Kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro: Umujyanama yari yaburiye Ubwongereza ku iyicwa ry’abatavuga rumwe na leta

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bari bashyigikiye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bari baburiwe n’umujyanama wabo ko leta y’u Rwanda ikorera iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) abatavuga rumwe na yo muri politiki ikanabica.

Uko kuburira kwabaye habura ibyumweru ngo leta y’Ubwongereza igerageze kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Uwo mujyanama yagaragaje impungenge ku mvugo no ku kuri kw’inyandiko y’ubutegetsi ivuga ku myitwarire y’u Rwanda ku burenganzira bwa muntu.

Hakomeje kubaho gutambamira mu rwego rw’amategeko ukugerageza kwa leta y’Ubwongereza ko gutuma byinshi mu byo yavuze bigirwa ibanga.

Abimukira bari batoranyijwe ngo boherezwe mu Rwanda mu rugendo rw’indege rwaburijwemo, hamwe n’ibitangazamakuru bitatu – ari byo BBC News, harimo n’ikiganiro Newsnight cya BBC, ibinyamakuru The Times na The Guardian – barimo gushaka ko iyo nyandiko ishyirwa ku mugaragaro.

Mu kwezi kwa gatandatu ni bwo urwari kuba urugendo rwa mbere rw’indege ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro rwahagaritswe, nyuma yuko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu ruvuze ko urukiko rukuru rw’i London rugomba kubanza rugasuzuma byuzuye niba gahunda yo kubakura mu Bwongereza ikurikije amategeko. Iburanisha riteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ku wa kabiri, leta y’Ubwongereza yasabye urukiko rukuru kwanzura ko uru rubanza rudakwiye kubamo ingingo 11 zijyanye n’u Rwanda zavuzweho n’umutegetsi utatangajwe izina wo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza (izwi nka FCDO, mu mpine y’Icyongereza), wari wasabwe kugira icyo avuga kuri iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Urukiko rwumvise ko abategetsi bakuru bo muri iyo minisiteri bari basabye uwo mutegetsi utatangajwe izina, ufite ubunararibonye ku bibazo by’Afurika, kureba ku mbanzirizamushinga y’inyandiko ku Rwanda ifite umutwe ugira uti: “Inyandiko ku Igenamigambi ry’Igihugu n’Amakuru”.

Iyi ni inyandiko y’ubutegetsi inagenewe rubanda ivuga ku Rwanda n’imyitwarire yarwo ku burenganzira bwa muntu – ndetse yari irimo kuvugururwa ubwo gahunda y’ingendo z’indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro yari irimo kwigwaho.

Mu butumwa bwo kuri email yoherereje bagenzi be bakorana ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane – hashize ibyumweru bibiri gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro itangajwe ku mugaragaro – uwo mujyanama yibajije ku mvugo iri muri iyo raporo ndetse niba ivuga by’ukuri uko ibintu bimeze mu Rwanda.

Umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, wo mu rukiko rukuru, yabwiwe ko uwo mujyanama yari yanditse muri email ihererekeje iyo ngiyo ati:

“Hari uburyo bw’igenzura rikorwa na leta, inzego z’umutekano, gucungacunga guhera ku rwego rw’igihugu kukagera ku rwego rwo hasi… [no] kutavuga rumwe na leta ntibyihanganirwa ndetse hari ugufunga abantu nta gishingiweho, iyicarubozo n’ubwicanyi na byo byemewe nk’uburyo bwo gukora igenzura”.

Umunyamategeko Jude Bunting QC, wunganira ibitangazamakuru, yabwiye urukiko ko iyo gihamya yanze gutangwa y’uwo mugenzuzi (umujyanama) ishobora kuba ari yo nyandiko y’ingenzi cyane ijyanye n’iki kibazo kijyanye n’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubukana bw’iyi gahunda ntibushobora gukerenswa [gupfobywa]”.

“Rubanda icyeneye gusobanukirwa iyo nyandiko yari yagejejwe [kuri leta] icyo gihe ibyemezo birimo gutambamirwa [ubu] byafatwaga, gihamya ivugwa ko ishobora gutambamira, ndetse no guha ishingiro, iyi gahunda ikomeye, n’impamvu zatumye [leta] ifata icyemezo cyo kuyikora”.

Mu minsi iri imbere, umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, azafata icyemezo niba hari ibyo muri iyo nyandiko bikwiye kuguma kuba ibanga.

Mu kwezi gushize, urukiko rukuru rwumvise ko abategetsi bo muri leta y’Ubwongereza mbere bari bakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu by’abafatanyabikorwa bishobora koherezwamo abasaba ubuhungiro, kubera imyitwarire yarwo ku burenganzira bwa muntu.

Urukiko rwabwiwe ko Dominic Raab, icyo gihe wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yari yaraburiwe ko amasezerano n’u Rwanda yatuma Ubwongereza bwisanga bugomba kugabanya cyane ibyo bubwira u Rwanda ku myitwarire yarwo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza irimo kuvuga ko ifite ubudahangarwa bushingiye ku gukora ibintu ku bw’inyungu rusange ku bice bimwe by’igisubizo yahawe n’uwo mujyanama.

Umunyamategeko Neil Sheldon QC uyunganira, yabwiye urukiko ko habaho “igishobora kuba kwangirika gukomeye cyane” ku bibazo by’umubano n’amahanga n’umutekano w’igihugu mu gihe ibyo bice by’iyo nyandiko y’ubujyanama byaba bishyizwe ku mugaragaro.

Ishyaka Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko uko kuburira kw’umujyanama ari gihamya yuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yarenze ku nama yagiriwe kuri iyo gahunda, rinashinja leta kugerageza guhishira ukuri ngo rubanda ntikumenye.

Iyo gahunda yari iy’intangiriro, yari gutuma abageze mu Bwongereza mu buryo leta ifata ko ari inzira “zinyuranyije n’amategeko, ziteje ibyago cyangwa zitari ngombwa” – nko mu mato (ubwato) matoya cyangwa bihishe mu modoka z’amakamyo – bajyanwa mu Rwanda n’indege, aho bashoboraga kuba basaba ubuhungiro mu Rwanda.

Leta y’Ubwongereza yari yamaze kuba irishye leta y’u Rwanda miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 151 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda), zari gukurikirwa n’andi mafaranga mu gihe u Rwanda rwari kurushaho kwakira abandi basaba ubuhungiro, nkuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yabivuze.

Leta y’Ubwongereza yavuze ko iyo “gahunda ihebuje ku rwego rw’isi” izafasha mu gukumira ingendo zirimo ibyago zambuka umuhora wa Channel (la Manche).

Ubwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangazaga iyo gahunda, yavuze ko “izarokora ubuzima butabarika” mu guhagarika “ababisha bakora ubucuruzi bwa magendu y’abantu”.

Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu barenga 13,000 bamaze kwambukira mu Bwongereza bavuye mu Bufaransa.

Muri bo, abarenga 8,000 bakaba barageze mu Bwongereza kuva gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yatangizwa.

Nyuma yuko haburijwemo urugendo rwa mbere rw’indege yari iteganyijwe kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Priti Patel yavuze ko atazacika intege ku “gukora ikintu gikwiye”, abwira abadepite ko yemera ko iyo gahunda “yubahirije byuzuye” amategeko.

Imiryango myinshi yamaganye iyo gahunda, imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi ikaba yaravuze ko ari gahunda y’ubugome.

Ni mu gihe Kiliziya y’Ubwongereza (Church of England) n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi, na bo bayinenze.

Leta y’u Rwanda yavuze ko abimukira “bazarindwa byuzuye bijyanye n’amategeko y’u Rwanda, bagere ku kazi mu buryo budaheza, ndetse bashyirwe muri serivisi z’ubuvuzi no kwitabwaho mu mibereho”.

Inkuru ya Dominic Casciani (Umunyamakuru ku bibazo by’imbere mu Bwongereza no ku bucamanza) dukesha urubuga rwa BBC Gahuza Miryango