Leta Yatangiye Kwimura ku Gahato Bamwe mu Batuye i Nyarutarama

Mu Rwanda, mu karere ka Gasabo mu kagali ka Nyarutarama, inzego z’umutekano zagose ingo z’abaturage zishaka kubimura ku ngufu nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kirekire impande zombi zitabasha kumvikana.

Abaturage barategekwa kwimukira mu mazu ubutegetsi buvuga ko yubatswe n’umushoramali bo bagakomeza gutsimbarara ku cyo bita ingurane ikwiye basaba.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yagiye kureba uko byifashe, amaze kuvugana na Venuste Nshimiyimana ku murongo wa telefoni.