KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI YATERANYE KUVA TARIKI YA 02 KUGEZA KU YA 03 NZERI 2023 i Bruxelles mu BUBILIGI

ITANGAZO

 Abagize Kongre:

  • Bamaze Kwumva rapport ya Komite nyobozi icyuye igihe;
  • Bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’imiterere ya politiki n’imibereho y’abaturage mu Rwanda n’akarengane k’abaturarwanda;
  • Bamaze kubona ko Leta Mpotozi ya FPR ikomeje guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kwima abanyarwanda amatwi n’ubwisanzure muri politiki kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo, bikaba bikomeza gutera abantu guhunga u Rwanda no guhera mu buhungiro, kandi Leta y’u Rwanda ikabakurikirana aho bahungiye, ikababuza amahwemo;
  1. Barashimira byimazeyo ubwitange n’umurava Komite icyuye igihe yakoranye akazi yashinzwe na Kongere yabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu kwezi kwa Nzeri 2021;
  1. Bongeye gushimangira icyemezo cyo kwagura amarembo, FDU-Inkingi ikishyira hamwe n’abandi. Yishimiye ibikorwa byagezweho mu mashyirahamwe ihuriyemo n’abandi (P4, All For Rwanda n’ayandi), isaba komite nyobozi kwongera
  1. Abagize Kongre bamaze gufata izo ngamba, Komite Nyobozi icyuye igihe yahise isezera, isimburwa n’Abagize akanama gashinzwe amatora (AGA). Abagize ako kanama berekanye abiyamamarije kuyobora Ishyaka ku rwego rwa biro politiki. Ubwo hakurikiyeho amatora y’abagize Biro Politiki nshya.
  1. Amatora yakozwe mw’ibanga, abakurikira ni bo batorewe kujya muri biro politiki ku myanya ikurikira:
  • Prezida: KAYUMBA Placide
  • Uwambere wungirije Prezida: BIZIMANA Vincent
  • Uwakabiri wungirije Prezida: MPOZEMBIZI Théophile
  • Umunyamabanga mukuru: RWALINDA Pierre Célestin
  • Umunyamabanga mukuru wa kabiri: MUSHYANDI Joseph
  • Umubitsi: MUKAKINANI Naomie
  • Umubitsi wungirije: KANKUNDIYE Claudine

 

Abagize Kongere bamaze  kwemeza ibyavuye mu matora, Biro Politiki nshya yeretse Kongere abakomiseri bazayobora komisiyo ziteganywa n’amategeko maze nayo irabemera.

Abagize Kongre bemeje ko abagize za Komisiyo zihariye bazashyirwaho na Kongre idasanzwe iteganije kuzakorwa mu minsi ya vuba.

  1. Abagize Kongre bishimiye demokarasi yagaragaye mw’ishyaka kandi basaba ko yakomeza gushimangirwa.

Mugusoza Kongre, bwana Placide KAYUMBA yaboneyeho umwanya wo kwishimira ko Kongre yabaye mu ituze, amatora akaba mu mucyo. Yasabye ko n’abatabonye umwanya muri Komite nyobozi bakomeza gukorera ishyaka kugirango rizagere ku ntego ryiyemeje. Yanashimiye kandi abari muri Kongere kubera ko bagaragaje umurava, bagatanga n’ibitekerezo bishya byaranze Kongere y’Ishyaka FDU-Inkingi.

Yibukije kandi ko nyuma y’imyaka 30, ubutegetsi bubi bwa FPR  bukomeje kwica abaturage. Yaboneyeho gusaba abagize Kongere kuba kw’isonga mu bikorwa by’Ishyaka bigamije  kwihutisha kubohora abanyarwanda bari ku ngoyi y’Ishyaka FPR. Ibyo bikorwa bikihutishwa hagamijwe gushyiraho Leta igendera ku mategeko.

Bikorewe i Bruxelles mu Bubiligi, tariki ya 03 Nzeri 2023.

 

Umunyamabanga Mukuru,

Rwalinda Pierre-Célestin