Kongera umushahara wa mwalimu ‘byaradushimishije, ariko biracyagoye’

Urugaga rw’abalimu mu Rwanda, SYPERWA, ruvuga ko rwakiriye neza inyongera ku mushahara wa mwalimu nyuma y’igihe kinini bamagana ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba leta.

Kuwa mbere, leta yatangaje inyongera iri hagati y’amafaranga 50,000 na 70,000 ku mushahara wa mwalimu hashingiwe ku ugitangira akazi, n’amashuri bize kuva ku yisumbuye kugera kuri kaminuza.

Hari hashize imyaka myinshi abalimu binubira umushahara muto kandi batakambira leta kuwongera kuko ibiciro by’ubuzima byagiye bizamuka.

Abalimu b’amashuri ya leta n’afitanye amaseerano na leta bose hamwe hafi 98,000 nibo barebwa n’uku kongezwa umushahara.

Odette Mujawamariya umwe mu bayobozi bwa SYPERWA yabwiye BBC ko bashima leta yabibutse ariko ngo inzira iracyari ndende ku guhindura ubuzima bwa mwalimu.

Yagize ati: “Urebye amafaranga ibihumbi 108 mwalimu [wize A2 ugitangira] ahembwa n’ibiciro biri ku isoko…n’ubundi ariya mafaranga ntabwo yayahahisha, ngo akodeshe inzu, arihire umwana ishuri, n’ubundi biracyagoye, ariko icyakozwe cyaradushimishije.”

Leta yizeje kandi gushyira miliyari 5 mu isanduku yo kwizigamira no kuguriza izwi nka Mwalimu SACCO, igamije kuyongerera ubushobozi bwo gufasha beneyo.

BBC ntiyabashije kubona abashinzwe Mwalimu SACCO ngo batubwire impinduka zigiye kubaho, ariko Odette Mujawamariya avuga ko ibi bizafasha mwalimu bigaragara.

Ati: “Kuba hari amafaranga leta yashyizemo n’umushahara ukiyongera bizatuma n’umushahara mwalimu yafataga muri SACCO uziyongera.”

Ishyaka PS-Imberakuri rikuriwe na Bernard Ntaganda kuri iyi nyongera ryasohoye itangazo rivuga ko kugira ngo izamure amikoro ya mwalimu umusoro ku mushahara we wavugururwa.

Itangazo ryabo rigira riti: “…iyi mishahara y’abarimu bivugwa ko igiye kongerwa izakatwa imisoro nk’uko bisanzwe hanyuma icibwe imisanzu ya FPR, imisanzu y’umutekano, imisanzu y’isuku, imisanzu wo gufasha inshike, imisanzu y’iterambere n’indi misanzu idasobanutse.”

PS-Imberakuri isaba ko “iriya misanzu yose itagomba kuba itegeko kandi umusoro ku mushahara wa mwarimu ugomba kuvugururwa.”

Abalimu nubwo bishimiye iyi nyongera, bavuga ko umushahara w’umuntu ubundi ukwiye kuba ibanga.

Mujawamariya asaba ko mu gihe inyongera ku mushahara ibayeho leta ikwiye  kwirinda  gutangariza bose igisanzwe gifatwa nk’ibanga hagati  y’umukozi n’umukoresha.

BBC