Kongo: Leta yiyemeje gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri

Gen Constant Ndima, umuyobozi wa gisirikare wa Kivu y'amajyaruguru

Yanditswena Arnold Gakuba

Amakuru dukesha  mediacongo.net yo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021 aratangaza ko ubuyobozi bukuru bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo burimo Umukuru w’Igihugu Felix Tshisekedi Tshilombo, Abasenateri ndetse n’abayobozi n’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru bahagurukiye gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kinini cyarayogije ako karere. Akimara kujya ku butegetsi, perezida Felix Tshisekedi yerekanye ubushake bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke waranze uburasirazuba bwa Kongo imyaka myinshi. 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021, umuvugizi wungirije wa Perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama yatangaje, mu kiganiro yagiranye na Actu 30 CD, ko umukuru w’igihugu yiyemeje kuba mu Burasurazuba bwa Kongo kugeza igihe kitazwi kugirango yifatanye n’abaturage bazahajwe n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ariko kandi anifatanye nabo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke nk’uko yabibemereye. Tina Salama yabivuze muri aya magambo “Ni uburyo bwo guhumuriza abaturage bahuye n’ibibazo ariko kandi yari yanasezeranije abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru ko azaza kubana nabo ndetse agakemura ikibazo cy’umutekano muke kihamaze igihe kirekire. Perezida arashaka kwirebera uko ibintu bimeze hano muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri. Izi nizo mpamvu nyamukuru ari ino.” Iki cyemezo cya perezida Felix Tshisekedi cyo kuza kuba aho ikibazo kiri akamenya neza impamvu zacyo bishobora kuzamufasha kurangiza burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere. Burya si abakuru b’ibihugu benshi bakunda gukemurira ibibazo aho byabereye, cyane cyane abo muri Afrika.

Ku bijyanye n’itariki Félix Tshisekedi azasubirira mu murwa mukuru Kinshasa, umuvugizi wungirije wa perezida wa Repubulika yagisubije muri aya magambo “Muri ino minsi, umukuru w’igihugu ari ino, itariki yo kuhavira ntizwi. Ashobora kujya Kinshasa habaye hari impamvu zihutirwa.” Twibutse ko perezida Felix Tshisekedi ari mu Burasurazuba bwa Kongo kuva ku itariki ya 12 Kamena 2021 aho arimo kuganira n’abahagarariye abaturage ngo barebere hamwe uko bagarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Ubu buryo bwo kwegera abaturage bushobora kuzagira imbaraga nyinshi mu gukemura ikibazo kiri muri aka karere. Akenshi burya iyo abaturage babonye abayobozi babari hafi, bibagaruramo icyizere maze bakarushaho kubabwiza ukuri ku bibazo byabo ndetse no kwifatanya nabo mu kubishakira umuti. 

Ikibazo cya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kandi cyagarutsweho na Sena y’igihugu ubwo yatoraga, nta n’umwe usigaye, umushinga w’itegeko ryo kugarura amahoro muri ako karere ku itariki ya 21 Kamena 2021, nyuma yo kuwusoma ku nshuro ya kabiri umaze gutorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bose.  Abasenateri 85 bose uko bari mu cyumba cy’inama batoye iryo tegeko rikaba rizemezwa  na perezida wa Repubulika. Iryo tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021 rikaba ribaye irya kabiri nyuma y’uko perediza Félix Tshisekedi atangaza gahunda yo kugarura amahoro muri ako karere. Kuba rero, Leta ya Kongo yose yahagurukiye kimwe mu gukemura ikibazo cyo mu Burasurazuba bwa Kongo, ubanza ahari imitwe yitwaje intwaro n’abari bayiri inyuma bagiye kuhabonera akaga. Ese mama bazava ku izima ko bamwe bari bahafite amaramuko?

Ku kibazo cyo kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru kandi, Guverineri Constant Ndima aremeza ko atazigera agirana imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi bikaba bigaragaza ko Leta ya Kinshasa yiyemeje gukemura ikibazo cy’umutekano mu karere ishyizemo imbaraga myinshi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021, Liyetona Jenerali Constant Ndima Kongba, Guverineri wa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru yakoze igikorwa cyo kugarura amahoro mu rusisiro rwa Kitchanga, ruherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu Ntara ya Masisi. Muri icyo gikorwa, guverineri yasabye abaturage bo muri ako karere kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro itera umutekano muke wayogoje ako karere. 

Liyetona Jenerali Constant Ndima aratangaza ko atazashyikirana n’imitwe yitwaje ntwaro. Kuri we, gahunda yo kugarura amahoro yashyizweho na perezida wa Repubulika igomba kugarura amahoro hitabajwe imbaraga nk’uko yabitangaje muri aya magambo “Aba bantu bakiri mu mitwe yitwaje intwaro, ubutumwa bwanjye ni ukubabwira ko abaturage ba Kitchanga bamaze kuruha gufatwa ku ngufu n’ibibazo byose barimo. Dushingiye kuri gahunda yo kugarura amahoro yatangajwe n’umukuru w’igihugu, tuje gushyiraho umutekano ku ngufu. Kandi ndabwira aba bantu bafashe intwaro bavuga ko barinze abaturage babo ko uyu munsi icyo gitekerezo kitagifite agaciro, kandi nta mishyikirano tuzagirana. Niba koko ari Abanyekongo, ntibagomba kurwanya igihugu cyabo.” Kutemera imishyikirano bishobora kuba byaba uburyo bwiza bwafasha Leta ya Kinshasa kurangiza ikibazo cy’umutekano muri kano karere.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Constant Ndima yavuze ko yahaye amabwiriza abakuriye icyo gikorwa mu duce dutandukanye kwakira buri wese uzemera gushyira hasi intwaro ku bushake bwe kandi bagahana bihanukiriye uzashaka gukomeza kubarwanya. Avuga ko yahamagawe n’abantu batandukanye bavuga ko ari “abarinzi” b’abaturage nk’abo; ariko yavuze ko agiye gushyiramo ingufu kugirango atazongera kumva aya magambo. 

Guverineri yasabye ubufatanye bw’abaturage bose, harimo n’abayobozi mu nzego zose; kugirango agere ku nshingano ze zo kugarura amahoro mu ntara yose. Twibutse ko agace ka Kitchanga ari kamwe mu turere two muri Kivu y’Amajyaruguru twibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro yaba iyo mu gihugu cyangwa ituruka hanze; ikaba yarateye umutekano muke mu baturage mu gihe kirenga imyaka  makumyabiri (20). Igihe cyari kibaye kinini uburasirazuba bwa Kongo bwarabaye indiri y’abasahura imitungo was Kongo bitwaje intwaro.

Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasurazuba bwa Kongo cyaba kigiye kubonerwa umuti. Leta ya Kinshasa yaba yaritabaje b’ibihugu by’inshuti birimo Kenya, Tanzaniya, Uburundi na Uganda muri gahunda yo gukemura icyo kibazo.