LETA Y’U RWANDA IKOMEJE GUTSIKAMIRA UBUREZI

Uburezi bumeze bute mu Rwanda ?

Muri iki gihe haravugwa impinduka nyinshi mu burezi kandi si iza none kuko zatangiye kuva genocide yakorewe abatutsi 1994 irangiye kugeza iyumunsi wa none nta musaruro ubona bitanga ni minisiteri imaze kuyoborwa n,abaminisitiri 17 kuva 1994 kugeza ubu, nukuvuga ko buri myaka ibiri iyoborwa n’umuminisitiri umwe.

Kuva 1994 mu kwezi kwa karindwi amashuli abanza yaratangiye icyo gihe atangirana abarimu bake bari barize uburezi kubera abandi bari barapfuye abandi barahunze.

Icyo gihe abana bigiraga benshi munsi y’ibiti kandi abenshi bakanigishwa n’abarimu batize uburezi,nyuma uko abarimu bagiye baboneka n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera ntacyo byakemuye ku ireme ry’uburezi rikemangwa kugeza nubu hanubatswe ibyumba by’amashuli ariko bitabujije ikibazo cy’ingutu gihari kugeza ubu cy’ubucucike mu ishuli gukomeza kubaho nkaho ubona abana bari hagati ya 60 na 70 mu ishuli hari naho bagera 90. Ubu usanga abana bimurwa mu byo bise «Education fall all» abana barabimura na wawundi wabonye 15 ku ijana bakamwimura aho umwana usanga agera mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza atazi gusoma! Ibaze ministeri ifite aba ministiri babiri (minisitiri n’umunyamabanga wa leta) hari n’ibindi bigo bishamikiye kuri izo ministeri nka REB, HEC, NESA n’ibindi.

Ubona ireme ry’uburezi rikemangwa bituma nabarangije badakemura ibibazo biri hanze aha kuko nta bumenyi bafite buhagije. Ese uwo mwana urangije afite cumi ku ijana (15/100) ashobora kujya hanze agatanga uwuhe musaruro ku gihugu?

Hari bibazo byinshi muri iyi miniteri; Hagataho harimo uburezi buraremerewe kandi ntawubona uwo mutwaro aho umwarimu aba atuye Nyagatare akigisha karongi kandi
asanzwe n’umushahara we ari intica ntikize kubona, mutation ngo yegere aho atuye byarananiranye, ukibaza icyo miniteri ikora idafasha abarimu icyo kibazo? Hari ibibazo byinshi; Twavuga ibikoresho mu mashuli bidahagije, mu bigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye usanga imiyoborere yabyo idahwitse umuntu yaragize ikigo akarima ke, abarimu batize uburezi bakiri mu mashuli abanza nay’isumbuye kandi leta idasiba gusohora abarimu muri za kaminuza zuzuye hirya no hino mugihugu ndetse hari n’izigenga zisohora izo ntiti zaminuje mu burezi zidashaka kujya gukorera iyo ntica ntikize y’umushahara zitinya gusonzerayo, ikibabaje kuruta nuko abayobozi bahitamo kohereza abana babo mubigo byigenga aho abarimu bahembwa neza hari n’ibikoresho ndetse abandi babohereza kwiga mu
mahanga i burayi n’Amerika bo basa nabatarebwa n’ibibazo by’uburezi. Usanga leta ihora iririmba ngo imibereho ya mwalimu kandi ntacyo ikora ngo iteze imbere umwarimu kigaragara tuvuge nk’iyo ufashe umushara wa Mwalimu n’abandi bakozi ba leta usanga yarasigaye inyuma nkuko bigaragara mu igazeti ya leta:

Iri teka rikaba rigena ko umushaharafatizo w’aba bayobozi uba hagati ya miliyoni eshatu (3.000.000) na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 Frw) buri kwezi. Aba bayobozi kandi bagenerwa buri kwezi andi mafaranga aruta umushahara wabo, uretse aba Minisitiri. Aba bo bahabwa icyarimwe miliyoni eshanu zo kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi bagahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) byo kwishyura inzu. Aba bayobozi bakuru bose b’igihugu nanone bemerewe ibindi bintu byishyurwa na Leta nk’imodoka, ibikoresho binyuranye by’itumanaho rigezweho, amazi n’amashanyarazi. Iryo teka Perezida wa Repubulika yasinye riteganya ko iyi mishahara izajya izamurwaho 10% buri myaka itatu(3). Reka dukore igereranya ry’iyi mishahara n’iyo mu zindi nzego za Leta nk’Uburezi, Ubuzima, Ubutabera, Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze za Leta:

-Umwarimu A2 Umushahara Fatizo ni 27.154 Frw, ay’urugendo (Transport) ni 3.327Frw, ay’icumbi (Logement) ni 5.324 Frw, ibindi birimo agahimbazamusyi ni 16.233 Frw. Amafaranga yose ahembwa buri kwezi (salaire net) ni 44.032 Frw, tubariyemo n’ayo akatwa kubera ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

-Umusirikari muto P6: Ayo abona kuri Konti ye buri kwezi ni 30.000 Frw, Ibindi yemerewe: Ifunguro ni 22.000 Frw, Amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 52.000 Frw
tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

-Umupolisi muto S3: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni 60.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

-Gitifu w’akagari A2: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni 120.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

-Umukozi wo mu buzima A2: Umushahara fatizo ni 97.750 Frw, ay’urugendo ni 13.964 Frw,
ay’icumbi ni 13.964 Frw, Ayo ahabwa kuri Konti ni 92.315 Frw, agahimbazamusyi ni 64.500 Frw, amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 156.815 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubera ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

– Umukozi wo mu bucamanza A2 : amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 232.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubera ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

Igereranya ry’iyi mishahara y’ababayobozi bakuru n’iy’abakozi bato bose bakorera Leta imwe rigaragaza ko hari ubusumbane bukabije mu mishahara yo mu gihugu cyacu. Ibi bikaba bituma kugabanya ubusumbane mu baturage bitoroha uhereye no ku bakozi ba Leta.

Kagame na FPR ye bakagombye kuzamura imibereho ya mwarimu niba koko yifuriza ejo hazaza heza h’abanyarwanda kuko birazwi ko nta terambere ryabaho ntaburezi.

Umwanditsi
NIYITEGEKA Faustin