TUGERAGEZE KUDAKABYA MU MVUGO, KANDI TUGERAGEZE KWITEGEREZA TUTABOGAMYE CYANE

Prosper Bamara

Dore ibintu bikunze kuvugwa muli iyi minsi, kandi bishobora kuzadindiza intambwe za benshi tutabyitondeye:

1. Muli iyi minsi hali imvugo yateye ngo opozisiyo ntacyo imaze, nta na kimwe yagezeho nta n’icyo yageraho keretse ikoreye hamwe cyangwa se igize umurongo umwe ibikorwa byayo binyuramo. Siko mbibona.

Yego hariho iibazo byinshi muli opozisiyo, ndetse hali n’ibituruka ku kwikunda no ku bindi byinshi biranga ikiremwamuntu. Aliko rero ibyo si umwihaliko wa opozisiyo y’abanyarwanda gusa.

Kuba hari inzitizi ntibivuga ko ntacyagerwaho cyangwa se ko nta ntambwe n’imwe yatewe kugeza ubu. Dushobora gukoresha iyo mvugo mu buryo bwo gutera umujinya mwiza opozisiyo ngo yirebemo ikore birenzeho kandi iyirinde ibiyisenyera intambara ilimwo itoroshye. Aliko hali abakabya rwose bakemeza bashimangira koopozisiyo nta cyo yigeze imara cyangwa se ko ali nk’ama boutiki yagenewe guhomba! Ibi ni ugukabya cyangwa se kwihahira aliko nabwo nabi.

Muli make ntawe bitagaragarira ko opozisiyo ifite icyo yagezeho kigaragara, aliko bitarayikundira guhamya intambwe neza, no kumva ko guhirika ubutegetsi bitagomba kuba objectif iruta izindi. Kubuhindura, no kubwinjiramo no gukorana n’ababuriho mu nyungu z’abaturage nabyo bikaba byaba mu ntego zayo zivugwa mu magambo yumvikana.

2. KAyumba na Twagira mungu cyangwa se Gasana n’abandi bahoze muli politiki cyera ntacyo bamariye opozisiyo, nibavemo bareke abafite amaraso mashya bakore cyangwa se babazwe ibyo bakoze byose, dore ko ali nabo twazize. Batumariye iki uretse ubwiyemezi gusa.

Aha naho ni ukuhitondera cyane. Ntitugakabye rwose.

Kwihandagaza umuntu akavuga ko Kayumba cyangwa se Twagiramungu ntacyo bamariye opozisiyo nta bushishozi buba bulimo. Reka turebe amateka ya vuba.

Kayumba atarahunga ngo gushwana kwe na Leta bijye ahagaragara, byari byifashe bite, na nyuma yaho byagenze bite?

Ubu se mvuze ko ihunga n’iyinjira muli opozisiyo rya Kayumba Nyamwasa ryatumye opozisiyo ikara kurushaho, ndetse itangira no gufata forme igaragarira n’amahanga ko abarwanya Leta atari abo kwirengagizwa, naba mbeshye ? Murebe ukuntu i Kigali no muli Leta habayeho guhungabana aho Kayumba agendeye? bigacika, amakosa akiyongera muli Leta haba mu bya diplomatie no mu magambo avugwa, ku buryo n’amahanga yatangiye kubona ko koko opozisiyo atari iyo kwirengagizwa. Amahanga yatangiye kubona ko opozisiyo atari iy’abajenosideri, ndetse n’andi mashyaka cyangwa se indi mitwe yari yaraciriweho iteka yatangiye kongera kwibazwaho nk’abanyarwanda bashobpra kuba bafite icyo barwanira.

Ibi byonyine birahagije ngo abantu dusigeho kwibaza ko Kayumba ntacyo amariye opozisiyo. None seibi byose iyo bitabaho ubu biba bimeze bite? Simvuze ko aliwe kamara, aliko kandi akamaro kuba muli opozisiyo kwe kwayigiriye ni akamaro gakomeye cyane.

Turebe na Twagiramungu rero. Ubu koko dutinyuke tuvuge ngo aba bakambwe nibavemo abato babyine bonyine bazatsinda?

Twagiramngu yiyamamarije umwanya wa Perezida igikuba kiracika mu gihugu, amatora arangira nta nkuru kandi ibyayo bivugwaho byinshi. Kuli bamwe umushiha urazamuka n’umujinya urigaragaza kandi Twagiramungu atahakanye ibyavuye mu matora. None se ni umuntu wese wapfa guhungabanya ibintu bu nzego ziyoboye kugeza aho zikanga ibihise byose ? Twagiramungu yavugishije menshi Leta ya Kigali, Twagiramungu yabaye muli politiki y’u Rwanda igihe kinini, Twagiramungu azwi nk’umuntu utagirira urwango abatutsi ntarugirire abahutu kandi udatinya kuvuga icyo atekereza, … Yewe na ya ntwaro ya jenoside Leta yajyaga isekurisha abahutu, amasasu yayo iyarashe Twagiramungu ntiyamutera ibikomere. Wapi, ntibyafata ahubwo niwe wayibashinja kuko bivugiye ko bakorana n’abajenosideri.

Kuba muli opozisiyo kwa Twagiramungu rero nabyo bifitiye iyo opozisiyo akamaro kanini cyane, abato babishaka batabishaka. Bibahagarika aho batakwihagarika bo ubwabo ngo biborohere, adahari kandi aliho. Na Leta kuba muli opozisiyo kwe ntibiyiha amahoro ntawe bitagaragarira.

Ibi twabivuga no ku bandi banyapolitiki benshi bakuze, cyangwa se bagaragaye mu kibuga cya politiki mu bihe binyuranye byashize.

Muli make, barakenewe cyane, nkuko n’abato bakenewe kugira ngo ibintu birusheho gutera imbere.

3. FPR na Kagame ni agatsiko k’abahotozi, k’abicanyi, tugomba kugahirika byanze bikunze, nikemere imishyikirano kuko nta kindigashoboye maze tugahirike tugakanire urugakwiye.

Bavandimwe! Ibi nabyo ni ugukabya. Turebe neza. Ubu wowe uwakubwira ngo emera imishyikirano vuba maze nze nguhirike ngucire urwo gupfa, wayemera uramutse ufite ingufu zo kuyanga?

Ibi bigaragaza ko bamwe mu bavuga ko Leta yanga imishyikirano, nabo baba bagize uruhare runini muli uko kunangira kwayo. Ubwo se baba bashaka imishyikirano, cyangwa baba bashaka intambara? Ni amananiza. Hari abavuga ngo FPR na Kagame basubiza nabi! Eh! None se ko nabo baba babwiwe nabi abantu murangira ngo basubize gute? None se washinja Leta kuvuga nabi cyangwa gutukana nawe alibyo ukora? Ubwo se uyisimbuye wayiruta? Kuki se mwembi mutabireka, uruse undi agatangira akabireka, noneho akazabona n’impamvu yo kugaya undi ibibi akora muli iyo nzira! Kandi ubabaye niwe ubanda urugi, abafite integer nke ubu badafite n’ingufu za Leta nibo bgomba kwiga uko babyitwaramo ngo bahabwe ibyo bifuza no gutsinda amatora bazabigereho nibabiharanira neza.

Tugenze buke, imishyikirano niba ishakwa, abantu babyibazeho koko, baganire, bemeze neza ibyo bifuza, na Leta ivuge ibyo yifuza, kandi ibitutsi byose biganisha ku ivanguramoko bive mu magambo dusohora, kuko ikibazo cy’amoko ali kimwe mu biremereye umuryango nyarwanda.

Ibyo alibyo byose ntawavuga ko FPR nta kintu kizima na kimwe yakoze, kuko hari aho ibintu byavuye n’aho bigeze. Turagaya. Nibyo. Aliko nitunashime. Nabyo nibyo. Igihugu nticyahirimye, Kirahagaze kandi kirasa n’icyihagazeho kugeza ubu. Duharanire ko ibidatunganye byakosorwa byanze bikunze, aliko tudashenye n’ibihari. FPR iyoboye imyaka irenga makumyabiri, none tuvuge ngo nta mbaraga ifite nta n’ubushobozi na buke ifite? Ubwokoko ntituba dukabya mu mvugo? Kandi biragaragara ko haliho ibyo ikora. Ubwo nimvuga FPR ndavuga na Kagame nka Perezida wayo. Nibyo. Hali ibikorwa, hari n’amakosa. None dusenye ibizima n’ibipfuye? cyangwa turebe uko twakosora ibipfuye, ibizima bigumeho? Dushyigikire n’ibizima yewe. N’iyo byaba bike cyane cyangwa se bikangana uko bishaka kose. Bipfa kuba bihari.

4. Ibikorwa na Kagame na FPR byose bibereyeho gupyinagaza abahutu no kubica urubozo

Iyi nayo ni imvugo yumvikana muli bamwe mu banyapolitiki. Birababaje ko bashobora kuba babibona batya niba atari ugukabya no gushaka kuyobya uburari. Koko? Ubu kwirukana Karegeya byari uguhutaza abahutu? no gufunga Mushayidi? na Kizito Mihigo? no gusenyera ba kavukire? No.

Twitonde tutazaba nka bya bindi ngo umugabo … anyagiranwa n’abandi ati nimurebe ariko jyeweho naboze! Kandi imvura yabanyagiye ali imwe.

Turebe neza, dutndukanye ibintu, ibidakwiye tubigaragaze, aliko rero bigaragazwe uko bili. Mbese no gushyira abahutu mu myanya y’ubuyobozi ni mu rwego rwo kubazengereza? Ibi ni ugukabya gukwiza ibitari ukuli. Kuki Habyarimana na Kayibanda batajengereje abatutsi babuzuza myanyana yayindi bensh biha kuvuga ngo nta gaciro ifite? Ministeri y’umutekano nta gaciro, iy’ingabo (byigeze kubaho ko ihabwa Gatsinzi) nta gaciro, Primature nta gaciro, Kuyobora Senat nta gaciro, … Ubwo ibyo si ugukabya koko?

Ahubwo nibishimwe kuko biruta kure ibyariho kuli Repubulika zabanje, nubwo twavuga tuti ntibiraba byiza. Cyangwa se tuti halimwo amacenga ntawamenya icyo babikorera. None se tugire ngo muli politiki amacenga ntabamwo? Tuvuge ko iyi Leta nivaho se amacenga azashira mulipolitikise? Aho twaba tubeshye. Aliko amacenga akabaho hali n’ibyo tugaragaza n’iyo byaba bidahagije.

Uwavuga yavuga ko Agatsiko kali ku butegetsi gakora ibishoboka byose ngo gahame ku ngoma, aliko “objectif” yo kuvuga ngo kalihonkarashyira kurimbura abahutu muli gahunda zose z’igihugu (kuva mu buhinzi, ubuvuzi, ubucukuzi, ubukerarugendo, igisilikali, …) byo ni ugukabya kandi siko bili.

Ibi ntibizatuma opozisiyo nayo ubwayo yegerana ngo ijye inama inoze, ali nako yegerana na Leta ngo bajye inama inoze.

5. Leta y’agatsiko itunzwe n’imisoro y’abahutu bo mu mugikandiikandamiza abahutu bo mu cyaro, kandi abatutsi bagira ubwibone n’irondakoko, abahutu bakagira inda nini gusa n’ubusahiranda

Mwa banyarwanda mwe! Nk’umuntu uvuga ibi aba agamije iki mu by’ukuli uretse gusenya igihugu? Kuli we nta mututsi utanga umusoro? Imisoroni iy’abahutu gusa? Akarenga akavuga ko abahutu nta bikorwa byunguka bemererwa gukora cyangwa se utuzi duhemba? None se niba ntabyo iyo misoro itunze Leta yose ikanayikiza bayivana he? Niba batungishije Leta imisoro yabo ubwo urumva bataradamaraye? Nidusigeho kubeshya kumanywa y’ihangu. Ubundi ngo mu cyaro n’abahutu. None nta batutsi batuye mu cyaro? Bo se ntabwo alia bantu?

None abatutsi nibo bagira ivanguramoko abahutu ntaryo bagira? Nkaho tutabonye ibyo Repubulika ebyiri zambere zigaraguyemwo imyaka mirongo? Nta soni? Amategeko icumi y’abahutu yanditswe na nde mu batutsi azi?

Abahutu ni ibisahiranga gusa! Uvuga ibi aba ashaka kwerekana iki? Hali amakosa n’ukwitwara nabi bishobora kugaragara ku batutsi no ku bahutu, aliko nta kujya ahongo twandagaze abanyarwanda bose! None se ko abatutsi tubagize ibicibwa, n’abahutu tukaba tubagize ibicibwa mu mvugo zacu, turagira ngo hasigare nde? Bapfe bose se? Nidusigeho, ibi ntibigakomeze kubaho, ko twiha gusebya abantu bose iyo bava bakagera.

6. Kugira ngo opozisiyo ishyikirane na Leta bisaba byanze bikunze ko amashyaka yose abanza guhinduka nk’ishyaka limwe, cyangwa se abanza kwinjira mu murongo umwe w’ibitekerezo byanze bikunze.

Aha naho halimo gukabya no kwifuza ibidashoboka.

Tunibuke ko ishyaka limwe cyangwa se abili lishobora cyangwa se ashobora kumva igihe cyayo kigeze cyo gushyikirana cyangwa se kwinjira mu gihugu, ibyo akabireba, akabisaba. Byakunda bikaba intangiriro n”‘andi akazaza kuko intego ali uko byazarangira yose yumvikanye kandi yemerewe kwinjira mu gihugu. Byakwanga nabwo, ntitugaye ubushake n’ubutwari abagerageje bagaragaje. Mu minsi ishize byabayeho ku IshyakaPDP-Imanzi, ndetse na RDI yari yatangaje icyifuzo nk’icyo, nk’uko Ishyaka Ishema Party, Imvura-RPP n’andi amaze gutangaza ko yitegura kuzajya mu Rwanda. Iyo ni gahunda yayo, itavuze ko adashobora no kwishyira hamwe n’andi mashyaka bakagendera hamwe. Byose birashoboka.

7. Abavuga ko abahutu bishwe cyangwa se biciwe ni abagome kuko bamaze abatutsi.

Iyi nayo ni imvugo yiganje mu batutsi bamwe na bamwe, bakunze kwitwa abahezanguni.

None se turagira ngo bigende gute ko abahutu ali abanyagihugu kandi nabo biciwe ababo? Ni ikibazo kireba abanyarwanda benshi, kandi abantu twese tugomba kugira imbaraga zo kukiganiraho no kugishakira umuti. AMakuru ya nyayo akegeranywa, hanyuma ingamba za ngombwa zigatfatwa n’ubuyobozi, zitari izo gucecekesha abantu bose, ahubwo zikaba izo kunoza igitekerezo cy’uko bigomba kugenda ngo iby’icyo kiazo byumvikane uko bili mu by’ukuli.

8. Abazana ikibazo cy’abanyapolitiki b’i Gitarama cyangwa se bo mu majyepfo bishwe na MRND ni abanyamatiku kuko byibagiranye

Iyi nayo ni imvugo yumvikana kuli bamwe. Kuki se bigomba kwibagirana kandi abana babo baliho cyangwa se n’abafasha b’abishwe icyo gihe bamwe baba bakiliho? Abo muli iyi miryango barababajwe kandi ntibigeze bahabwa amakuru asobanutse y’uko byagendekeye ababo n’ababyeyi babo.

Iki kibazo nacyo Leta igomba kugishakira umwanya wo kukigaho neza nta kugica iruhande, abatangabuhamya bagasjakwa, ababikoze nabo ikibazo cyabo kikaganirwaho.

Niba hali indishyi Leta igomba gutanga ikazitanga, niba hemejwe ko hali ibibabarirwa bikibagirana, nabwo Leta igatanga impamvu ikareba ko abaturage bazemera cyangwa se igasobanurira ba nyirubwite impamvu zumvikana.

UMWANZURO

Rwose, birashoboka ko amarangamutima n’agahinda twagiye duterwa cyangwa se n’ubu tugihura nako byagorana kubyirengagiza no kubyikuramo burundu, aliko niba dushaka kubaka umuryango nyarwanda twite kuli ibi bintu bikurikira:

(a) Ku bali muli opozisiyo: Kwirinda gutura umujinya wose hasi mu guca imanza no gutuka igihugu n’ibikilimo byose kuko tutakilimo. Kwbuka ko niba turi abanyapolitiki bifuza kuzayobora u Rwanda, muli urwo Rwanda halimo abashyigikiye ibyotulimo, hakabamo abakunda FPR, hakabamo abaturwanya, hakabamo abo turwanya, hakabamo n’abandi baba bibereye mu byabo, hakabamo abo duhuje ubwoko n’abo tutabuhuje. Tukibuka ko abo bose bali mu bo tugomba gushakira ibyiza. Hakabamo n’abayoboye yewe ubungubu twifuza gusimbura. BItyo tukiga neza kandi tukagaragaza uko abo bose twifuza kuzabashakira umutekano n’umunezero ku rugero rushoboka (ubutabera, kurengerwa, etc.).

(b) Ku bali muli Leta (kuli Leta iyoboye): Kwirinda gutura umujinya wose w’uko hali abatemera ibyotuvuga byose kandi bakaba bali aho tutabasha kubashyikira ngo tubumvishe cyangwa se tubihimureho. Oya. Ni ukwibuka kuba umubyeyi wa bose. Umubyeyi w’abayobotse n’uw’abivumbuye. Kwibuka ko hanze hali abo duhuje ubwoko n’abo tutabuhuje, bityo tukirinda gahunda zagaragara nk’iziri gutuma habaho guhemukira no gutera umutima mubi abo mu bwoko ubwo alibwo bwose cyangwa se abakomoka mu nkarere ako aliko kose. IByo tukabitekerezaho igihe cyose. Tukitegura kwakira uwakwifuza gushyikirana no kwigorora natwe wese, no kumvikana mu nyungu za bose n’iza buli wese. Gukangurira abarwanya Leta kuduha ibitekerezo bigamije kubaka igihugu mu nzego zinyuranye z’iterambere, kandi ibyo bitekerezo baduhaye tukabishyira mu bikorwa.

Gutangiza “reforms” mu nzego zose z’iterambere zikeneye kuvugururwa, ku buryo byatuma buli wese yishimira ko ibidatunganye biliho bishakirwa inzira yogutunganywa. Gutangiza “reforms” mu miterere y’inzego aho bikenewe no gukosora ahagomba gukosorwa vuba na bwangu (Urugero: Imiterere y’ikigo cya EWSA n’Inshingano zacyo zanditse bituma kidashobora kugira ubuzima ngo kibe cyayoborwa mu nzira itanga ibisubizo ku bibazo abaturage bagitegerejeho cyangwa se cyitwa ko gishinzwe gukemura). Hakenewe ivugururwa n’itunganywa ry’amategeko yose ajyanye n’imiyoborere, ku buryo abantu bose bumva baza mu gihugu batikanga, kandi n’amashyaka yose akumva yaza mu gihugu akemererwa gukora, no kuba yagera ku butegetsi igihe abikoreye nta mananiza yo kugirirwa nabi abayeho.

Gukora ibishoboka byose ngo réformes nziza zagiye zibaho mu gihugu kugeza ubu zihabwe agaciro mu bigaragara ntibibe nko kugurira abaturage ibikoresho byiza bihenze bikoresha umuriro gusa ngo hanyumo habeho kwimana umuriro wo kubicana. Icyo gihe ntacyo byaba bimaze kubibaha bitazaka na limwe. Ibi rero biliho mu Rwanda, aho hali amavugururwa meza yagiye abaho mu bijyanye n’imiterere y’inzegono gushyiraho inzego n’ibigo bikenewe, amabwiriza meza se n’uburyo bwo kugenzura imirimo n’ubuziranenge, aliko ugasanga mu by’ukuli habayeho kwima umwuka w’ubuzima ayomavugurura meza yabayeho ngo agire akamaro ku nzego zose z’ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo. Mbese kwirinda ko habaho igisa no kuniga itunganywa ry’imirimo cyangwa se gutuma ishyirwa mu bikorwa ridashoboka, ali nabyo bidindiza iterambere. Gukora ibishoboka byose ngo amategeko adakenewe cyangwa se abangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu avanweho yose, aho bikenewe asimbuzwe andi yubahiriz agateka ka muntu.

Gutangiza gahunda yihuse yo kwigisha abaturage, n’abana bo mu mashuri mu bigero byose, ko abaharanira impinduka atari abanzi b’igihugu, ahubwo ali abanyagihugu baba batarashimishijwe na bimwe mu byo babonye, noneho bakiyemeza guharanira impinduka bibumbira mu mitwe ya politiki. Ko ali abantu bifuza ibyiza nk’ibyo Leta iliho ishaka kugeraho muli “réformes” iliho itangiza. Gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwemerera amashyaka ya Politiki abyifuza guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu, hatageretsweho kuyasebya no kuyahutaza mu bihe byayo byo kwiyandikisha. Ahubwo hakabaho kuyorohereza aho bishoboka hose.

Gutangiza “reforms” mu miterere, mu mikorere ndetse no mu mikoranire y’inzego z’umutekano z’igihugu, no kuzishyira mu maboko ya rubanda ngo ruzigenge kandi rukurikirane imibereho n’imitunganyirize y’akazi kazo. Ku buryo n’abari hanze bazigirira icyizere bakaba bataha bumva zizabarinda koko, kandi nabo bazifitemo uruhare.

Mu gusoza, nongeye kubshimira umwanya mufashe wo gusoma iki gitekerezo.

Prosper Bamara