Kuva yafatwa Aimable Karasira afungiwe ahatazwi

Aimable Karasira

Yanditswe na Ben Barugahare

Aimable Karasira akimara gutabwa muri yombi, Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwahise rutangaza ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Kicukiro, runavuga kjo ibyaha bihatse ibindi akurikiranyweho ari uguha ishingiro Jenoside no kuyipfobya, hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Karasira Aimable yahamagawe n’umugenzacyaha Sebagabo Philbert wari usanzwe amuhamagara bakaganira  Karasira agataha amahoro, kuko ari we wari ufite dosiye ye, ariko kenshi akamuhamagara amubwira ko agiye kumugira inama.

Uku ni nako byagenze kuwa mbere yariki ya 31/05/2021, ubwo Karasira yahamagarwaga n’uyu mugenzacyaha Philbert. Mu biganiro bigufi Karasira Aimable yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwitaba RIB ngo atabwe muri yombi, Karasira yumvikana nk’uwari wizeye 100% ko batari bumusigarane, kuko ngo atari ubwa mbere yari yitabye agataha. Cyakora n’ubwo yavugaga atya, ikindi kigaragaza ko yari yagize impungenge ni ukuba numero yari yamuhamagaye yarahise ayiha bamwe mu banyamakuru n’inshuti ze, anabamenyesha ko yitabye ku cyicaro gikuru cya RIB.

N’ubwo RIB yatangaje ko afungiwe ku Kicukiro, itsinda rya The Rwandan riri i Kigali ryaperereje aya makuru, rigenzura niba koko Karasira Aimable afungiwe ku Kicukiro, kandi rigerageza gushaka amakuru ku nzira zacibwamo ngo abe yasurwa. 

Umupolisi umwe mu bakorera kuri sitasiyo ya Police ya Kicukiro yatangarije uwaduhaye amakuru ko Karasira Aimable atigeze agezwa kuri iriya station, ko nabo ubwabo babyumvise bivugwa bityo. Uyu mupolisi avuga ko abizi neza ko atahageze, kuko umuntu nk’uriya badapfa guhita bamuvanga n’izindi mfungwa, kubera umwihariko w’ibyo aba akurikiranyweho, kandi akaba yanakomereza ibyaha mu nzu abandi bafungiwemo abacengezamo amatwara n’ubundi afungiwe. Ati:”Abantu nka bariya wirinda kubegereza izindi mfungwa… kandi na none iyo aba yaje akajya muri special byari kumenyekana, kuko special cyangwa se VIP iba irimo imfungwa nke, buri imwe muri zo iba izwi na buri mupolisi uri ku kazi”.

Mu gukomeza gucukumbura twabonye amakuru ko Karasira akimara gutabwa muri yombi yatwawe muri ya mazu y’imitamenwa (safe house) akorerwamo iyicwarubozo cyangwa se akifashishwa bavanamo abantu amakuru ku ngufu.

N’ubwo aho yaraye ku munsi wa mbere tutabashije kuhamenya neza muri aya mazu (bamwe bita amabagiro), tukaba tutaranamenya niba ataba yahohotewe, andi makuru ava ahantu hizewe yemeza ko ku munsi wa kabiri w’ifungwa rye yajyanywe i Gikondo aho bita kwa Gacinya, naho hafite amateka mabi cyane ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Aho ikibazo cy’imiburanire ya Karasira kibera ingorabahizi ni ukuba adafite umwunganizi mu mategeko ubasha gukurikirana aho aherereye n’ibimukorerwa.

No kuba ku nshuro ya mbere akorerwa Dosiye na RIB atari yunganiwe, bitewe n’ikinyoma cy’umukozi wa RIB wamuhamagaye amubwira ko ari ikiganiro gisanzwe, cyoroheje aho kuba urubanza, biratuma dosiye ye irushaho kumubana inzitane.

Hagati aho ku mbuga nkoranyambaga, abatari bake bakomeje gushimangira ko Karasira azize kwisanzura mu bitekerezo atizigamye.

Hagati aho ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritarandikwa riyoborwa na Dr Kayumba Christopher, ryasohoye itangazo ryamagana ifungwa rya Karasira Aimable, rinasaba ko yahita arekurwa.