KIZITO MIHIGO mutagatifu udusabire: Padiri Nahimana Thomas

Kizito Mihigo yishwe ahowe ukwemera kwe. Ni Umumaritiri w’urukundo. Yemeraga kandi akigisha ko Abanyarwanda bose bakwiye kubahwa nk abantu bareshya imbere y Imana n’imbere y’amategeko. Ko abapfuye bose ari abavandimwe kandi bakwiye kubahwa no kwibukwa kugira ngo abariho bashobore kwiyunga no kubana mu mahoro. Paul Kagame, wari Perezida w’u Rwanda Icyo gihe ntiyakunze iyo mvugo bituma afata icyemezo gihubutse cyane cyo kwambura ubuzima Kizito Mihigo.“: Padiri Thomas Nahimana