Leta y’u Rwanda izishyura Victoire Ingabire miliyoni 65 z’indishyi ibitegetswe n’Urukiko nyafurika

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ni rwo rwafashe icyo cyemezo ndetse rutanga amezi atandatu, atakubahirizwa hagatangira no kwishyuzwa inyungu.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko izo ndishyi leta yaciwe ntazo izi kuko nta rubanza yigeze iburana.

Na ho Justin Bahunga visi-Perezida wa FDU inkingi avuga ko bidakwiye ko abategetsi b’u Rwanda bijijisha ku bintu bizwi na buri wese.