Yanditswe na Arnold Gakuba
Leta ya Kigali iratangaza ko ingabo zayo zacakiranye n’abarwayi ba FLN mu ijoro ryakeye ryo ku wa 23 Gicurasi 2021, hagati ya saa tatu na 15 kugeza saa tatu na saa tatu na 35 z’umugoroba (21h15’-21h35’), mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave. Leta y’u Rwanda iravuga ko abarwanyi ba FLN bateye baturutse muri Komini Mabayi mu Burundi, ingabo z’u Rwanda zikaba zabasubizayo ndetse babiri muri bo bakaba bahasize ubuzima.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rirakomeza rivuga ko abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave. Abo barwanyi ngo bishwemo babiri ndetse bamburwa ibikoresho birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga igitero cyo mu Bweyeye gusa, Ku ruhande rwa FLN ho baravuga ibitero bibiri, ngo ejo ku itariki ya 23 Gicurasi 2021, ku munsi wa Pentekoti, ingabo zayo zagabye ibitero bibiri, kimwe mu Karere ka Nyaruguru ikindi mu karere ka Rusizi. Mu gitero cyo muri Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata mu Kagali ka Ruhinga mu misozi ya Nyanzare ku birindiro bya RDF, imirwano yamaze iminota 40 gusa kuko yatangiye saa tanu n’igice (11h30) za manywa ikarangira i saa sita n’iminota icumi (12h10).
Igirero cya kabiri ngo cyabereye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye muri centre ya Bweyeye. Iyo mirwano ngo yatangiye i saa tatu (21h00) z’ijoro irangira hafi saa yine z’ijoro (22h00).
Amakuru ava mu begereye FLN, aravuga ko iyo mirwano yombi yavugiyemo amasasu menshi cyane n’amabombe atagira ingano byumvikana ko byari bikomeye cyane kandi i Nyaruguru no mu Bweyeye ingabo za RDF ngo zagombye kohererezwa umufasha. Ikindi bavuga ni uko igitero cyo mu Bweyeye gishobora kuba cyaguyemo ingabo nyinshi za RDF, kuko ngo muri iki gitondo ingabo za RDF zabujije abaturage gutembera ngo bari bagikura imirambo aho yaguye.
Abegereye FLN bakomeza bavuga ko igitero cyo mu Bweyeye ngo cyaba cyaguyemo abasirikare 11 ba RDF harimo n’umukomanda wabo ndetse bamburwa na Radio yo mu bwoko bwa TADIRAN RT-710S No 2055 n’imbunda imwe yo mu bwoko bwa Type 81-1 n’imyenda. I Nyaruguru ho ngo haba haguye abasirikare 8 ba RDF n’inkomere nyinshi zatunzwe ku gicamunsi n’imodoka 3 zari zitwikiriye amahema zibajyana mu bitaro byo ku Kigeme.
Ikigaragara ni uko Leta y’u Rwanda itangaza igitero kimwe gusa kandi andi makuru akaba avuga ko habaye ibitero bibiri (i Nyaruguru no mu Bweyeye).