KIZITO MIHIGO: Indirimbo-“Namaganye abantemera amababi”.

Ibyumweru birindwi nyuma y’urupfu rwe, hasohotse indirimbo ya Kizito Mihigo yise “Namaganye abantemera amababi”. Akiriho, mu minsi nk’iyi u Rwanda rwibuka Jenoside yasohoraga indirimbo.

Iby’urupfu rwe byatunguye abakunzi ba muzika ye n’abari bamuzi, polisi y’u Rwanda yavuze ko yiyahuye aho yari afungiye muri sitasiyo yayo i Remera.

Hari imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo basabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwe, polisi y’u Rwanda yavuze ko iryo perereza ishoboye kurikora.

Kizito Mihigo wari ufite imyaka 38, mu ndirimbo ye nshya araririmba imbabazi n’ubwiyunge, ubutumwa yakunze gutanga abicishije mu bihangano no mu mushinga Kizito Mihigo Pour la Paix.

Hano, ‘aramagana abapfobya imbabazi n’ubwiyunge mu nyungu zabo’. Biragoye gusobanura ubutumwa bw’umuhanzi utakiriho ngo abusobanure. 

Gusa, imbabazi n’ubwiyunge ni amagambo avugwa mu Rwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka jenoside.

Mu Rwanda, hari abaturage b’Abahutu basabye imbabazi ab’Abatutsi kuko babiciye imiryango yabo muri jenoside. 

Hari na bamwe mu bategetsi bavuze ko basaba imbabazi mu izina ry’Abahutu cyangwa ry’imiryango yabo, igikorwa kitavuzweho rumwe.

Mu ndirimbo ye nshya Kizito agira ati: “Nta muntu wasabira undi imbabazi, kandi nta muntu wazitangira undi, ni urugendo rw’umuntu n’Imana nyiri impuhwe n’imbabazi”.

Mu ndirimbo ye Kizito aterura aririmba ko yamagana abapfobya imbabazi z’Imana bagamije inyungu zabo. 

Avuga ko mu gihe gishize yaririmbye yamagana “abatoba amateka, ko ababikora batema imizi y’igiti”. Ati: “Uyu munsi ndabona ngiye kwamagana abantemera amababi”. 

Igisobanuro cy’urupfu

Kizito Mihigo wari waragaragaje ubuhanga mu kuririmba no gucuranga akiri kwiga mu iseminari i Butare, yize umuziki mu Burayi abifashijwemo na Perezida w’u Rwanda.

Atashye yaririmbye izindi ndirimbo nyinshi za Kiliziya, iz’urukundo, ubwiyunge n’imbabazi ndetse n’indirimbo yise “Intare yampaye agaciro” yahimbiye FPR-Inkotanyi mu 2012 ku isabukuru yayo y’imyaka 25.

Tariki 03/04/2014 Kizito yasohoye indirimbo yise ‘Igisobanuro cy’urupfu’.

Muri iyo ndirimbo Kizito yaririmbye ko “Jenoside yamugize impfubyi ariko bidakwiye kumwibagiza abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside”. 

Hashize iminsi itatu iyo ndirimbo isohotse, Kizito Mihigo yaburiwe irengero, polisi yamweretse abanyamakuru tariki 15/04/2014, aho yavuze ko yavuganaga n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yarezwe anahamwa n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, mu 2015 yakatiwe gufungwa imyaka 10, ariko mu 2018 ababarirwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Ubwo yari afunze yatanze ubuhamya mu majwi yifashe, avuga ko indirimbo ye ‘Igisobanuro cy’urupfu’ ariyo yarakaje ubutegetsi bw’u Rwanda bikaba intango y’ibibazo yanyuzemo.

Muri ayo majwi, yumvikanye avuga ko kuvugana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwari uburenganzira bwe, kuko nawe hari ibyo yabonaga atemeranywaho n’ubutegetsi buriho.