«KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA»

Nadine Claire KASINGE

Itangazo No 2019/05/001

Itangazo rigenewe itangazamakuru

« KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA »

Hashingiwe ku ngingo 50, 51 na 52 y’Itegeko -Shingiro rigenga Ishyaka ISHEMA ry ‘ u RWANDA,

ABATARIPFANA bayobowe na Madame  Nadine Claire KASINGE, Perezida w ‘Ishyaka, bateraniye muri KONGERE IDASANZWE yabereye i Paris  kuri iki cyumweru taliki ya 5 Gicurasi 2019.

Tumaze kuzirikana uko abaturage b’ igihugu cy’u Rwanda barushaho kuzahazwa n’ingaruka z’ubutegetsi bw’igitugu bukomeje no gufunga urubuga rwa politiki,

Tumaze gusubiza amaso inyuma no gusuzumana ubushishozi  intambwe zatewe mbere n’Ishyaka no kwicengezamo isomo ry’ibyadukomye mu nkokora :

I. Kongere idasanzwe yafashe ibyemezo bikurikira :

  1. Yongeye gushimangira umurongo Ishyaka Ishema ry’u Rwanda risanganywe : Kujya gukorera politiki mu Rwanda ni ihame ridakuka.
  2. Yatoye kandi igena Umutaripfana Padiri Thomas NAHIMANA nk’Umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2024
  3. Yagennye abagize Ikipe bazafatanya.

II. Yahaye Umukandida n’Ikipe ye izi nshingano zikurikira:

  1. Gukora ibishoboka byose bakagera mu Rwanda bitarenze taliki ya 1 /11/2019
  2. Kwandikisha ishyaka Ishema ry’u Rwanda
  3. Kwitegura no kwitabira amatora y’Inzego z’ibanze ateganyijwe mu mwaka wa 2020
  4. Gutegura no kwitabira amatora y’abagize Inteko Nshingamategeko ateganyijwe muri 2023
  5. Gutegura no kwitabira itora rya Perezida wa Repubulika rizaba mu mwaka wa 2024

III. Icyo dushishikariza Perezida Paul Kagame na Leta ye :

  1. Gufungura amarembo Abanyarwanda bifuza gusubira mu gihugu cyabo bagataha nta nkomyi
  2. Guha urwandiko rw’inzira (Pasiporo) abagize Ikipe y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda biyemeje gusubira mu gihugu cyabo no kutababangamira mu burenganzira bugenewe buri mwenegihugu.

IV. Icyo dusaba Abanyarwanda muri rusange :

Gushyigikira Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’Umukandida waryo mu bikorwa byose bijyanye n’iyi gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe kugira uruhare mu gufungura urubuga rwa politiki no kugeza ku benegihugu ubutabera, ubwisanzure busesuye n’imibereho myiza basonzeye.

V. Icyo dusaba abanyarwanda bari mu buhungiro :

Turasaba Impunzi z’abanyarwanda guhaguruka tugafatanya urugendo rwo gusubira mu gihugu cyacu.

U Rwanda ni igihugu cyacu twese , nta Nkotanyi n’imwe ifite uburenganzira bwo kwiyitirira u Rwanda no kuduheeza mu Urwatubyaye.

Bikorewe i Paris,

Taliki ya 6/5/2019

Nadine Claire KASINGE,

Perezida w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

1 COMMENT

  1. Ariko umuntu uri mubufaransa ashingira kuki avuga ko abanyarwanda barimo kuzahara ibyo Ni nko kutamenya Ibibazo byurugo rwawe ukumva ko wamenya uko urugo rwabandi rubayeho noneho twe nkabanyarwanda tubona igihugu cyacu aricyiza dushingiye kubyo tubona apana mumagambo Vive E.H Paul kagame

Comments are closed.