KUBA KIZITO MIHIGO YAPFIRIYE MURI KASHO YA POLISI BISHOBORA KUBA ARI INZIRA Y’UBUSAMO NSHYA YO KWIKIZA ABATAVUGARUMWE NA LETA YA FPR INKOTANYI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°003/PS.IMB/NT/2020 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020, inkuru y’incamugogo yasakaye mu Rwanda ndetse no mu mahanga ihamya ko Bwana KIZITO MIHIGO yapfuye ngo yiyahuye.

Urupfu rwa Bwana KIZITO MIHIGO rubaye mu gihe yari muri  kasho ya Polisi i Remera aho yari amaze iminsi afungiwe mu buryo buteye amakenga  ashinjwa ngo gutanga ruswa no kuba yarashatse gutoroka u Rwanda agambiriye kujya mu mitwe irwanya Leta ya FPR.

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’urupfu rutunguranye rwa Bwana KIZITO MIHIGO kuko atari ubwa mbere havugwa ipfu nk’izo zibera muri za kasho za Polisi mu buryo budasobanutse.Aha,hakwibutswa urupfu rwa Me MUTUNZI n’abandi.

 Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko ifungwa rya Bwana KIZITO MIHIGO ryamuviriyemo urupfu ryabaye mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi hahutera umuyaga w’iterabwoba rikorewa abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI bakomeje kwibasirwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho rubashinja bimwe mu byaha bimeze nk’ibya nyakwigendera .

Muri urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga uko kwibasira abatavugarumwe na Leta ya FPR INKTANYI kwaba kuri mu mujyo wo kubafunga maze bagakanirwa nk’urwo Bwana KIZITO MIHIGO kimwe n’abandi bakaniwe kuko bigaragara ko kasho za Polisi y’u Rwanda zishobora kuba zahindutse inzira nshya y’ubusamo yo kwikiza abatavugarumwe na Leta ya FPR.

Ishyaka PS Imberakuri ririsaba amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’u Rwanda ari byo Ubufaransa,USA ,Ubwongereza,Kanada,Ubudage,Ububiligi gusaba Leta ya FPR  kwemera ko haba iperereza mpuzamahanga ku urupfu rwa Bwana MIHIGO KIZITO.Rirasaba kandi ibyo bihugu guhatira Leta ya FPR INKOTANYI guhagarika ibikorwa byose byibasira abatavugarumwe nayo bari mu Rwanda kuko bidakozwe mu maguru mashya nabo bashobora kwisanga muri kasho  maze  bakanyuzwa iy’ubusamo.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba kandi Imiryango Mpuzamahanga irengera Ikiremwamuntu ariyo Human Right Watch,Amnesty International  gutababariza abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda ubu bibasiwe ku uburyo umwanya uwo ari uwo wose bafungwa .

Bikorewe i Kigali,kuwa 17 Gashyantare 2020

Me NTAGANDA Bernard /Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)