KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA

Yanditswe na Bernadette Ntuyahaga Muhorakeye

Nk’umwana w’u Rwanda, n’ubwo nahavuye nkiri muto, ntibivanaho amateka yanjye n’ibyo nabonye. Koko kugeza n’ubu nyuma y’imyaka 26, nako 30, ntacyo twari twiga?

Kubera iki umuntu agomba kuntobera amateka, akanantegeka ko ngomba kumusaba imbabazi? Ese kubera iki natwe twemera gusaba imbabazi z’ibyo tutakoze? Hari uribwa n’urusenda atariye? Uno muco ugomba guhagarara niba dushaka impinduka. Niba dushaka gutegurira abana bacu aheza hazaza.

Ikinteye kwandika ibi, ni uko mbona urubyiruko nanjye nishyizemo, bizatuma u Rwanda rw’ejo cyangwa abo dukuriye ”impinja” zirimo kuvuka nta murage mwiza tuzazisigira niba bikomeje gutya, nta gihugu cyitwa u Rwanda ruzaba rukiriho mu myaka ijana iri imbere, kandi ba sogokuru na ba sogokuruza bari baragerageje kurutwubakira. Badushyira ku mugabane w’isi.

Ikinteye ibi byose, ni uko nabonye uburyo u Rwanda rw’ejo ”urubyiruko” rushaka impinduka nziza ariko kubera abantu bafite inyungu zabo, ubusambo buvanze n’ubutindi, bigatuma nta mpinduka nzima ishobora kubaho.  Ikindi ni uko aho kudusigira umurage mwiza, bagiye kudusigira UBWOBA, AMADENI, URWANGO, UBUGOME N’UBURYARYA.

Ese babikorera iki? Babyeyi, bayobozi kubera iki mwikunda kugeza aho? Mwatuzaniye iki ku isi? Namwe bayobozi ko muzi ko iminsi y’umujura itarenga 40 kandi mufite n’abana, kubera iki mushyira inda imbere kurusha gutekereza ahazaza heza “h’abana banyu” hamwe nababatoye?

Umutagatifu KIZITO MIHIGO yaririmbye indirimbo, anigisha  URUBYIRUKO/ RWANDA RW’EJO icyo rukeneye, kugirango ubuzima bwongere gukomeza, cyane iyo umuntu yibutse nibyo twanyuzemo. Indirimbo ze   zigisha KUBABARIRA, URUKUNDO, UBUMWE, UBWIYUNGE, AMAHORO N’UBUMUNTU.

Njyewe ku igiti cyanjye indirimbo ze numvise ni nyinshi, ariko iyamfashije cyane ni AHO KUGUHOMBA NAGUHOMBYA. Naho iyampaye icyizere k’u Rwanda Rw’ejo, ni imwe  yaririmbye igatuma afungwa ariyo IGISOBANURO CY´URUPFU. Iyi ndirimbo yagabanyije ibikomere mu mutima wanjye, yatumye nongera kwiga bundi bushya, kubabarira, gukunda no kumva abakabaro ka mugenzi wanjye.

Ni gute umuntu yica umuntu ushakira igihugu icyiza? Hano mfite ikibazo, ese gukunda igihugu ni iki? Niba bino yigishaga atari ugukunga igihugu cyane, ubwo se si nk’umuntu ushaka gukunda umwana kurusha nyina?

Ese kubera iki abanyarwanda dufite ikibazo, cy’uko bamwe bumva ko bababaye kurusha abandi, kandi nta gipimo gipima ububabare kibaho?

Nabonye ejo ukuntu abantu bikoreye CORNEILLE birambabaza cyane. None se we ntabwo yemerewe kwibuka ababyeyi be n’abo mu muryango we ku mugaragaro? Ni uko ari n’INTWALI naho ubundi yari  kwikunda ntagire icyo asangiza abandi. Kubera azi agahinda ko kubura umubyeyi cyangwa umuvandimwe. Yahisemo kwibuka no guhumuriza abandi. Nawe yampaye icyizere cy’u Rwanda Rw’ejo. Ababyeyi be bapfuye mu minsi ya mbere ya GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI, ABAHUTU/ITSEMBABWOKO N’ITSEMBATSEMBA, kubera iki ari icyaha kuba yaranditse Rwandan GENOCIDE? 

Byarambabaje nibutse ko ari umukicacumu cyane ko n’umuryango we nawe nywuzi. Kubera iki muri iki gihe cyo kwibuka we atabyemerewe kwibuka nk’abandi, niba koko iwacu i Rwanda hari ubwisanzure?

Buriyase si ukumwica Bwa kabiri? Bino bizakomeza kugeza ryari? Icyambabaje cyane muri byose ni uko yagombye gusaba imbazazi kandi nta kosa yakoze. INTWALI ntabwo iterana amagambo, yerekanye umurage mwiza ababyeyi be bamusigiye URUKUNDO, KUBABARIRA, N’UBUMUNTU. 

Mu rubyiruko harimo benshi banyuze muri byinshi, kandi bagifite ibikomere.

Ese ko Nsabimana Callixte A.K.A  Major Sankara yahunze kandi ari umucikacumu? Ni iki cyabimuteye usibye gushakira ibyiza URUBYIRUKO, u Rwanda rwiza Rw’ejo hazaza? Herman Nsengimana, ni iki cyamuteye kuva mu Rwanda? Ni gute umuntu yakubwira ko yaje kugukiza ubundi akanyereza umuvandimwe wawe kandi ari we wari usigaranye?

Rubyiruko, Rwanda rw’ejo, ndabasaba ko mwashirika ubwoba. Kino gihe cyo kwibuka mureke kitubere isomo, dutekereze ku byo twaciyemo hamwe n’umurage dushaka gusigira igihugu cyacu hamwe n’abana bacu.

Dukomeze kwamagana abantu bapfobya amateka y’abandi. 

Mukomeze kwihangana, muri iki gihe cyo kwibuka ubundi mwirinde kwandura icyorezo Coronavirus.

Pasika nziza