KWIBUKA 2018 : ABISHWE BOSE BAZIRA UBWOKO BWABO / COMMISSION VERITE RWANDA , 08/04/2018.

Ni k’umunsi w’imana nk’uko abemera babyemeza

Ku cyumweru tariki ya 08/04/2018

Turi I Buruseli mu Bubiligi, ni mu saha ya nyuma ya saa sita
Ni k’ubutumire bw’ishyirahamwe “commission vérité Rwanda”, akanama kiyemeje gushaka, gukusanya, kugaragaza, gutangaza, kuvuga ukuri ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda, no gutekereza ku ngamba zatuma abanyarwanda bongera gusabanira mu rwa gasabo.

Ubwo abantu bari bararanye uwo mugambi wo kwibuka abantu bose bishwe nabi kandi rubi, bazira ubwoko bwabo; kuko ku wa gatandatu tariki ya 07/04/2018 bari bahuriye mu nama yasesenguye amavu n’amavuko y’ubwo bwicanyi, cyane cyane bavuga k’uruhare rwa LONI (ONU), inama yategwe kandi iyoborwa n’iyo commission vérité rwanda. Tubabwire ko iyi commission ari kimwe mu bikorwa by’ishyaka ISHAKWE , ishyaka rihurimwemo n’abahoze ari abarwanashyaka ba NEW RNC n’INKUBIRI.

Hibutswe abo bose bishwe biturutse ku ntambara kiyogozi y’inkotanyi zitwa ko zikomoka I Rwanda,

Ikondera libre, 08/04/2018
I Buruseli mu Bubiligi.