mu mahano yabaye mu Rwanda bose ari abo kwibukwa, bakunamirwa, bagashyingurwa mu cyubahiro, imfubyi basize zikitabwaho kimwe.Abahitanye Kizito Mihigo bamenye ko uwo murage asize wo ntacyo bashobora kuwukoraho. Tuzahora tuzirikana uwo murage.
  5. ISCID asbl irasaba abanyarwanda kudacika intege bagakomeza intego yo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bima amatwi abashishikajwe no kubateranya nk’uko Jenerali James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame, aherutse kubikora ubwo yakoranyaga urubyiruko rw’abatutsi akarubwira ko rugomba kuryamira amajanja rwitegura guhangana n’urubyiruko rw’abahutu ruri mu buhungiro hirya no hino ku isi kuko ngo amaherezo urwo rubyiruko ruzagaruka ruzanywe no gukora izindi jenoside. Nyamara James Kabarebe ntayobewe ko abatutsi benshi, barimo n’abo bafatanije urugamba, nabo bagarutse mu buhungiro, abandi bakaba barunze mu magereza, abandi nabo bakaba badasiba gushimutwa, kwicwa cyangwa gukorerwa andi marorerwa aho bita kwa Gacinya , i Kami n’ahandi nk’aho hakorerwa iyicarubozo. Ubutumwa bwo kunga abanyarwanda intwari Kizito Mihigo adusigiye nibubere urubyiruko rw’u Rwanda urumuri, rumenye ko mbere yo kuba mu bwoko runaka, twese turi abanyarwanda, ndetse ahubwo turi abantu.

Bikorewe i Buruseli, le 19/02/2020

Perezida wa Iscid asbl

Jean-Claude Kabagema