Kujya mu Rwanda kwa Padiri Nahimana gutandukanye n’ukwa Evode Uwizeyimana

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

Evode se yagiye agiye guhanyanyaza uko mubizi? Biratandukanye. Evode yagiye agiye gukorera FPR naho Nahimana we agiye guhanyanyaza nkuko nawe yabyivugiye!

Guhanyanyaza nta n’ubwo azanabishobora kubera impamvu zikurikira:

(1)itegeko nshinga ridoze nk’ikote ryo kwambika Kagame na FPR ye ntabwo ari iryo kwambika u Rwanda rwose n’abanyarwanda bose na Nahimana arimo;

(2)itegeko rigenga amashyaka rirazitira amashyaka yose avuga ko atavuga rumwe na FPR; niba Nahimana agiye atavuga rumwe na FPR ntaho azarinyura. Ngirango wakurikiye Kagame yibarisha ngo “harya ngo kutavugarumwe ngo na FPR ni ibiki??” ngo “ese umuntu utavuga rumwe na FPR yaba akora iki hano, ahangaha!”;

(3)itegeko rigenga amatora ryakozwe na FPR ryakorewe gutanga buri gihe intsinzi ya FPR, ntaho Nahimana yarinyura, niyo yararara agenda bukamukeraho;

(4)abategura ibikoresho by’amatora, abatoresha n’ababara amajwi abaguverineri b’intara, abameya b’amadistricts abakuru b’imidugudu bose ni abakada ba FPR BAZATEKINIKA BYOSE NKUKO BABYIVUGIRA MU MVUGO NSHYA YABO MU Rwanda(GUTEKINIKA);

(5) abaDMI na polisi y’igihugu na DASSO bahagarikira amatora n’umutekano wayo no kurinda les urnes na sites ibarura ry’amajwi riberaho ni abakozi ba  Kagame na FPR ye;

(6)abakora kuri computers zishinzwe gukora ku birebana n’amatora byose ni FPR nsa nsa nsa;

(7) abagize Komisiyo y’amatora ni abakada ba FPR;

(8)abagize urukiko rw’ikirenga bemeza ibivuye mu matora ni abakozi ba FPR.

Ubu hari uwanyereke aho Nahimana yamenera “ahanyanyaza” nkuko ubivuze ko jye mbona no guhanyanyaza byonyine bisa n’ibidashoboka?

Guhanyanyanyaza kwe ni ukugira ibyo yakumvikanaho na FPR kugirango ayiherekeze mu bujura bwayo bw’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda, nta kindi!

Ese abantu baribuka ko Dr. Niyitegeka yavuye I New York muri Amerika aho yakoraga aje mu Rwanda kwiyamamariza ubuperezida mu 2003 yumva nawe ko ari uburenganzira bwe nta n’ishyaka yari yarashinze ari candidat independent akabizira ubu akaba amaze imyaka 13 afunze?

Ku bya Nahimana n’igisa na we reka nkubwire uko bigenda niba mutari mubizi:

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ntuzi ko ari we wari umuherekeza. N’ubwo yari umuherekeza Forum des partis zikorana na FPR ari uko yabigennye, FPR yashyiragaho deployment y’abapolisi n’abaDMI ibihumbi bitatu(3000) mu gihugu cyose bambaye en civil bakwira igihugu cyose gukorana na local government authorities mu kubuza abaturage kujya muri za mitingi(rallies) za Dr. Ntawukuriryayo wa PSD.

N’igihe Twagiramungu yajyaga kwiyamamaza  niko byagenze. Na n’ubu niko bizagendekera uzaherekeza Kagame uwo ari we wese, yaba Dr.Ntawukuriryayo wa PSD, yaba Padiri Nahimana w’ishyaka Ishema.

Dr. Gasana Anastase,
umuyobozi w’shyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo birimo n’ubutegetsi bwacyo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nkuragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; ntawica undi.