Kongo Yashinje u Rwanda Gushyigikira M23 Rurabihakana

Alain Mukuralinda wungirije Umuvugizi wa Leta y'u Rwanda

Leta y’u Rwanda iravuga ko nta nkunga iyo ari yo yose itera inyeshyamba z’umutwe wa M23. Irasubiza imvugo ya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Christophe Lutundula Apala, yatangarije i Malabo muri Guinee Equatoriale ko “M23 ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda yagabaye ibitero ku ngabo za Kongo”.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rushyigikiye amahoro arambye mu karere ariko ko rutazemera uhungabanya umudendezo w’abaturage barwo.

Bwana Mukurarinda yavuganye na n’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimyimana