’’ KWIBUKA BY’UKURI ABANYAPOLITIKI BAGUYE MURI GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NI NGOMBWA KWIRINDA NO GUKUMIRA IBYAYITEYE ʺ

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 007/PS.IMB/NB/2022:

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Mata 2022, haribukwa abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye baguye muri genoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku musozi wa Rebero mu Mugi wa Kigali.

Muri abo banyapolitiki bibukwa, haragarukwa cyane cyane ku bayobozi b’amashyaka ya PSD, MDR na PL yari ku isonga mu kurwanya ubutegetsi bwa MRND.

Koko rero, aba banyapolitiki baharaniraga ko u Rwanda rwaba igihugu kigendera ku mategeko kandi kirangwa na demokarasi no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri iyi myaka 28, mu bihe bitandukanye, Leta ya FPR INKOTANYI yaranzwe n’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu birimo iyicarubozo, gukubita, ubwicanyi, irigiswa , gufunga, kwambura rubanda ibyabo, gushimuta, kwicisha rubanda inzara, kwivanga mu butabera, gucira bamwe mu Banyarwanda ishyanga, kwikubira ubukungu bw’igihugu, gufunga urubuga rwa politiki, kwambura ubumuntu bamwe mu Banyarwanda, gukoresha itangazamakuru ribiba urwango ririmo Rushyaahya, Igihe , ryibasira cyane cyane abanyapolitiki batavugarumwe na FPR n’ibindi.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kwibuka aba banyapolitiki ari igikorwa Leta y’u Rwanda ikora mu nyungu za politiki bityo ikaba igikora bya nyirarureshwa mu rwego rwo kwigaragaza neza nyamara kandi bigaragarira buri wese ufite amaso ko itita ku ndangagaciro zaranze bariya banyapolitiki nk’uko zashyizwe mu cyezi haruguru.

Mbere y’uko genoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa, ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe bwaranzwe no guhonyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kutagendera kuri demokarasi, gukumira bamwe mu Banyarwanda ku byiza by’igugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi bikorwa biranga Leta z’igitugu.

Uyu munsi, imyaka makumyabiri n’umunani irashize igihugu kiri mu maboko y’Ishyaka FPR INKOTANYI aho u Rwanda rwabaye nk’umunani cyangwa indagizo y’iri shyaka ryigize mugabo mu nka nyirazo azirimo ku buryo abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda basanga ishyaka FPR INKOTANYI ari Gakuru wa MRND mu ngero zose.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga nta gushidikanya ko ibi bikorwa byose byavuzwe haruguru kimwe n’ibindi bitarandowe biri mu mujyo umeze neza n’ibikorwa bibi byabaye mu Rwanda mbere ya FPR INKOTANYI usibye ko yo yanashyizeho n’agakeregeshwa kayo cyane cyane ko n’abo bacikacumu itabarebera izuba igihe cyose biri mu nyungu zo kubumbatira ubutegetsi bwayo.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kwibuka neza abo banyapolitiki ni ukwirinda no gukumira ibyateye genoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ko iyi genocide yabanjirijwe n’impurirane y’ibikorwa n’imvugo byagaragaye mu Rwanda mbere y’uko genocide itsotsobwa kandi n’ubu ibyo bikorwa n’imvugo birarimbanyije mu Rwanda rwa FPR INKOTANYI.

Nk’uko abahanga babivuga, impamvu zimwe zibyara ingaruka zimwe. Icyateye genocide yakorewe Abatutsi n’ubu kirahari kandi kiri gukurakuzwa n’Ishyaka FPR INKOTANYI ku buryo bigaragara neza ko ubu butegetsi buri mu igerageza rya genocide cyane cyane ko ibikorwa byose bibi byavuzwe haruguru FPR INKOTANYI ikorera Abanyarwanda ari ibikorwa bibanziriza genoside ku buryo budashidikanywaho.

Bikorewe i Kigali, kuwa 13 Mata 2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)