Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba

ITANGAZO RIJYANYE NO KUGARURA ITUZE MU NKAMBI Y’IMPUNZI YA KIZIBA

Kigali, 30 Mata 2018 – Nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi iramenyesha ko hari ibyemezo byafashwe mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bikomeze kugenda neza muri iyi nkambi.

Igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ikihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.

Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzi, ashingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo ku wa 3 Ugushyingo 2017 agena imigendekere y’amatora ya komite mu nkambi no mu migi, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba kandi iki cyemezo kigatangira kubahirizwa guhera uyu munsi, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.

Minisiteri kandi iramenyesha ko imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mu gukemura ibibazo bihari.

Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye. Ku bw’ibyo rero, Minisiteri irahamagarira impunzi zose gufasha mu gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi, kandi ko uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.

Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu kuzamura imibereho no kwita ku mpunzi zose zicumbikiwe ku butaka bw’u Rwanda.