Ubutumwa bugaragara ku rukuta rw’ishyaka PDP-Imanzi ku rubuga nkusanyambaga Facebook, buragaragara nk’aho ishyaka PDP-Imanzi ryitandukanyije n’ibikorwa bya Bwana Karangwa Semushi Gérard.
Ubwo butumwa buragira buti: “PDP-Imanzi iramenyesha abanyamuryango bayo bose, abakunzi n’abandi banyarwanda ko Karangwa Semushi Gerard yasubiye i Kigali muri gahunda ye bwite kuko atagihagarariye ishyaka haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ibyo azakora cyangwa azatangaza ntibishobora na rimwe kwitirirwa PDP-Imanzi.”
Nabibutsa ko mu matora yabaye mu gutora komite nshya mu ishyaka PDP-Imanzi mu minsi ishize nta mwanya Bwana Karangwa Semushi Gérard yagenewe mu ishyaka PDP-Imanzi.
Ibi bije bikurikira ibyatangajwe mu minsi ishize aho Bwana Karangwa Semushi Gérard mu bikorwa bye byo kugerageza kwandikisha ishyaka PDP-Imanzi mu Rwanda yaba yarashatse gukura Bwana Déogratias Mushayidiki ku mwanya wa Perezida w’Ishyaka PDP-Imanzi. Ibyo hari benshi bitashimishije kuko hari abumva ko gukura kuri uriya mwanya Bwana Mushayidi ari ukumuca intege mu gihe bizwi ko hari abantu bari bafunze bakomeje kuba abakuru b’amashyaka yabo twatanga urugero rwa Nyakwigendera Nelson Mandela, Me Bernard Ntaganda cyangwa Madame Victoire Ingabire.
Ibi bigaragaza ko hari abatarashimye ibikorwa bya Bwana Karangwa Semushi Gérard mu Rwanda n’ubwo mu itangazo rya PDP-Imanzi yashimirwaga ko yahagarariye neza ishyaka mu butumwa ryamwoherejemo.
Hari na benshi muri opposition natigeze bashira amakenga Bwana Karangwa Semushi Gérard bavuga ko akorera FPR n’ubundi yahozemo n’ubwo ababivugaga nta bimenyetso bifatika babitangiraga.
Uyu mwaka wa 2014 uduhishiye byinshi muri politiki, ikintu benshi bibaza n’ukumenya noneho niba FPR itagiye kwemerera Bwana Karangwa Semushi kwandikisha ishyaka PDP-Imanzi akaribera umukuru amaze guhabwa ingingo ngenderwaho zijyanye n’inyungu za FPR bityo akisangira ba Mukabunani n’abandi mu kwaha kwa FPR.
Ben Barugahare
The Rwandan