Leta y’Amerika yabajwe n’uko Perezida Kagame ashaka gutsimbarara ku butegetsi

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Departement y’Amerika mu ijwi rya Bwana John Kirby, Leta y’Amerika ivuga ko yatabwe mu nama bitavugwa n’ibyatangajwe na Perezida Kagame ko agiye kwiyamamaza ubwa gatatu ngo akomeze ayobore u Rwanda.

    Leta y’Amerika isanga ngo Perezida Kagame afata kiriya cyemezo yarirengagije amahirwe amateka yari amuhaye yo guteza imbere no gutsimbataza inzego za demokarasi abaturage b’abanyarwanda barwaniye gushyiraho mu myaka 20 irenga.

    Leta y’Amerika ngo yemera ko gusimburana ku butegetsi biciye mu itegeko nshinga ari ngombwa kugira ngo habeho demokarasi ikomeye kandi ingufu zikoreshwa mu guhindura amategeko kugira ngo habeho kuguma ku butegetsi zica intege inzego za demokarasi. Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’amahinduka yakozwe kubera umuntu umwe hakirengagizwa amahame ya demokarasi yo gusimburana ku buyobozi.

    Leta y’Amerika  ngo mu gihe u Rwanda rurimo rwerekeza mu matora y’inzego z’ibanze muri uyu mwaka wa 2016, aya Perezida wa Repubulika mu 2017, n’ay’abashingamateka mu 2018, irasaba Leta y’u Rwanda ko yakubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’u Rwanda bwo kuvuga ibyo batekereza n’ubwo kwishyirahamwe mu mahoro, ibi bikaba ari inkingi mwamba za demokarasi nyayo.

    Itangazo risoza rivuga ko Leta y’Amerika itazatezuka gutera inkunga abaturage b’u Rwanda mu kwitabira mu bwisanzure amatora azabaho mu minsi itaha.

    Ben Barugahare

     

    Facebook page: The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor   Email:[email protected]