Joe Biden yagiriwe inama yo kwigira ku Rwanda mu rugendo rwo kunga Abanyamerika

Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, agiye kurahirira kuyobora iki gihugu cy’igihangage mu myaka ine iri imbere, umwarimu w’Umunyamerika wigisha iby’imitekerereze “psychologie” muri Kaminuza ya Yeshiva, Carl Auerbach, yagaragaje ko Joe Biden akwiye kwigira ku Rwanda kugira ngo yongere yunge Abanyamerika.

Mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru cya “New York Daily News”, Carl Auerbach, yagaragaje ko Amerika isa n’iyacitsemo ibice byanagaragajwe n’ibiherutse kuba ubwo abashyigikiye Donald Trump batezaga akaduruvayo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku munsi wo gutangaza Joe Biden nk’uwatsinze amatora bidasubirwaho.

Auerbarch yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo Amerika ikomeze kuba igihugu kimwe gihuje, hakenewe ko perezida Joe Biden afatira urugero ku buryo u Rwanda rwahanganye n’ingaruka zatewe na Jenoside Yakorewe Abatutsi, abantu bakongera kubana amahoro n’igihugu kikiyubaka.

Yagize ati “Nubwo amakimbirane yatewe na Jenoside akomeye cyane kurusha ibyo Amerika iri guhura nabyo uyu munsi, ndizera ko ibyavuye mu bushakashatsi bwacu [nakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda], byafasha perezida watowe Joe Biden gushyiraho gahunda zafasha mu gutuma igihugu cyacu gikira burundu.”

Ubu bushakashatsi bwa Auerbarch ngo bwibanze ku kureba urugendo rwo kwiyubaka nyuma y’amakimbirane yagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni amakimbirane yakongejwe n’abakoloni b’Ababiligi, bacamo ibice Abanyarwanda biza kugeza kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uru rwango rwabibwe kuva kera ngo rwagiye rukura, ndetse rutuma hagaragara n’urwikekwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Auerbarch yavuze ko ibyabaye bidatandukanye cyane n’amakimbirane atandukanye agaragara muri Amerika bivuye ku bintu bitandukanye.

Ati “Natwe twahuye n’umutekano muke, ubwoba butewe n’ihungabana ry’ubukungu, amakimbirane ashingiye ku muco n’ashingiye ku ruhu, ndetse n’ibiheruka byabereye kuri Capitol. Buri ruhande haba Aba-Democrates n’Aba-Rpublicains bose biyemeje kurinda ababashyigikiye, uruhande rumwe rwatangaje ko ruzisubiza igihugu rwambuwe n’urundi ruhande, ngo rwabibye umwanya wa perezida.”

Carl Auerbach yavuze ko ubu buhezanguni bushobora gucamo ibice igihugu cyose, gusa ngo icyizere nicyo gishobora gukiza igihugu, nk’uko no mu Rwanda byagenze.

Ati “Ubwo perezida Kagame yashyiragaho gahunda zigamije kugira u Rwanda igihugu gifite ubukungu buteye imbere, binyuze mu guteza imbere abikorera n’ubukungu bushingiye ku bumenyi, yabikoze ku bw’ineza y’Abanyarwanda bose, aho kuba inyungu ze bwitse cyangwa inyungu z’uruhande runaka rw’abantu.”

Yongeyeho ati “Muri iki gihe ubwoba bwasimbuwe n’icyizere, ubu Abanyarwanda bibona mbere na mbere nk’Abanyarwanda aho kwibona nk’Abahutu cyangwa Abatutsi, ibyo byatumye igihugu kigira umutuzo n’umutekano, ikiruta byose hari ubumwe mu baturarwanda bose.”

Yavuze ko perezida Joe Biden na we akwiye kwigira kuri urwo rugero agategura ibikorwa bigamije guhuza abantu batemera bimwe muri politike, akabahuriza hamwe bose bagakorera hamwe ku bw’ineza y’igihugu, bagasiga inyuma ibibatandukanya.

Yagize ati “Dufite gahunda zisanzweho nka Job Corps, AmeriCorps, ndetse n’igisirikare. Biden ashobora gukoresha iminsi ye 100 ya mbere nka perezida mu kubyongera. Ubwo Abanyamerika bazaba bakorera hamwe mu gukora ibntu bituzanira inyungu twese, bazongera kwiyumvamo umuco wo kuba Abanyamerika bahuje, uyu muco uzatuma haba umutuzo n’amahoro.”

Auerbach yavuze ko igihugu nka Amerika cyuzuyemo abantu benshi badahuje, bafite ibyiyumviro by’ivangura n’amacakubiri ndetse n’itangazamakuru rikarushaho gusigiriza gucikamo ibyo bice, abatekereza ko bigoranye ko cyakongera guhuriza hamwe abantu bakagira intego imwe, bakwiye gufatira urugero ku Rwanda aho ibibatanya babirenze.

Source: Igihe.com