Kuki abacunga imitungo y’abayobozi b’u Rwanda muri Uganda bo badahohoterwa?

Station iri ahitwa Ryantonde mu gihugu cya Uganda bivugwa ko Gen Ibingira ayifatanije na Gen Kabarebe

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu bibazo bw’ubwumvikane buke hagati ya Uganda n’u Rwanda, abayobozi b’u Rwanda bakunze kuvuga ko Abanyarwanda iyo bagiye mu gihugu cya Uganda bahohoterwa, ibyo bikaba byaratumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cya kubuza Abanyarwanda gukorera ingendo muri Uganda ndetse n’abagerageje kujyayo bafatwa n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda bikabaviramo ingorane.

Ariko hari ikibazo gikunze kwibazwa na benshi: Niba Uganda ihohotera Abanyarwanda bose bajya ku butaka bwayo kuki imiryango n’abacungira imitungo (abashumba) abayobozi b’u Rwanda bo badahohoterwa ko abenshi bazwi?

Nabibutsa ko benshi mu bayobozi b’u Rwanda bafite imitungo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Uganda kandi byakomeje gukora neza nta nkomyi mu gihe abaturage basanzwe bo babuzwa kujya Uganda kugeza no ku bana b’abanyeshuri bigayo hafi y’umupaka.

Ibi bikaba byaragize ingaruka nyinshi z’ubukungu ndetse n’abaturage benshi b’abanyarwanda baturiye umupaka bararira ayo kwarika kubera inzara dore ko benshi muri bo bakuraga amaramuko mu gihugu cya Uganda aho bajyaga guca inshuro no gukora indi mirimo itandukanye ndetse no guhaha kuri make.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo bemeza ko imiryango y’abayobozi bakomeye nk’abaministre ndetse n’abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali mu Rwanda bafite bene wabo ba hafi muri Uganda ndetse n’abandi bakozi b’abanyarwanda babacungira imitungo.

Umuntu akibaza Niba koko Leta ya Uganda ibaye ifite gahunda yo guhohotera Abanyarwanda itahera kuri abo bafitanye amasano ya haji n’abayobozi bo hejuru b’u Rwanda.

Ingero ni nyinshi:

  • Hari uyobewe ko Hoteli yitwa Acacia iri i Mbarara ari iya Perezida Kagame uretse ko ayicungirwa n’abandi bantu?
  • Nk’uri kw’isonga mu kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda, aha ndavuga Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Major Dr Richard Sezibera, bamwe bo mu muryango we baba mu gihugu cya Uganda ahitwa Namutamba ndetse nawe ubwe akaba afite isambu nini ahitwa Misozi (n’ubwo yagerageje kubihakana)! Sezibera afite ihoteli ahitwa Ntinda, n’amazu yo guturamo ahitwa Kisasi. Ese Ministre Sezibera yakwemeza ko ubu abo mu muryango we bafunze, barimo gukorerwa iyicwa rubozo cyangwa ibikorwa afite byahagaritswe cyangwa imitugo ye yafatiriwe?
  • Ese imitungo itandukanye ya Gen James Kabarebe n’abayicunga barimo n’abo bafitanye amasano ya hafi hari ingorane byagize? Afite ikigo gikora iby’amabuye y’agaciro kitwa Joraro minerals Uganda limited gicungwa n’uwitwa Robert Tumisiime, Amaduka ku Muhanda witwa William street n’ibindi. Ese amasambu manini afite ahitwa Nyabushozi na Kazo, isambu y’umuhungu we ahitwa Biharwe, amashyo menshi y’inka, amahoteli na za station za Essence n’ibindi afite muri Uganda, inzego z’iperereza za Uganda ziyobewe ko ari ibye?

Kuki abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’aba gisirikare bo n’imiryango yabo bumva ko bakomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi muri Uganda nka mobile money, inzu zivunja amafaranga n’ibindi i Kampala ahakunze guhagarara amabisi avuye mu Rwanda ariko bagakomeza kubuza abandı banyarwanda bishakira amaramuko muri Uganda kubikora nabo?

Abayobozi b’u Rwanda bo hejuru bari mu bikorwa byinshi by’ubucuruzi birimo ubuhinzi, sima, amahoteli, ubworozi bw’inka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijya n’ingendo n’ubukerarugendo (tours & travel), ubwubatsi, gutwara ibintu n’abantu, amasengero n’ibindi… Kandi ibi byose biracyakora nta na kimwe cyahagaze cyangwa ngo ababikoramo batabwe muri yombi.