Kizito Mihigo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

    Urukiko rukuru rwo mu Rwanda rumaze gukatira umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10. Rumuhamije ibyaha 2 : Icyo kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugi n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Urukiko ariko rwamuhanaguyeho icyaha cy’iterabwoba. Twibutse ko Kizito Mihigo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi.

    Uru rukiko kandi rwahamije umunyamakuru Cassien Ntamuhanda ibyaha 2: Icyo kugirira nabi ubutegetsi n’ikiterabwoba ariko rumuhanaguraho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Bityo rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

    Jean Paul Dukuzumuremyi wari umusirikare nawe yahamijwe ibyo byaha akatirwa igifungo cy’imyaka 30.

    Ariko Agnes Niyibizi we yahanaguweho ibyaha, ararekurwa.

    Mu rundi rubanza, urukiko rukuru rwakatiye Agnes Ntamabyariro wari umushikiranganji w’ubutabera muri leta y’Ubutabazi, igifungo cya burundu yumwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha 3 birimo icya genocide.

    BBC Gahuza Miryango