Abanyarwanda benshi baguye mu mutego wa FPR ya Kagame Polo kubera icengezamatwara ryuzuye uburyarya no kureshya kwinshi nyamara baca umugani mu kinyarwanda ngo «amareshya mugeni siyo amutunga» kubera gukoresha uburyo bwose burimo: gushinga Radio Muhabura ihabura abahabye ngo ibafashe kubigarurira kandi baza kubigeraho kuko bavugaga ko baje guhabura abahabijwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Kuva mu mwaka wa 1990, FPR yari ifite umutwe wagisirikare APR yaje yica abanyarwanda cyane abo mu bwoko bw’abahutu mu zahoze ari perefegitura za Byumba, Umutara na Ruhengeri. Muri Mata 1994 bafashe ubutegetsi noneho biba akarusho ari uko bica akaba ari nako babohoza imitungo y’abahunze banasahura amabanki yose ; ntibyatinda Kagame ntiyanyurwa ashaka uburyo yajya muri Kongo avuga ko impunzi ziriyo zimuteje umutekano muke ; nibwo yatoranyije abari mu gisirikare bavukiye muri Kongo abashyira imbere bajya gusenya inkambi aha haguye impunzi nyinshi ndetse n’izarokotse zicwa umugenda hamwe zihunga bitavuzeko abanyekongo babarebeye izuba nabo barishwe.
GUSAHURA BYAHINDUTSE UMUCO WA FPR
Nyuma yo gusenya inkambi hakurikiyeho gusahura gusa kugirango bigende neza Kagame yigira inama yo guhirika Mobutu.Hafi y’u Rwanda bakoresha inzira y’ubutaka nyuma bageze kure bakoresha indege. Amakamyo yazanaga amabuye, imbaho, ibishyimbo,…… agasubizayo abasirikare. Amahanga ndetse n’abaturanyi ntawigeze anenga ibi bikorwa bibi bya Kagame none byabaye kamere ye. Ntibyatinda yumva ko agomba kwigarurira Kongo aribwo yahisemo gushinga M23 ngo ibimufashemo.
Kuri Kagame kuba afite imbunda birahagije gukora icyo ashaka aho ariho hose mu biyaga bigari bituma yica uwo ashaka igihe ashakiye. Umunyarwanda yaciye umugani ngo «umweru uturutse ibukuru ukwira hose» ; ubu bamwe mu banyarwanda basigaye bumva ko Kagame ibyo akora aribyo kandi ko bamuri inyuma muri ya mvugo yadutse ngo «Turikumwe». ubu ni bumwe mu buryo leta zose z’igitugu Zikoresha mu guhatira abaturage kuzishyigikira mu byaha ikora. Nubwo leta y’u Rwanda isahura itya bijya mu mufuka wa Kagame naho abaturage inzara ibamereye nabi kuko we ubwe yabibwiriye ati «Funga mukanda».
UKURI KURARYANA
Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, u Rwanda rwafatiwe ibihano n’ibihugu bitari bike birimo n’Ububirigi kubera ibyaha birimo n’ubwicanyi leta y’u Rwanda ikora muri Kongo. Kagame na FPR ye n’abacurabwenge bahise bavuga ko ari urwango amahanga afitiye u Rwanda. Kuva ibihano byafatwa leta y’u Rwanda yifatiye u Bubirigi ku gahanga biratinda hanaduka imvugo igira iti:«go to hell» mu buryo bwo kwirinda ko rubanda yagumuka kubera ibibazo byugarije abanyarwanda. Nyamara ibi nta kindi cyabiteye n’uko u Bubirigi bwavugishije ukuri ; banyarwanda ukuri kuraryana kandi kwa Kagame ushobora no kukuzira dore ko umujinya w’umuranduranzuzi wamuteye agahita afunga ambasade y’u Bubirigi mu Rwanda ndetse biragenda bigera n’aho bahagarika ubutwererane muri byose n’uburezi batabusize. Abanyarwanda barimo abayobozi b’inzego zitandukanye ndetse cyane cyane abanyamakuru bati: tugomba gutangiza intambara yo kuri internet (murandasi) barangajwe imbere n’uwitwa Mutesi Scovia ati: «twese abanyarwanda tugomba kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma.» Uyu Scovia twabibutsako ari nawe uyoboye komisiyo y’urugaga rw’ibitangazamakuru mu Rwanda (RMC).
Usibye gushinyagura no gufata abanyarwanda uko batari nigute ukorera umushahara ku kwezi n’uwikorera imizigo ngo abeho umunsi ku wundi atariwe watabarizwa aho kwirirwa bata umwanya kuko iyo murandasi yo kwamagana abavuga ibitagenda mu Rwanda bayikoresha mu gushakira abanyarwanda ibibafasha kwiteza imbere no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije u Rwanda birimo imisoro ihanitse, kwicishwa inzara ……ibi byose ni ingaruka zo kugira leta y’igitugu itigera na rimwe ireba inyungu z’umunyarwanda.

























































































