Leta ya Kigali yikomye itangazamakuru Mpuzamahanga kubera Rusesabagina

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko Busingye Johnston yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera kuko yemeye ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yazanye Rusesabagina i Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yikomye iki kinyamakuru gikomeye cyo mu gihugu cy’U Bwongereza.

Inkuru yatangajwe na Daily Mail mu cyumweru gishize, ivuga ko kuba Busingye yari Minisitiri w’Ubutabera akagirwa Ambasaderi, ukugawa ‘demotion’ cyangwa se gukurwa ku mwanya wo hejuru ugashyirwa ku wo hasi nyuma yo kugawa, mu Kinyarwanda gitomoye ushatse wabyita umugayo.

Daily Mail ikomeza ivuga ko Rusesabagina ari ‘real-life hero’ intwari nyakuri yarokoye Abatutsi muri Jenoside.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibitangazamakuru bibiri byo mu Bwongereza byatangaje iyo nkuru – Daily Mail na The Times,  abishinja kubogama.

Makolo abinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyo iki gitangazamakuru cyakoze ari ukuyobya abantu.

Yanditse ati “Daily Mail na The Times biri kuyobya abasomyi mu gihe amakuru y’impamo yivugira. Ndibutsa ko Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi mu Bwongereza yabaye Minisitiri w’Ubutabera mwiza n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva mu 2013[…]Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda muri gahunda yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse atabwa muri yombi muri Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bijyanye naryo, byakozwe hubahirijwe amategeko y’igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2020 yagiye isobanura mu buryo bwumvikana impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda. Yahamijwe ibyaha ndetse arakatirwa, ni nyuma y’urubanza rutabera ndetse runyuze mu mucyo yahuriyemo na bagenzi be 20 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN yari ayoboye.”

Mu cyumweru gishize, izina ‘Busingye’ ryagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, abadepite basabye ko afatirwa ibihano kubera guhonyora demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Depite Iain Duncan Smith wo mu Ishyaka rya Conservative, yamushyize mu gatebo kamwe n’abayobozi b’u Bushinwa bakekwaho ibyaha byibasiye inyomokomuntu, n’abanya-Iran baregwa iyiracarubozo.

Kuri urwo rutonde kandi, harimo abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba yo muri Sudan, abo bose Sir Iain Duncan Smith akavuga ko u Bwongereza budakwiye kubajenjekera.

Yaravuze ati “Busingye by’umwihariko ntakwiye kwakirwa mu Bwongereza, nibaza niba u Rwanda rwibwira ko u Bwongereza bwamwakira nkaho butagira gushishoza.”

Mu kiganiro yahaye Daily Mail, Depite Duncan Smith yongeyeho ko biteye ikimwaro kuba Guverinoma y’u Bwongereza itaratangaza ko itazakira Johnston Busingye. Yavuze ko biteguye gusohora itangazo rikomeye.

Depite Chris Bryant wo mu Ishyaka rya Labour, we avuga ko usibye no kuba Busingye adakwiye kubonana n’Umwamikazi Elizabeth II, adakwiye no  gukandagiza ikirenge mu Bwongereza.