Leta y’Amerika irasaba u Rwanda kureka gufasha M23

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2013, Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye Leta y’u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo.

    Leta y’Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko abasirikare bakuru b’u Rwanda bafite uruhare mu gufasha M23.

    « Turasaba Leta y’u Rwanda guhita ihagarika inkunga iyo ariyo yose iha umutwe wa M23 kandi igakura abasirikare bayo mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo  »:ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Departement ya Leta y’Amerika, Jen Psaki, ariko ntabwo yavuze niba Perezida Kagame yaba afite uruhare mu gufasha umutwe wa M23 ku giti cye.

    Uretse ko abazi neza imiterere y’ubutegetsi bwo mu Rwanda bazi neza ko nta muyobozi wo mu gisirikare cyangwa urundi rwego ushobora guhirahira ngo afashe M23 atabiherewe uruhushya na Perezida Kagame.

    Ibi Leta y’Amerika ibitangaje nyuma y’ibyatangajwe n’umuryango Human Rights Watch (HRW) aho ushinja umutwe wa M23 kwica abaturage, gushyira abantu mu gisirikare ku ngufu no gufata abagore ku ngufu ndetse uwo muryango ushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

    Ubwanditsi

    Comments are closed.