KWIBUKA 2018 : ABICIWE I GATONDE MU RUHENGERI « ZISHE ABANTU! TWE TWIRIRWA TWIHISHE MU MIKOKI… »

Izo ngo ni ingabo za FPR/Inkotanyi , mu myaka ya 1997-1998.
Icyo gihe abantu bari bagarutse mu byabo baturutse mu buhungiro muri RDcongo aho bacyuwe ku ngufu. Abo ni abari bamaze kurokoka ubwicanyi bw’inkotanyi aho nyine muri congo. Ese ko ubutegetsi bari babufite, uwo mujinya wo kwica abaturage bawutewe n’iki? Cyangwa se ni kamere kabo!

Dushimire mwebwe mwese mukomeje kwifuza kugeza ku bandi ukuri ku byabaye mu gihugu cy’u Rwanda, muri cya gihe cyarohamaga mu icuraburindi, inzangano n’ubwicanyi butagira imvugo, amahano ndengakamere.

Aha tukaba tugira inama buri wese uzi iby’ iriya nzira ndende abanyarwanda banyujijwemo guhera FPR Inkotanyi guhera tariki ya 01/10/1990 kugeza magingo aya, kubibika haba mu mvugo cyangwa mu nyandiko kuko, uko kuri niko kuzabyara ubwiyunge mu banyarwanda n’inshuti zabo.

Uyu mwanya ni uw’umutangabuhamya, wiboneye ubwicanyi bwakorewe abaturage rwimbi bo muri Gatonde mu Ruhengeri, mu ntara y’amajyaruguru, aho abicanyi n’abahotozi bazaga bakoma akamo ngo “ AK’ABAHUTU KASHOBOTSE »

Abo bose bishwe batemaguwe, barashwe cyangwa batwitswe, abo bose bajugunywe mu byobo, abo bariwe n’inkongoro kubera kubura gishyingura, abo bose batagize ababo ngo babarenzeho akarago, agataka se, ni abantu, tuborose amalira kandi tubibuke.

Ikondera libre, 08/04/2018