Uganda na DR Congo byiyemeje gukorera mu mucyo mu ntambara birwana na ADF

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ingabo za Uganda n’’iza Kongo zagaragaye mu muhanda wa Mabau-Kamango mu Karere ka Beni mu minsi ishize. Amakuru dukesha “Daily Monitor” yo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, aremeza ko abahagarariye Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basubije ibibazo by’abaturage ku bijyanye n’’umutekano n’’ibikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba. Ibyo bihugu bikaba byariyemeje gukorera mu mucyo. Ngo bazarushaho gukorera hamwe barwanye imitwe yose yitwaje intwaro, si ADF gusa. 

Abaminisitiri b’’ingabo ba Uganda na Kongo, nyuma y’’uruzinduko rw’’iminsi ibiri bazenguruka Bunia, mu burasirazuba bwa DR Congo batangaje ko bazahuriza hamwe ibikorwa kandi ko bakurikiza amategeko.

Abo ba minisitiri, Vincent Ssempijja wa Uganda na Gilbert Kabanda Kurhenga wa DR Congo bari baherekejwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu byombi ndetse n’abadepite bo muri Komite Ishinzwe Umutekano mu Nteko ishinga amategeko ndetse n’abadepite baturutse mu Majyaruguru ya Kivu na Ituri.

Mu byo babajijwe n’’abaturage harimo igihe ibikorwa bizamara, uko abaturage bazarindwa ndetse niba hateganywa ko abaturage basenyewe bazarindwa. 

Imitwe yitwaje intwaro

Abaminisitiri bombi bagaragaje ko, kuva batangira kuganira, ibiganiro byabo bidashingiye ku bikorwa byo kurwanya ADF gusa, ahubwo ko bireba n’iyindi mitwe yose yitwaje intwaro, imitwe yitwara gisirikari n’imitwe y’iterabwoba ikorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi, cyane cyane mu Majyaruguru ya Kivu na Ituri.

Kugeza ubu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikoreramo imitwe yitwaje intwaro igera ku 100, harimo n’’imitwe yitwaje intwaro imwe n’’imwe irengera abaturage. Nyamara usanga nabo rimwe na rimwe bagaba ibitero byo guhohotera abaturage. Bwana Vincent Bamulangaki yagize ati: “Twaje hano kuko twahuye nk’abavandimwe bafite intumbero imwe y’’ejo hazaza. Iyo inzu y’umuturanyi ihiye ugomba kwihutira gutabara.

Twibutse ko, mu cyumweru gishize, ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije ibitero byo ku butaka hamwe n’iby’indege ku barwnayi ba ADF.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Ku wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, ibihugu byombi – Uganda na DR Congo- byatangaje  ko ingabo zabyo ziyemeje gushimangira ubufatanye bw’’ibihugu byombi no gushyiraho ingamba zose z’’ubufatanye mu bya gisirikare mu rwego rw’’amasezerano rusange y’’ingabo, kandi byiyemeza kubahiriza amategeko y’’ibanze ndetse n’’amategeko mpuzamahanga. 

Mbere y’ibyo, aherekejwe n’abadepite ba Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, Gilbert Kabanda yari yateguye inama zitandukanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Izi nama zirangiye, perezida w’’abatware gakondo ba Ituri, Innocent Matukadala, mu izina rya bagenzi be, yagize ati: “yishimiye byimazeyo ibikorwa by’’igisirikare cya DR Congo na Uganda“.

Yavuze ko abatware gakondo ba Ituri bazashyigikira inzego z’’umutekano n’’ingabo, hagamijwe kwamagana inkozi z’ibibi no gufatanya n’’ingabo za DR Congo (FARDC) mu kubungabunga umutekano. 

Nyuma y’’igihe kinini abaturage bo mu Turere twa Kivu na Ituri baribasiwe n’’inyeshyamba zabamazeho utwabo n’’ababo, bishimiye kwifatanya n’’inzego z’’umutekano mu kubaka amahoro arambye, iterambere rirambye ni iryo ’abaturage bagizemo uruhare!