Kurihirwa na FARG uri umuhutu ni ugupfobya Genocide?

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG kiragisha inama Minisiteri n’izindi nzego zigikuriye, ku cyigomba gukorerwa abanyeshuri bagera ku 3,000 bagaragaye ko bakoresheje inkunga ya FARG batayemerewe.

Ngo mbere bari 17000 ngo bamaze kuyungurura hasigara 3000, ngo bagomba gushyikirizwa inkiko kuko ngo bakoze icyaha cyo kunyereza imari ya Leta, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi! Nk’uko bitangwaza n’abayobozi ba FARG.

Birazwi ko hari abantu benshi bagiye barihirwa na FARG batabikwiye abo twavuga ni abantu bari bishoboye batagombaga gufatwa n’abatishoboye urutonde ni rurerure , abazwi ni nka Ambasaderi Mitali warihirwaga muri ULK kandi ari Depite! Hari umugore wa Dr Vincent Biruta nawe warihirwaga umugabo we ari Ministre ndetse kugeza ari umukuru wa Sena! N’abandi benshi… Ariko hari n’abandi bagiye barihirwa na FARG batanze ruswa kandi bishoboye cyangwa batarabaga mu Rwanda mu 1994 igitangaje ni uko wasanga muri ibyo 3000 abo bantu batarimo!

Ikizwi ni uko hari abana benshi b’impfubyi biciwe ababyeyi n’interahamwe cyangwa n’inkotanyi bagiye barihirwa na FARG kubera impamvu zitandukanye n’ubwo bwose hari harashyizwemo ingufu nyinshi ngo babahanduremo babohereze muri MINALOC.

Akenshi bamwe mu bana b’abahutu biciwe ababyeyi n’interahamwe bagirirwaga impuhwe n’abatutsi bamwe b’umutima mwiza bakemera kubafasha kubona ibyemezo

Abiciwe n’inkotanyi akenshi babaga  ari abana bimukiye aho batazwi bitewe n’amasura yabo n’ababacumbikiye (ba nyina wabo, nyirarume) bagashobora kubona ibyangombwa bakarihirwa na FARG

Muri rusange ntawahakana ko hatari ahakoreshejwe ruswa kugira ngo abantu babone ibyemezo byo kwiga cyangwa bubakirwe nk’abacitse kw’icumu.

Ikibabaje ni uko abavuga ngo bazakurikirana abarihiwe na FARG birengagiza ko abarihiwe  ari abana b’u Rwanda kuba bakwiga nta kibazo kirimo keretse niba harimo abanyamahanga (nabyo birashoboka) igitangaje n’uko havugwa gukurikirana aba bana hakiyibagizwa abakozi ba FARG banyereje umutungo bo bashyira mu bifu byabo!

Kuvuga ngo bazahanirwa gupfobya Genocide birasa nko gutunga urutoki uwarihiwe ari umuhutu kuko iki cyaha akenshi abatutsi bo kitabareba, ibi ntawabikinisha kuko iki cyaha ntabwo gisobanutse gishobora gukoreshwa igihe cyose umuntu bamwitumye.

Kwibasira aba bantu umuntu yasanga ari akarengane kuko ubukene buri muri iki gihugu twese turabuzi ntabwo umuntu yabona uburyo arihirwa kandi ari umukene n’impfubyi ngo abyirengeshwe ahubwo bazakurikirane abakozi ba FARG bagize uburangare ntibakurikize amabwiriza y’ivangura bari bahawe n’abayobozi babo uretse ko wenda harimo n’ababikoze babizi kubera impuhwe.

Si ubwa mbere tubonye abantu bazira ko bize no mu gihe cy’ubwicanyi butandukanye twabonye benshi bicwa bazira ko bize baba abakubitiwe udufuni mu rugano bazira amashuri, baba ari abishwe kuko bari bambaye amataratara (bikekwa ko bize) mu Rwanda cyangwa mu mashyamba ya Congo none hari abicuza ko hari ababaciye mu rihumye bakiga!

Uko bigaragara Leta ya FPR yagufatiye amafaranga y’igihugu iyacezamo ayandi yubaka imiturirwa (yabuze abayikodeshamo) ibuze uko igira itangira kugurisha imitungo yose ya Leta, kugurisha impapuro z’agaciro, abirukanwe mu Kiyovu cy’abakene aho bahangitswe i Nduba naho bahabambuye bagiye kuhagurisha …..

Mwitege ibigiye gukurikira muri iyi minsi haravuka ibindi bigega bigamije gukamura mu banyarwanda na duke twasizwe n’imisoro ihanitse, Agaciro, Ishema ryacu n’ibindi dore ko ubukene bwo bugeze ku muryango bidashidikanywaho ndetse biranigaragaza. None se ko ahari kubakwa Stade i Gahanga n’ahari kubakwa ikibuga cy’indege mu Bugesera hagiye guhingwa ibigori, Gusenya matewusi, Sainte Famille na Gereza 1930 bakaba babyihoreye igisigaye n’iki?

Ben Barugahare