Leta y’u Rwanda irimo kubangamira urubanza yarezwemo na Victoire Ingabire

    Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 leta ya Kigali yamenye ko Mme Ingabire Victoire Umuhoza,umuyobozi w`ishyaka FDU-Inkingi yatanze ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera uburenganzira bw`ikiremwa muntu, kuva icyo gihe iyi mpirimbanyi yafunzwe ku mpamvu za politiki kuko yananiwe gukomera amashyi ubutegetsi buri mu Rwanda yarajujubijwe bikomeye.

    Ngaho gufungirwa amadirishya y`icyumba afungiyemo ngo hatageramo urumuri , kumubuza gusoma ndetse no kugera kuri bibiriya cyangwa ibitabo by`indirimbo, rimwe na rimwe kumubuza kujya mu misa ,kumubuza kwambara inkweto, kumubuza gusurwa, ariko noneho by`agahebuzo kuva muri kuriya kwezi kwa karindwi iyi mpirimbanyi ntiyongeye no kwemererwa kubonana n`uwariwe wese uyunganira mu mategeko.

    Kugeza uyu munsi n`iyi saha nandika, ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge (1930) bwimye uburenganzira abamwunganira kubonana nawe!

    Urubanza rugomba kuba kuri iyu wa Gatanu tariki ya 4/03/2016 ku cyicaro cy`urukiko kiri mu gihugu cya Tanzaniya. Guhera kuwa mbere tariki ya 29 /02/2016 undi mwa avoka w`umuhorandi uri mu ikipe igomba kunganira Ingabire Victoire kugeza ejo hashize yari atarabona Visa imwemerera kwinjira ku butaka bw`u Rwanda kandi nawe yagombaga kujya kumwunganira nyuma yo kubonana nawe no kwiga ku rubanza bagomba kuburana kugeza ubu twandika nabwo ntituzi niba iyi Visa iri bubashe gutangwa? Aha rero ikigaragaramo ni iki gikurikira:

    Nta gushidikanya ko leta y`uRwanda yarezwe muri uru rubanza itifuza ko rwaba ibi bikaba aribyo biri gutuma ikoresha imbaraga n`ubushobozi bwose ifite ngo iburizemo cyangwa itinze uko ishoboye kose uru rubanza. Gusa icyo umuntu yakwibaza ni ikintu kimwe, niba leta koko yarakatiye uyu mubyeyi urubanza hakurikijwe amategeko nkuko yo ibihamya kuburyo ntacyo yishinja kuki itinya ko uru rubanza ruba? Izi mbaraga zose zo kubangamira abwunganize bwe ni iziki? Igisubizo cyo kirumvikana leta iratinya gushyirwa ku karubanda ariko iratinyira ubusa amaherezo y`inzira ni mu nzu kandi nubundi njye mbona ntacyo ikiramira kuko utarabona imikorere yayo ubwo yaba yifitiye ikindi kibazo. Gusa ikigaragara nuko uru rubanza rushobora kudahita rutangira nkuko byifuzwaga kuko ntibyakunda ko umuntu yaburana yarimwe uburenganzira bwo kubonana n`ubwunganizi bwe!

    Boniface Twagirimana