Kuki Bwana Alain Patrick Ndengera ashaka kwikorera ibyaha bya FPR na Kagame?

Ku wa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014, Radio itahuka Ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yagiranye ikiganiro na Bwana Alain Patrick Ndengera uzwi no ku izina rya Tito Kayijamahe yakunze gukoresha mu nyandiko ze yakunze gutangaza ku mbuga z’amakuru zitandukanye.

Bwana Ndengera nyuma yo gukora urugendo mu Rwanda yasohoye inyandiko ikaba yaribajijweho na benshi ndetse ikanavugwaho byinshi. Ni muri urwo rwego rero Radio itahuka yagiranye ikiganiro na Bwana Ndengera ngo asobanurire abanyarwanda gahunda ya politiki afite ngo yo gukorera mu byo yise groupe de réflexion.

Ariko benshi mu bateze amatwi iki kiganiro bibajije niba ibyo Bwana Ndengera avuga bigamije kubaka iyo groupe de réflexion cyangwa bigamije kuvugira FPR, guha agahenge FPR hagamijwe gusenya opposition hakoreshejwe gushaka umuntu umwe umwe ku giti cye hatagamijwe gukemura ibibazo rusange abanyarwanda bafite.

Icyatangaje abantu cyane n’uburyo amakosa yose n’ibyabaye mu Rwanda, Bwana Ndengera abishyira ku bandi akiyibagiza nkana uruhare rwa FPR, ikindi cyatangaje abantu ni ukuntu yashatse kumvisha abantu ko mu byumweru 3 yamaze mu Rwanda yashoboye kumenya ibibazo byose bihari no kugera hose muri rusange ngo agasanga byose ari byiza!

Mukurikire icyo kiganiro cyose hano>>>>

Ubwanditsi

The Rwandan