“LANTOS FOUNDATION” IRASABIRA IBIHANO ABATEGETSI 2 BA LETA YA KIGALI. TUBYITEGEHO IKI?

Johnson BUSINGYE wahoze ari Ministri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, na Colonel Jeannot RUHUNGA ukuriye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB)

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Leta ya Kigali yakunze gukoresha imbaraga nyinshi mu gusisibiranya no kuburizamo, ikurikiranwa ry’abanyabyaha bayuzuyemo. Kuva ku mukuru w’igihugu, ugifite amahirwe y’ubudahangarwa akesha kuba umuyobozi w’ikirenga w’igihugu, kumanuka ku bakuru b’ingabo bamugaragiye, kugeza ku basivili nabo bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu. Kigali ikaba ihihibikanira kuburizamo ibi bihano, cyangwa impapuro zo guta muri yombi abanyabyaha bayo; mu rwego rwo kwirinda ko icyemezo kimwe muri ibyo, cyakangurira n’andi madosiye aremereye aba yarasinzirijwe, yakangurwa bikayigiraho ingaruka zikomeye z’ubutabera mpuzamahanga. Izi ngaruka z’ubutabera iyo zishyikiye ingoma yubakiye ku kinyoma nk’iya Kigali, zikaba zitera ingabo mu bitugu abaharanira impinduka mu mitegekere y’igihugu; ku rugero rwo kuba bahirika ingoma ibatwaza igitugu.

 Ibihano bisabwa n’Ikigo LANTOS FOUNDATION, kimwe mu bigo by’ibihangange ku isi mu guharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu n’Ubutabera, gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; birasabirwa Bwana Johnson BUSINGYE Ministri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, na Colonel Jeannot RUHUNGA, ukuriye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB). Ibi bihano bikaba bishingiye ku ruhare aba bagabo bombi, bagize mu Ishimutwa ry’Umunyapolitiki, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’intwari ya filimu “Hotel Rwanda”, Paul RUSESABAGINA, ubu urimo kugaraguzwa agati mu nkiko za Kigali. Ibi bihano bishingiye ku ikomanyirizwa mu bwisanzure n’ubutunzi; bikaba byarasabwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Iki kibazo kikaba gishobora kubera umutwaro Leta ya Kigali; kubera ko ikidashidikanywaho cyo, imbaraga zo gusisibiranya kuri iyi Leta zigenda ziba iyanga, kubera Diplomasiya yayo yatentebutse mu minsi ya vuba aha. 

Isi nayo ikomeje guhumurwa amaso, ku isura nyakuri y’ubutegetsi buyoboye u Rwanda; kubera itangazamakuru mpuzamahanga ryahinduye imyumvire ku Rwanda, ibitabo by’abahanga bikaba bikomeje kwisukiranya bivuga akari i murori ku Rwanda, ibyegeranyo na za raporo zivuga u Rwanda mu isura nyakuri bikaba byisukiranya, biherekejwe n’imyanzuro yihanangiriza iki gihugu, ku bibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere igayitse. Ukuri kuragenda gutamuruka umunsi ku wundi na none, ku amateka nyakuri y’urugendo rwa FPR-Inkotanyi kuva mu ishyamba, kugera ifashe ubutegetsi, imiyoborere y’igihugu n’imibanire  itari shyashya n’ibihugu byo mu karere. Iyi mibanire ikaba yarakunze kuba isoko y’amakuba yibasiye Abaturage b’ibyo bihugu by’abaturanyi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cya “Mapping Report”.

Ikigo LANTOS gisabira ibihano abategetsi ba Leta ya Kigali, gifite ikihe gihagararo, ku buryo cyabasha guhagama Leta ya Kigali?

Tom LANTOS witirirwa iki kigo yahoze ari Intumwa ya Rubanda, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni Umunyamerika w’umwimukira, kuko afite inkomoko y’Abayahudi, wageze muri iki gihugu mu mwaka w’1947, aje kuhakomereza amashuri ye ya kaminuza. Uyu rero akaba abarirwa mu bihangange, byanditse amateka muri iki gihugu, yo guharanira uburengazira bw’Ikiremwa-muntu. Uyu muhamagaro akaba yarawukomoye ku mateka ye, yo kuba Umuyahudi wahuye n’akaga kahuye n’abo mu bwoko bwe, muri Jenoside bakorewe n’abaNAZI b’Abadage. Aka kaga akaba yarahuye nako mu gihugu cya Hongiriya, aho yavukiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, wa Budapest, ku babyeyi b’abimukira b’Abayahudi. Uyu akaba ariwe muyahudi umwe rukumbi, wacitse ku icumu rya Jenoside y’Abayahudi, wabashije kwesa uyu muhigo, wo gukora uyu murimo wubashywe w’Intumwa ya Rubanda, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yibukirwa ku magambo  meza yigeze kuvuga mu Ukuboza kwa 2007, asobanura ko uburwayi bwe bwa kanseri y’igihogohogo, yari apimwemo mu minsi ya vuba, butamwemerera, kongera kwiyamamariza manda y’Intumwa za Rubanda yari yimirije. Muri aya magambo yashimagije, igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yizemo, akagikuriramo, akacyubakiramo urugo, akagikorera imirimo myinshi, irimo imyaka ikabakaba 30 ari Intumwa ya Rubanda, ndetse n’ubuhirimbanyi ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu, ku rwego rw’ibihangange muri iyo ngeri; mu gihe yakimukiyemo ari umukene, inkirirahato ya Jenoside… Ati : “Nta kindi gihugu wabonamo umugisha nk’uyu utari witeze, uretse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

LANTOS FOUNDATION, kikaba ari ikigo kimwe mu by’ibihangange, byubahwa n’ibihugu by’ibihangange birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho gifite icyicaro gikuru; mu guharanira uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu n’ubutabera, nk’intego nyamukuru cyubakiyeho. Ibigo byiyemeza imirimo inyuranye, hirya no hino ku isi, by’Abayahudi bikaba bisanzwe bizwiho ubuhangange, no kuvuga rikijyana.

Leta ya Kigali yakunze kwifashisha ibigo n’imiryango y’Abayahudi, mukumvikanisha Jenoside yo muri 1994. Mu mbwirwaruhame zimwe na zimwe z’Abanyapolitiki bayo, cyane cyane umukuru w’igihugu Paul KAGAME, hagiye humvikanamo amarangamutima, yo kwigereranya n’igihugu cya Israeli cyangwa se Abayahudi, hagendewe kukugenekereza amahuriro ya Jenoside y’Abayahudi na Jenoside y’Abatutsi ya 94. Si ibyo gusa, Leta ya Kigali inigamba ko ubuhangange n’uburyo bwo kwivuna abanzi, ibuhwanije n’imigirire y’igihugu cya Israyeli, nacyo gikunze kurangwa n’ubushotoranyi igirira ibihugu bituranyi by’Abarabu, gikingiwe ikibaba n’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi, birengera Israeli nk’inzirakarengane ihoraho. Uyu muco ni mahwi kandi, n’imyitwarire ya Kigali, ku bihugu by’abaturanyi; ihora ikangisha kandi igahungabanya yishingikirije iturufu y’abashyigikiwe nabyo, bashaka gusubukura Jenoside, yahagaritse muw’1994, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’ibihangange birebera. Kuba Ikigo cy’Abayahudi cyo ku rwego rwa LANTOS FOUNDATION, cyafatira ibyemezo bikakaye  Leta ya Kigali; nabwo bwaba ubutumwa budashidikanywaho ko, iyi Leta ikataje gusatira ibihe byayo bibi! Ubusabe bwo gufatira ibihano BUSINGYE na RUHUNGA, bw’iki kigo ku gihugu cya US, UK n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; bukaba bufite amahirwe menshi yo guhabwa agaciro, kubera ko Abayahudi bazwiho kugira uruhare rw’ibanga, muri za Leta z’ibihugu by’ibihangange n’imiryango ikomeye ku isi. 

Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi ihorana umutwaro wo kurwana n’ibyaha byakozwe n’ibikomerezwa byayo, icyo iburizamo ni ibihano n’impapuro zo guta muri yombi; nyamara kandi amadosiye ntaburizwamo arasinzirizwa, isaha ni isaha akaba yakangurwa imwe ku yindi !

Mu gihe u Rwanda rwashyirirwagaho n’Umuryango w’Abibumbye, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwari rufite icyicaro Arusha; inshingano z’urwo rukiko kwari ugukurikirana ibyaha by’intambara, n’ibyakorewe inyoko muntu, byakozwe kuva ku itariki ya mbere Mutarama 1994, kugeza kuya 31 Ukuboza 1994. Mu inshingano z’uru rukiko ntihigeze havangurwa abakoze ibyaha. Nyamara haje gukorwa irimanganya, rikingiwe ikibaba na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba; ngo urwo rukiko rwumvikane nk’urwashyiriweho Abahutu bonyine, bashinjwaga gukorera Jenoside Abatutsi. Carla DEL PONTE, umusuwisikazi wigeze kuba Prokireli w’uru Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha we; yagombye no kwirukanwa ku mirimo ye, mu buryo bubi, azira kwibwira ko yari akwiye gukurikirana n’Abakoze ibyaha, ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi.

Ibi byatumye n’icyaha gikomeye cy’ihanurwa ry’indege kirengagizwa, muri gihe ariyo mbarutso ya Jenoside ya 94, mu myumvire y’Umuryango w’Abibumbye. Iki cyaha cy’iterabwoba, gifitwemo akaboko n’ibihugu bimwe by’u Burengerazuba, mu nyungu z’imivuno ya politiki y’Akarere. Ibi bihugu by’i Burengerazuba byari bifite inyungu, mu guhirika ubutegetsi bw’Abahutu, zikimika ubw’inyeshyamba z’abatutsi; bwakoze ibishoboka byose ngo izo nyeshyamba zifate ubutegetsi, ariko kandi byiha n’umukoro wo kubusegasira, birwana n’icyabuca intege icyo ari cyo cyose. Icyajyaga guca ubu butegetsi intege, ku ikubitiro, ni ubutabera bwajyaga kugaragaza ibyaha byakozwe n’izi nyeshyamba za RPF-Inkotanyi, mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi. Abenshi mu bazikuriye bari gukurikiranwa, bagahagarikwa bagafungwa, harimo n’umukuru wazo Paul KAGAME.

Aya mahirwe yo gukingirwa ikibaba k’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi, n’ibihugu by’ibihangange bifite akaboko mu ibyaha yakabajijwe; niyo yabaye inkomezi cyangwa se inkingi ya mwamba, y’iyi ngoma yaranzwe n’ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu, mu gihugu rwagati no mu bihugu by’Abaturanyi, kuva mu ishyamba, kugeza magingo aya! Ibyegeranyo byakozwe ku byaha bya RPF-Inkotanyi biri ku gatwe k’ibikomerezwa by’iri shyaka, binyanyagiye mu myanya y’inzego zo hejuru z’umutekano n’iza gisivili muri Leta ya Kigali, ntibibarika. Ibyegeranyo bimaze gukorwa ku ihanurwa ry’indege, bikaburizwamo mu buryo bw’amayobera nabyo ntibigira ingano. 

Anketi n’impapuro zo guta muri yombi abahanuye indege bo muri RPF Inkotanyi, zasohowe na Juji Jean-Louis Bruguière; zaburijwemo n’indi anketi mpapirano ya Juji TREVIDIC yaje igamije kuyobya uburari kuri icyo kibazo. Nyuma impapuro zo guta muri yombi benshi mu bikomerezwa bya RPF-Inkotanyi, bakabakaba 40, zarasohotse zigamije kubaryoza uruhare bagize mu bwicanyi bakoreye abanyagihugu b’Abesipanyolo. Ariko nazo zahinduwe ubusa mu buryo bw’ubufindo, ba mpatsibihugu babiri inyuma. Umwanditsi w’ibitabo, umusesenguzi n’impuguke mu bumenyi bwa Politiki Charles ONANA yadusogongeje, ku buryo ibihugu by’ibihangange bifasha ingoma ya Kigali, kuburizamo impapuro ziba zasohorewe guta muri yombi ibihangange byo muri RPF Inkotanyi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Raphaël STAINVILLE,  mwakikurikiranira aha kuri uyu mushumi.

Yagize ati : “…Nagize amahirwe yo gucukumbura kuri « Dosiye ya Espagne », mbona byinshi mu bigize iyo dosiye. Abategetsi bo hejuru bo muri dipolomasiya ya Amerika, bashyize igitutu k’u Budage, k’u Bwongereza, n’ibindi bihugu by’u Buranyi, ngo nabyo bishyire igitutu kuri Espagne, nayo ihindukire ibwire Juji wayo Andreya akureho impapuro zita muri yombi, yari yasohoreye Abategetsi begereye KAGAME. Abategetsi b’Amerika, cyane cyane Ambasaderi wabo i Madrid, ntiyakanguriye gusa bagenzi be bari kumwe aho i Madrid ;ahubwo yegereye na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, amukangurira ko ubutabera bwa Espagne buhagarika gukurikirana ibyegera bya KAGAME ! Prokireri w’u Bwongereza yagiye i Madrid, gusaba Juji Andreya gushyira umukono ku mpapuro zemeza ko, ubutabera bwa Espagne butagikurikiranye ukundi ibyegera bya KAGAME ! Uwo mujuji yanze gusinya izo mpapuro ! Umuntu wari wahagaritswe na polisi yo mu Bwongereza (Generali KARENZI KARAKE), kubera impapuro zimuhagarika zamushyiriweho n’ubutabera bwa Espagne yararekuwe, wa mujuji abimenyera mu itangazamakuru ! Nguko uko ibintu biba byitwaye muri izo dosiye !… »

 Ni mahirwe ki makeya kuri iyi nshuro ashobora gutuma Leta ya Kigali inanirwa gusisibiranya no kuburizamo ibi bihano bisabirwa BUSINGYE na RUHUNGA ?

Ikibazo cya RUSESABAGINA kirihariye, ndetse gitandukanyije isura n’ibibazo by’ibihano, cyangwa se impapuro zo guta muri yombi Kigali yagiye irwana nazo, ikaziburizamo. Ibyo KIGALI yagiye irwana nabyo bikarangira ibiburijemo, ni ibyaha bikomeye, Abategetsi bayo bagiye bakora ku bufatanyacyaha, cyangwa se bakingiwe ikibaba na ba Mpatsibihugu, ku nyungu runaka. Umwihariko w’ikibazo cya RUSESABAGINA, ni uko ari icyaha cyakozwe na Leta ya Kigali ubwayo, nta bufatanyacyaha cyangwa gukingirwa ikibaba, n’ibikomerezwa cyangwa se Leta z’ibihugu by’ibihangange. Inyungu Leta ya Kigali ifite mu ishimuta rya RUSESABAGINA, yikoreje nk’iyikoreza urusyo rushyushye; ziragayitse kubera ko zishingiye gusa, ku mico y’intege nke z’ubwibone, bw’umukuru w’igihugu Paul KAGAME ! 

Nta shiti ko biteye ipfunwe, kuba Leta ya Kigali, yakihererana ibihangange byari bisanzwe biyirwanaho, mu gusisibiranya ibibazo bikomeye, ngo byongere biyirwaneho na none, ku kibazo cya RUSESABAGINA. Gushimuta RUSESABAGINA no kujya kumucira imanza za nyirarureshwa, byagaragarira ubasha gusesengura wese, nk’ubusazi bwaganishije Leta iyoboye igihugu, ku bukubaganyi buyambika ubusa; mu gihe yashoboraga kwihanganira utavuga rumwe nayo, nk’uko n’izindi Leta zose, zirimo n’iz’ibitugu ku isi, zirinda guhutaza abatavuga rumwe nazo, byongeye bazinengera hanze y’ubutaka bw’igihugu, zirinda kurushaho gushyira ibintu i rudubi. Ihuzagurika ryagaragaye mu mvugo zivuguruzanya zinashinjanya, zitandukanye za Prezida KAGAME, iza Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta BUSINGYE, n’iz’umuyobozi w’Ikigo cya RIB RUHUNGA mu itangazamakuru; ni igihamya ndakuka ko gushimuta RUSESABAGINA ari igikorwa Leta ya Kigali yahubukiye, kandi ikaba yaratunguwe n’inkurikizi z’iryo shimuta, zageze ku rugero itigeze isesengura mbere y’igikorwa. 

Leta y’u Rwanda byakayoroheye kwikuraho uru rusyo yikoreje, rukaba rushobora kuyibera intango y’ibindi bibazo, bishobora kuririra ku kibazo cya RUSESABAGINA, mu buryo iyi Leta itari ibyiteze. Gukemura ikibazo ni inzira imwe gusa, kurekura  RUSESABAGINA, maze Prezida KAGAME akihanganira ipfunwe rishingiye gusa ku magambo y’ubwibone no gukangata, yakurikije iki kibazo; mu nyungu gusa zo guhabura abatavuga rumwe na Leta ye, abikuzaho ko nta ntambwe bazigera bamuterana! Ibi byakabaye ari nabyo biri mu mitima y’abagize aho bahurira n’iki kibazo batari Prezida KAGAME; imbogamizi zikaba gusa ko u Rwanda ruyobowe aka wa mugani w’”Umwami w’Abidishyi”. Muri uyu mudeli w’imiyoborere,  abakagiriye inama umukuru w’igihugu ni ba mbarubukeye, bahora bazurungutana n’ibibazo bitakabereye umutwaro igihugu, kubera gusa ko bishingiye kuri kamere y’umukuru w’igihugu!