LETA YA FPR INKOTANYI IKOMEJE UMUGAMBI WAYO KIRIMBUZI WO GUTSEMBATSEMBA IMFUNGWA. 

Nyuma y’uko Police y’u Rwanda yishe Dogiteri Gasagure wari umuganga wa Perezida Paul Kagame mu 2016 imutsinze mu kasho i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikarasa NSENGIYUMVA François wari ufungiye mu kasho  mu Karere ka Ngoma – Intara y’Iburasirazuba kuwa 19/4/2018 n’izindi mfungwa nyinshi tutabashije kurondora ahangaha leta ya FPR yishe mu bihe bitandukanye, noneho kuri uyu wa 23/4/2018 Police y’u Rwanda yishe indi mfungwa yitwa Me MUTUNZI Donat wari umaze iminsi igera ku icumi yarashimuswe aburirwa irengero nyuma Police yo mu mugi wa Kigali iza kugaragaza umurambo we ivuga ko ariyo yari imufite.

N’ubwo kenshi tuvuga ko Leta ya FPR INKOTANYI ari leta mpotozi bakabihakana ariko bimaze kugaragara ko umugambi wayo ari ukumaraho abanyarwanda, abahutu n’abatutsi batavuga rumwe nayo cyangwa itibonamo kubera ko badahuje ubunywamaraso. Leta y’u Rwanda iravuga ko uriya nyakwigendera MUTUNZI Donat ngo yiyishe yimanitse akoresheje couvre-lit, nyamara ibi ni ibihimbano kuko muri kasho zo mu Rwanda nta hantu na hamwe imfungwa yabona aho ihagarara ngo isingire igisenge bityo yimanike yiyahure.

Rero kuvuga ngo umuntu yiyahuye biteye isoni n’ikimwaro kuko ni ikinyoma giteguranye ubuswa n’ubujiji bukabije. Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika yahamagaye umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda kuri telefoni igendanwa agirango amubaze iby’uru rupfu rudasobanutse rwa Me MUTUNZI Donat maze yanga kwitaba kuko bari bagikusanya ibinyoma barabwira isi. CP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira mu gihe uwo muryango ari wo wivugira ko wari umwaze iminsi utazi irengero rye!

Ubusanzwe uyu MUTUNZI Donat yari umunyamategeko, akaba yari umwunganizi wa Dogiteri Léon MUGESERA  mu rubanza leta y’u Rwanda iregamo Dogiteri Léo MUGESERA umugambi wo gutegura jenoside. Abakurikiranira ibintu hafi barasanga urupfu rwa MUTUNZI rufitanye isano no kuba yarunganiye Dogiteri Léo MUGESERA mu gihe leta y’u Rwanda atariko yabyifuzaga. Izi mfu za hato na hato zikorwa na FPR INKOTANYI akaba ari uburyo bwo gushyigikira umugambi wa Perezida Paul Kagame wo kubiba ubwoba mu banyarwanda maze abone uko azibera perezida ubuzima bwe bwose nta nkomyi.

Ariko se amaraso y’inzirakarengane n’amarira y’imfubyi n’abapfakazi bizahira leta ya FPR INKOTANYI maze isi irinde irangira yibereye mu munyenga ? Igisubizo twagishakira mu mateka aho dusanga ko nta maraso amenekera ubusa ngo ahere. Iyo dusomye mu mateka ya Bibiliya mu Isezerano rya Kera dusanga Imana ivuga yeruye ko uko wagenje abandi ariko nawe uzagenzwa. Urugero rw’ingaruka z’amaraso y’inzirakarengane turusanga mu Gitabo cya mbere cy’Abami umutwe wa 21:17-27. Umwami Ahabu agiriwe inama n’umugorewe Yezebeli yicishije umuturanyi we Naboti kugirango yegukane uruzabibu rwe, nyamara ibi byarakaje Uwiteka Imana maze ituma umuhanuzi wayo Eliya kubwira Ahabu ko “aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ari naho zizarigatira n’aya Ahabu n’umugore we.” Ntibyaciye kabiri maze ibyo Imana yavuze birasohora.

Ntibizabatangaze namwe banyarwanda n’abanyamahanga nimubona Kagame n’ingona ze birangiye bagenjwe nk’uko barimo kugenza abanyarwanda muri iki gihe. Benshi babona ko Kagame n’agatsiko ke ari ibihangange nyamara ndababwiza ukuri ko buri Goliyati agendana na Dawidi uzamuhangamura. Njye sindi umuhanuzi ariko muzaba mureba  ibizaba kuri Kagame n’abaja be kuko ntakindi bibitseho uretse inyama n’amaraso gusa.

Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, kuwa 24/4/2018